Wed. Feb 18th, 2026

Igisibo gitagatifu cya Islam kizwi nka Ramadhan n’igisibo cy’Abakristu cyane cyane Gatolika n’Abangilikani uyu mwaka byatangiriye rimwe kandi birahura mu gihe cy’iminsi myinshi.

Igisibo cya Islam mu bihugu bitandukanye cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, kizamara iminsi 29 ku bandi 30, naho ku Bakristu Gatolika uyu munsi ni “Uwa Gatatu Mutagatifu w’Ivu” umunsi utangira igisibo cyabo cy’iminsi 40 .

Mu gisibo cyabo, Abakristu bakora ibirimo kwiyiriza ubusa bigana Yesu Kristu ubwo yajyaga mu butayu gusenga no kwiyiriza ubusa iminsi 40 mbere yo kubapfira ku musaraba.

Ku Bakristu iki n’igihe cyo kwisuzuma, kwicuza ibyaha no kubabarira abandi, gukora ibikorwa by’urukundo nko gusura abakene, abarwayi n’abandi batishoboye mu gihe bitegura kwizihiza izuka rya Yezu/Yesu ku munsi mukuru wa Pasika, uba mu mpera z’igisibo.

Ramadhani ni ijambo ry’Icyarabu ry’ukwezi kwa cyenda kwa kalendari ya Isilamu. Rifite akamaro gakomeye muri Isilamu.

Muri uku kwezi niho Abayisilamu bizera ko imirongo ya mbere ya Korowani , igitabo gitagatifu cya Isilamu yahishuriwe Intumwa y’Imana Muhamadi.

Muri iki gihe, Abayisilamu bashishikarizwa kwiyiriza ubusa no gutanga ku buntu, gukora ibikorwa byiza no gukomeza umubano wabo n’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *