Wed. Jan 28th, 2026

U Rwanda rwajyanye u Bwongereza mu rukiko kugira rutegeke icyo Gihugu kwishyura miliyoni 50 z’Amapawundi kubwo guhagarika amasezerano yari gutuma u Rwanda rwakira abimukira bari guturuka mu Bwongereza, nyuma icyo gihugu kikayahagarika.

Ni ikirego cyakiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza hagati ya za Leta ruherereye i Hague mu Buholandi.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko ishingiro ry’urwo rubanza ari amafaranga angana na miliyoni 50 z’Amapawundi, u Bwongereza bwagombaga guha u Rwanda bitarenze muri Mata 2025, akaza yuzuza andi miliyoni 250 z’Amapawundi zari zaratanzwe n’u Bwongereza ubwo u Rwanda rwari mu myiteguro yo kwakira abimukira.

Daily Mail ivuga ko impapuro rwabonye zerekana ko u Rwanda nk’urega ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel. U Bwongereza bwo nkuregwa buhagarariwe na Dan Hobbs usanzwe ushinzwe abimukira n’imipaka.

Umunyamategeko Verdiram KC ukorera mu kigo ‘Twenty Essex’ niwe wunganira u Rwanda, u Bwongereza bukunganirwa na Ben Juratowitch.

Muri Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byinjiye mu masezerano yari gutuma abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bari kuzoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baba bacumbikirwa by’agateganyo mu gihe bagishakisha ibyangombwa cyangwa ibihugu bizabakira.

Ni amasezerano yagiye azamo birantega nyinshi arimo no kwitambikwa n’inkiko ndetse na Sena y’u Bwongereza.

Mu Kuboza kwa 2023, Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bwongereza basinye amasezerano avuguruye yateganyaga ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazawugiraho ijambo rya nyuma.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akaba yari ashyigikiye n’uwo mushinga yavaga ku mirimo, asimburwa na Sir Keir Starmer wahise ayahagarika nta nteguza, avuga ko hazarebwa ubundi buryo bwo gukemura ikibazo cy’abimukira batoherejwe mu Rwanda.

Ni ingingo itaravuzweho rumwe n’abategetsi mu Bwongereza bamwe bakavuga ko ari icyemezo cyahubukiwe ndetse kizicuzwa, kuko abimukira bakomeje kwiyongera cyane nyuma yo kumenya ko nta handi bazoherezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *