Wed. Jan 21st, 2026

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yatangaje ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ugera kuri miliyari 3000,2 Frw.

 

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko uwo mwaka inyungu y’uru rwego yageze kuri miliyari 413 Frw mu mwaka ushize wa 2025.

Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Mutarama 2025 ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage.

Rugemanshuro yagize ati: “Urwunguko rwageze kuri miliyari 413 Frw bingana na 15,6%. Hari urugendo rwagenzwe kugira ngo tugere aho turi uyu munsi.”

Yakomeje ati: “Hari ishoramari twakoze ritari rifite inyandiko z’ishoramari ariko mu mpinduka nyinshi zabaye kugira ngo urwego rubashe gukora hari ibyagezweho.”

Yagaragaje ko kuri ubu hahindutse imikorere ya RSSB n’abakoresha, abakozi n’abagenerwabikorwa ndetse n’umusanzu w’abanyamuryango urazamuka ari nako hazamuka ibigenerwa abagenerwabikorwa.

Mu myaka itanu ishize umusaruro mbumbe wa RSSB wavuye kuri miliyari 1000,5 Frw ukaba warageze kuri miliyari 3000,2 Frw.

Yanagaragaje ko hahindutse uburyo abakoresha babona amakuru ku misanzu yabo ibatangirwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugaruza imisanzu itaratanzwe n’abakoresha.

Mu 2025, RSSB yari iberewemo ibirarane bingana na miliyari 27,9 Frw birimo miliyari 16 Frw z’ibigo bya Leta na miliyari 11 z’abikorera. Muri byo Leta yishyuye miliyari 2 Frw gusa mu gihe abikorera bishyuye miliyari 9 Frw.

Rugemanshuro yavuze ko urebye ishoramari n’uko urwego rwa RSSB ruhagaze, nta mpungenge z’uko rwazabura ubushobozi bwo kwishyura abanyamuryango barwo.

Ati: “Reka ntange icyizere gikomeye cy’uko Urwego rwa RSSB rufite ubushobozi buhagije bwo kwishyura abanyamuryango barwo mu gihe kiri imbere cyose. Nta mpungenge y’uko ubwo bushobozi butazaboneka.”

Yakomeje ati: “Ndabamenyesha ko aho turi ni heza kandi n’ingamba zari zarashyizweho mu ishoramari zagezweho.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ishoramari rya RSSB riri mu bintu bitandukanye aho nibura 40% by’umutungo wayo uri mu mpapuro mpeshamwenda, 15% ni amafaranga ari mu mabanki kugira ngo urwego rubashe gukomeza gukora no kwishyura abanyamuryango barwo.

Hari kandi ishoramari rya 20% riri mu bikorwa by’ubucuruzi, 14% byashyizwe mu bikorwa by’ishoramari rigamije iterambere bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu na 11% mu bijyanye n’imishinga yo kubaka inzu n’ibibanza ari na byo usanga abantu benshi bazi cyane

Yongeye kugaragaza ko ishoramari rya RSSB rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu aho nibura 95% by’ishoramari ryayo riri mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yatangaje ko umutungo wa RSSB wageze kuri miliyari 3000,2 Frw mu 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *