Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump yavuze ko nta Muyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran uzamara igihe kinini kuri uwo mwanya atabigizemo uruhare nyuma yuko icyo gihugu cyemeje Mojtaba Khamenei nk’Umuyobozi w’Ikirenga.
Trump yigambye ko Mojtaba Khamenei ashobora gupfa nyuma y’urupfu rwa se Ayatollah Ali Hosseini Khamenei, wishwe mu minsi ishize.
Yavuze ko ariwe ugomba kugira uruhare mu kugena Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, bityo ko uwo ari we wese uzatoranywa nta ruhare rwe atazamara kabiri.
Ikinyamakuru Aljzeera, ku wa 08 Werurwe 2026, cyatangaje ko Trump yavuze ibyo nyuma yuko Inteko y’Inzobere ya Iran ishyizeho Mojtaba Khamenei nk’Umuyobozi mushya w’Ikirenga.
Uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu Ali Khamenei yishwe ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli batangiraga intambara kuri icyo gihugu.
Perezida Donald Trump ntiyahise avuga mu buryo bweruye kuri Mojtaba Khamenei, ariko yavuze ko uzatoranywa wese ari we ufite ububasha bwo kumwemeza nubwo Iran yavuze ko nta ruhare na rumwe Trump yagize mu guhitamo Umuyobozi.
Mu kiganiro Trump yahaye ABC News, yavuze ko atifuza ko ubuyobozi bushya bwazisanga mu bibazo mu myaka iri imbere nyuma y’amahitamo mabi y’ubuyobozi.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko batazemera umuntu uwo ari we wese wivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu, avuga ko abaturage ari bo bagomba kwihitiramo umuyobozi.

