muryango FPR-Inkotanyi na Leta ya Israel byiyemeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, ubwo Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo yakiraga mu biro bye Ambasaderi wa Leta ya Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss.
Baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, baniyemeza gushakisha izindi nzego nshya z’ubufatanye.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, bisanzwe bigirana n’ibiganiro ku rwego rwa dipolomasi.
Israel izwiho ikoranabuhanga rihanitse mu buhinzi, u Rwanda rukaba rwungukira kuri ubwo bunararibonye mu guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi, binyuze mu mishinga n’amahugurwa afasha abahinzi n’inzobere z’Abanyarwanda.

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bijyanye n’umutekano, amahugurwa y’inzego zishinzwe umutekano, hamwe no gusangira ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba.
Mu burezi, Abanyarwanda bamwe babona amahirwe yo kwiga no guhugurirwa muri Israel.
Hari kandi imishinga ifasha mu rwego rw’ubuzima n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.

Mu bijyanye n’ubucuruzi, umubano uragenda urushaho kwaguka, kuko ibigo byo muri Israel bikomeje gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ingufu.


