Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yinjiye mu kibazo cy’abantu babiri biriwe muri ‘rigole’ y’amazi i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gushikuza abantu telefone bakajya kwihishamo, ariko inzego z’umutekano ziba maso.
Ibyo byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena hafi ya Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga.
Byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Gashyantare 2026 ndetse byageze mu masaha y’umugoroba abantu bava mu kazi abo bashikuje telefone bakirimo.
Abaturage babonye ibyo biba n’abandi bagiye bahabwa amakuru n’ababibonye batangaje ko abibwe ari umugore wari agiye mu kazi yamburwa telefone n’ishakoshi ndetse n’undi mukobwa.
Umwe yagize ati “Hari mu gitondo nka Saa Moya hari umubyeyi wari ugiye ku kazi noneho uwo muhungu ahita amushikuza agakapu karimo amafaranga na telefone. Yahise yinjira hano muri ‘rigole’ imbere ya Kiliziya azi ko ari buviremo hepfo aho amazi asohokera.”
Undi munyerondo wasanzwe aho iyo ‘rigole’ irangirira yavuze ko na ho byagenze gutyo ndetse ko bahiriwe kuva mu gitondo bikiba ku buryo abo bantu binjiye bakirimo.
Ati “Hari umukobwa wari uvuye ku Mumena afite telefone yo mu bwoko bwa ‘iPhone’ ageze hafi y’aho iyi ‘rigole’ irangirira umuhungu arayimushikuza ahita ajyamo imbere. Uwo mukobwa yamwinginze ngo ayimusubize akajya amubwira ngo namusangemo ayimuhe undi aringendera.”
Uwo munyerondo yongeyeho ko kuva icyo gihe abo bantu bombi bakirimo kuko bigeze nka Saa Kumi n’Ebyiri umwe yarungurutse asa n’ushaka gusohoka abona ko hari abarinzi asubiramo.
Ni mu gihe uwinjiye imbere ya Kiliziya na we ngo yigeze no gutera amabuye aho yinjiriye asa n’ushaka kureba ko hari abantu bahari; ibituma bemeza ko bombi bakirimo.
Polisi ikimara kumenya ayo makuru na yo yahise yohereza abapolisi bo kurinda aho ibyo byabereye ngo hatagira n’umwe usohoka ndetse ubwo umunyamakuru yahageraga nimugoroba hari hoherejwe ikindi cyiciro cyo gusimbura abari bahari.
Abaturage bagaragaje ko gusangamo abo bantu harimo ingorane kuko hatizewe umutekano w’ibyaberamo dore ko hari ubwo haba harimo izindi nzererezi zateza ibyago, gusa bavuga ko inzara cyangwa haguye imvura bishobora kubakuramo nubwo bitazwi neza igihe ibyo byafata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yahamirije IGIHE ayo makuru ndetse avuga ko hari igikorwa kiri gukorwa ngo abo bantu bavemo kandi badacitse inzego z’umutekano.
Ati “Ni abajura babiri bari bibye telefone babonye abaturage bababonye banjira muri ‘rigole’ mu masaha ya mu gitondo, igisigaye ni ukubakuramo. Dushaka kubakuramo mu buryo bwiza hatabayeho ikibazo na kimwe. Twashyize abarinzi hepfo no haruguru. Dufite ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi turareba uburyo turi bubikore tudakoresheje imbaraga nyinshi kuko na zo zateza ikibazo.”
CIP Wellars yirinze kuvuga uburyo buri bukoreshwe ariko ahamya ko baza kubakuramo ndetse ko bidakunze kubaho uretse izindi nzererezi zijya zihisha muri rigori gutyo zikaba zatwarwa n’amazi y’imvura ariko ko iyo bimenyekanye hakorwa ubutabazi.

