Wed. Feb 11th, 2026

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuzamura amanota ku ruhando mpuzamahanga mu kurwanya ruswa ku buryo ruzagera mu 2050, ari Igihugu gifite amanota 100% mu kuyirwanya no kuyikumira.

Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki 10 Gashyantare 2025, ubwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, Transparency International (TI Rwanda) wamurikaga raporo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI).

Iyi raporo yagaragaje ko u Rwanda mu 2025 rwabaye urwa 41 mu kurangwamo ruswa , ruvuye ku mwanya wa 43 mu 2024.

Ni mu gihe amanota yarwo na yo yiyongereye, ava kuri 57% rwagize mu 2024 agera kuri 58% mu 2025.

Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu rusangiye na Botswana byanganyije amanota 58%, Cape Verde yagize 62%, ifata umwanya wa kabiri. Ibirwa bya Seychelles byaje ku mwanya wa mbere n’amanota 68%.

Mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rwakomeje kuba ku mwanya wa mbere rukurikirwa na Tanzania yagize amanota 40% ikaba ku mwanya wa 84 na Kenya yagize amanota 30% ikaba mu mwanya wa 130, naho Uganda yagize amanota 25% iza ku mwanya wa 148 ku Isi.

Ibihugu bifite ruswa nke ku rwego rw’Isi mu 2025 byabanjirijwe na Denmark yabaye iya mbere n’amanota 89%, Finland yagize 88% hamwe Singapore yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 84%.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko mu mwaka wa 2027 u Rwanda rwifuza kuzaba rwageze ku manota 60, ko kandi Igihugu kizi aho kigomba gushyira ingufu, kugeza kigeze ku manota 100%.

Ati “Ni ugukomeza kwigisha abaturage gutanga amakuru ku byaha bya ruswa, gukomeza gushyira ingufu mu gutanga serivisi nziza, kuko twabonye ko serivisi mbi ari icyuho gikomeye cya ruswa, ikindi si mu nzego za leta gusa bigomba gukorwa no mu bikorera, kuko hose bakiri ku gipimo cya 70% kandi kiri hasi mu by’ukuri ugereranyije naho twifuza kugera.”

Yasobanuye ko kuba ikoranabuhanga ryarashyizwemo ingufu mu gutanga serivisi mu Rwanda byarufashije kuko byimye icyuho abantu bashoboraga kwaka cyangwa gutanga ruswa mu gihe cya serivisi.

Umuvunyi Mukuru yasobanuye ko ubu u Rwanda ruri kuvugura politiki yo kurwanya ruswa, aho hashyizwemo gahunda zigamije ko kurwanya ruswa byaba umuco ndetse bikajya byigishwa mu mashuri.

Ati “Ikindi kandi muri iyo politiki nshyashya, hari ibyaha muri icyo gihe cya 2012 [igihe giheruka hashyirwaho politiki y’Igihugu yo kurwanya ruswa] bitabagaho bikorerwa ku ikoranabuhanga, ariko ubu muri iyo politiki harimo ko hagomba kujyaho ingamba zijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa byifashishije ikoranabuhanga.”

Akomeza agira ati “Na none muri iyi politiki, ingufu zishyizwe mu gukurikirana no kugaruza amafaranga aba yakomotse mu byaha kuko turacyafitemo urugendo mu kuyagaruza amafaranga nubwo hari intambwe yatewe ariko turashaka ko amafaranga aba yavuye mu byaha byakozwe yajya agaruzwa, harimo no gufatira umutungo wose w’uwaketsweho ruswa.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire avuga ko nubwo u Rwanda rukomeza gutera intambwe mu kurwanya ruswa hakirimo ibihato byo kuyihashya, ndetse n’ibyo gukora ngo icike.

Ati “Turacyabona ibyuho cyane cyane mu myumvire y’abaturage. Abanyarwanda baracyafite ya myumvire yo kumva ko ari ibisanzwe ko umuyobozi uri mu rwego runaka ko iyo yatse ruswa biba ari ibisanzwe.”

Yavuze ko kandi hari n’abayobozi abenshi bakorera mu byaro bakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, ahanini bitwaje ko abaturage batazi amategeko.

Ati “ Gutanga amakuru nabyo biracyari hasi, umunyarwanda aracyifata akavuga ngo ntibinturukeho, mfite ubwoba, ntibingireho ingaruka.”

Yasabye abaturage kwiyemeza gutanga amakuru yahoo baba bazi cyangwa bakekwa ruswa.

Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2025) bwagaragaje ko Abanyarwanda 9,5% gusa mu basabwe ruswa cyangwa abayitanze ari bo batanze amakuru ku nzego zishinzwe kuyirwanya, mu gihe 90,5% baruciye bakarumira.

Imibare igaragaza ko mu barenga 2.360 bakoreweho ubushakashatsi, muri bo 14,6% bagaragaza ko bahuye n’ibikorwa birimo gusabwa ruswa cyangwa kuyitanga muri uwo mwaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, avuga ko hakiri ibyuho mu kurwanya ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *