Umwanditsi wa filime, ‘Director’ akaba n’umushoramari muri Cinema (Producer), Habyarimana Charles, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kongera gukora igice cya kabiri (Season 2) cya filime “Zirara Zishya”, imwe mu zigeze gukundwa cyane mu mateka ya sinema nyarwanda.
Iyi filime yamamaye cyane mu myaka isaga 17 ishize dore ko yakoze mu 2009, ikaba iri mu zakunzwe n’abatari bake mu Rwanda kuko yakoze ubuto bwa benshi. Ni filime yanagaragaje ko sinema nyarwanda ishobora gukorwa no gukundwa, cyane cyane mu gihe uruganda rwa sinema rwari rukiri mu ntangiriro.
“Zirara Zishya” ni filime yamenyekanishije abakinnyi benshi barimo: Nzovu, Sekaganda, Kanyombya, Nyirankende, Kanuma, Samusure, Nyirakimonyo, Nyagahene, Nyirakanyana n’abandi batandukanye bakunzwe n’abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Habyarimana Charles yemeje ko imyiteguro yo kongera gukora iyi filime iri kugenda neza, ndetse ko bateganya gutangira kuyifata amashusho mu minsi iri imbere.
Yagize ati: “Ni byo koko tugiye gusubukura ‘Zirara Zishya’. Izaba ari ‘Season’ ya Kabiri. Turifuza gutangira gukina nyuma mu kwezi kwa Kane (Mata), icyumweru cy’icyunamo kirangiye.”
Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iyi filime kongera kwibuka inkuru yayo, bazashyira kuri YouTube bimwe mu bice bya mbere byayo bitigeze bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Nidutangira gukina tuzashyira kuri YouTube za ‘episodes’ zitariho kugira ngo abantu biyibutse inkuru, babashe kumenya aho izakomereza. ‘Channel’ yacu yitwa ‘Abasare Films’, aho dusanzwe dushyiraho n’izindi filime zirimo ‘Ntawe umenya aho bwira ageze (yasohotse mu 2002)’ na ‘Haranira kubaho (yasohotse mu 2005)’, ndetse n’uduce duke twa ‘Zirara Zishya (twasohotse mu 2012)’. ”
Yakomeje asobanura ko abazakurikirana neza ‘Season’ ya Kabiri ari abazaba babanje kwibuka ibice bya mbere by’iyi filime, kuko inkuru yayo izakomeza aho yari igeze.
Ati: “Abazumva neza inkuru ni abazaba bibuka izabanje. Ikindi ni uko twifuza gukora ‘Zirara Zishya’ mu buryo buvuguruye, ariko inkuru igakomeza igisobanuro cyayo.”
Habyarimana Charles yasobanuye ko ibice byakinwe mbere ari byo byari bigize ‘Season’ ya mbere, bityo ko amashusho bazafata ubu azaba agize ‘Season’ ya Kabiri y’iyi filime.
“Zirara Zishya” ni filime yanditswe na Habyarimana Charles, ikorwa binyuze mu Itorero Abasare, rikaba ari rimwe mu matsinda yagize uruhare mu guteza imbere sinema nyarwanda mu myaka yashize.
Iyi filime itanga ubutumwa butandukanye, ariko by’umwihariko igaragaramo inyigisho zijyanye n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi bw’abaturage, zivanze n’urwenya rwinshi rutuma abayireba bishima kuva itangiye kugeza irangiye.
Mu ntangiriro z’iyi filime, Kanyombya aba ari umwe mu bakinnyi b’imena, aho akina ari umukozi wo mu rugo rwa Samusure na Mukarujanga, ibintu byatumye yigarurira imitima ya benshi kubera uburyo budasanzwe bwo gusetsa.
Mu bice byaje gukurikiraho, uyu mwanya waje gusimburwa na Gratien Niyitegeka, wakinnye ari Sekaganda, na we wakomeje gusetsa abakunzi b’iyi filime.
Gusubukura iyi filime bishobora kongera kwibutsa abanyarwanda amateka yayo, ndetse bikaba n’intambwe yo kongera guha agaciro zimwe mu nkuru za kera zakunzwe muri sinema nyarwanda.

