Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, avuga ko umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari wo usahura amabuye y’agaciro y’iki gihugu biciye mu masosiyete bakoresha, bikitirirwa AFC/M23 n’u Rwanda.
Nangaa avuga ko ahari amabuye y’agaciro menshi muri RDC umutwe ayoboye utarahagera, bityo ko ibivugwa ari ibinyoma.
Agira ati “Mu by’ukuri ahaherereye amabuye y’agaciro menshi ni muri Grand Katanga, ni ho hari ibihangange biyacukura, kandi AFC/M23 ntirahafata. Ni ba nde rero basahura umutungo w’igihugu? Ni umuryango wa Tshisekedi”.
Arongera ati “Ni miliyoni z’amatoni y’ayo mabuye acukurwa akagenda, harimo Cobalt, Nickel, Cuivre n’andi, ayo mabuye ntabwo ari mu duce tugenzurwa na AFC/M23. Iyi ni yo mvugo rero ya Leta ya Kinshasa ibwira abanyagihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga, bakabeshya ko ari u Rwanda rutwara aya mabuye, cyane ko natwe batwita Abanyarwanda”.
Nangaa akomeza avuga ko mu ntara ya Kivu ahari amabuye y’agaciro ari ahitwa Bisie, ariko na ho umutwe wa AFC/M23 ngo ukaba utarahafata.
Ibyo birego byose Nangaa arabihakana, akavuga ko ari ibinyoma, ko ahubwo ababivuga bahunga ukuri kandi bakuzi, kuko ngo amasosiye acukura ayo mabuye harimo n’ay’Abashinwa, akoreshwa n’umuryango wa Tshisekedi.
Corneille Nangaa avuga kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gihe iyo bubajijwe ku bibazo runaka byugarije igihugu, buba bufite abo bubyegekaho, akenshi u Rwanda.
Ati “Kinshasa ni umujyi ufite umwanda ukabije, bakavuga bati muzi impamvu, ni Paul Kagame. I Kinshasa umubyigano w’imodoka (embouteillage) uteye ubwoba, hari abakora urugendo umuntu akarumaramo amasaha icyenda, impamvu ni Paul Kagame. I Kinshasa imvura iragwa imyuzure igatwara abantu bamwe bagapfa, bati impamvu ni Paul Kagame”.
Avuga kandi ko i Kinshasa nta mihanda mizima ihari, ngo ntibubaka ibitaro, barasahura umutungo w’igihugu w’amamiliyari buri mwaka, abaturage barakennye, ruswa mu bayobozi, amashanyarazi ngo ntayo kuko n’uruganda rwagombye gutanga MW ibihumbi 50 ngo ntirunagera ku 2000, impamvu ngo ikaba Paul Kagame.
Nangaa akungamo ati “Twebwe AFC/M23 ntabwo turi hano kubera amabuye y’agaciro, turi hano kubera Congo. Turi hano kugira ngo dushyireho imiyoborere myiza, twubake Leta nshya, hanyuma dutangire ibikorwa by’iterambere. Tugomba gukuraho amacakuburi, tukazana ubumwe n’ubwiyunge mu Banyekongo, tukabana neza kandi mu mahoro”.
Uyu muyobozi yanagarutse ku mvugo z’urwango zikomeje kuzenguruka muri RDC, zishyigikiwe na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, aho ibyo avuga byose kuri televiziyo y’igihugu, avuga ngo “venin rwandais” (uburozi cyangwa ubumara bw’u Rwanda).
Ati “Mwibuka ibyo Gen. Ekenge aherutse kuvugira kuri televiziyo y’igihugu, imvugo yuzuyemo amacakubiri. Hari umunyamakuru na we wavuze ngo tuzi aho umuryango wa Nangaaa uri, tuzi umugore we n’abana be, turabashishikariza kubahohotera. Izo ni imvugo z’urwango, ariko ikibi kurushaho zikanyura kuri televiziyo y’igihugu. Ibi rero ni byo byaduhagurukije ngo tubirwanye, nk’ubu aho twafashe ibyo nta bikiharangwa”.

