Mon. Mar 2nd, 2026

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran wishwe na Leta Zunze Ubunmwe za Amerika ejo, yamaze gusimburwa.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe na Isiraheli byatangiye igitero ku gihugu cya Iran mu gikorwa cyiswe Operation Epic Fury, kikaba cyaribasiye ibice bitandukanye mu gihugu cya Iran ndetse kirimo gutuma habaho urugamba rukomeye muri ako karere.

Amerika yavuze ko Iran ishaka gukora intwaro za kirimbuzi (nuclear weapons) kandi ko bidakwiriye ko igihugu nka Iran kigira intwaro kirimbuzi.

Ubuyobozi bwa Amerika bwavuze ko Iran igomba kureka iby’izo ntwaro ikitabira umugambi w’amahoro, ariko Iran yabihakanye, ivuga ko ibyo ikora ari iby’ubwoko bw’amashanyarazi (civilian use) kandi itifuza intwaro za kirimbuzi.

Amerika na Isiraheli kandi bafafa Irani nk’igicumbi gifasha imitwe y’intagondwa nka Hamas na Hezbollah, bikaba biteza umutekano muke mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Perezida Donald Trump wa Amerika kandi yavuze ko igitero kigamije gutuma abaturage ba Iran babona umwanya wo guhindura uburyo igihugu kiyobowe, bakaza ku buyobozi budafite politiki yo gukoresha igitugu.

Nyuma y’ibi bitero, Iran na yo iri kwihimura itera ibihugu byakira ingabo za Amerika mu karere k’Abarabu, harimo Bahrain, Qatar, na Kuwait.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *