Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo.
Uyu Karemera Hassan uzwi nka PK, mu kwezi k’Ugushyingo 2025, yari yagaragaje yambitse impeta umukunzi we Murekatete Diane amusaba ko bazarushingana, undi na we arabimwemerera.
Kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, intego y’urukundo rwabo, bakora ubukwe bwatashywe n’inshuti n’imiryango, bari baje kubashyigikira.
Ubu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, bwabanjirijwe n’imihango yo gusaba no gukwa, ubundi hakurikiraho gusezerana mu idini ya Islam.
Uyu musobanuzi wa Filimi utaherukaga kumvikana muri uru ruganda, avuga ko umukunzi we asanzwe akunda ibya Sinema, ku buryo byanamuteye inyota yo kongera gusobanura filimi.
PK avuga kandi ko akurikije ubusabe bw’abantu benshi bifuza kureba filimi yasobanuye, azongera gukora uyu mwuga, ndetse ko vuba bidatinze azaba yongeye gusobanura filimi.
Yagize ati “Guhera muri Gashyantare 2026 ndaza kubisubiramo, urumva ko bizaba ari byiza kuko n’umugore wanjye azaba ari muri sinema y’u Rwanda.”
Uyu musobanuzi wa filimi, ni umwe mu bakanyujijeho mu gusobanura filimi, dore ko yabikoze mu gihe mu Rwanda hari hakiri umubare muto w’ababikora, aho ari mu bakozi ku bw’igihe cya nyakwigendera Yanga, witabye Imana muri 2022.



AMAKURU MEDIA

