Fri. Feb 20th, 2026

Ikipe ya Atletico Madrid yo mu Cyiciro cya mbere muri Espagne yatangiye inzira yo gutoranya abatoza n’Abanyarwanda izajya guhugura, hagamijwe guhindura ahazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro ku wa tariki ya 19 Gashyantare 2026, aho itsinda ry’abatoza n’inzobere mu bya tekiniki baturutse muri iyi kipe batangiye guhugura abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abatoza bazitwara neza bazoherezwa muri Espagne guhabwa amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo barusheho kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gutoza.

Ku wa 30 Mata 2025 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) yinjiye mu bufatanye bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda abakinnyi b’ikipe bakoresha mu myitozo n’iyo bakoresha mu kwishyushya mbere y’umukino.

Mu byumvikanyweho harimo ko Visit Rwanda izajya yamamazwa no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Hakubiyemo kandi kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rya siporo no gusakaza ikawa y’u Rwanda muri iyi kipe.

Iyi kipe yongereye ku y’andi makipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda arimo Arsenal, Bayern Munich na PSG n’amakipe akomeye muri Basketball na ‘Football’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams.

Abatoza b’inzobere baturutse muri Atletico Madrid batangiye guhugura abatoza b’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *