Fri. Mar 27th, 2026

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasobanuye ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Banyarwanda n’ubwo guverinoma ikomeje gukora ibishoboka mu guhangana na zo no gutanga ubuvuzi; mu gihe hari inyungu ku kuba izi ndwara zarashyizwe mu zivurwa hifashishiijwe ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de sante’ (Mituweli).

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, ubwo yaganiraga n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku bikorwa bya guverinoma mu kwita ku muturage.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko mu mwaka wa 2025 abari barwaye umuvuduko w’amaraso bari 134.823 bavuye 58.194 bariho mu 2019, abafite diabete yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa Kabiri bavuye ku 11.891 bagera kuri 21.164.

Yasobanuye ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo ubuvuzi bw’izo ndwara bushyirwe kuri mituweli mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda mu kubona ubuvuzi.

Ati “Mu rwego rwo kurwanya izi ndwara, guverinoma yatangije gahunda yo kuzisuzuma no kuzivura mu mavuriro y’ibanze. Dukomeje kandi gahunda yo gusuzuma abaturage tubasanze aho batuye.”

Yavuze ko mu gihe abafite kanseri bageze ku 6.896 bavuye kuri 2745; aho mu bagore kanseri ziza ku isonga ari kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura, naho mu bagabo kanseri ya prostate n’iy’urwungano ngogozi zikaba ari zo ziza imbere.

Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwihaye gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027 binyuze mu gukingira abangavu 90%, 70% bari hagati y’imyaka 30 na 49 bagasuzumwa naho 90% by’abagaragaweho iyo ndwara bakabona ubuvuzi; na cyane ko ubuvuzi bwa kanseri bwongerewe ku rutonde rw’indwara zishingirwa na mituweli.

Yerekanye ko imibare y’abafite indwara zo mu mutwe na yo ikomeje kwiyongera bitewe ahanini n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye kandi ko guverinoma yashyize imbaraga mu gushishikariza Abanyarwanda ingamba zo kwirinda indwara zitandura birimo gukora siporo n’ubujyanama bahabwa, anagaragaza ko hashyizwe imbaraga mu guhangana n’indwara zatumaga Abanyarwanda basiragira mu mahanga bajya gushaka ubuvuzi.

Imibare yerekana ko indwara zituma Abanyarwanda bagana mu mahanga, kanseri yari yihariye 34%, kubaga umutima 20%, n’abashaka guhindurirwa impyiko bangana 14%.

Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko kuva u Rwanda rwatangira gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko imbere mu gihugu byarufashije kuzigama arenga ibihumbi 800$ ni ukuvuga arenga milayari 1,1 Frw.

Ati “Turishimira ko kuri ubu nyinshi muri izi serivisi zishobora gutangirwa mu Rwanda. Ibi bikomeje gufasha igihugu kuzigama amafaranga.”

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko impamvu yo kwiyongera harimo kuba icyizere cyo kubaho cyariyongereye, kuba ubushobozi bwo gusuzuma izo ndwara bwariyongereye no kuba hari impinduka zagiye zibaho mu mibereho y’Abanyarwanda.

Inyungu yo kuba izi ndwara zarashyizwe kuri mituweli

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yasobanuye ko mu rwego rwo kubakira ubushobozi ubwisungane mu kwivuza, hongerewe umusanzu umuturage yatangaga.

Ati “Mituweli yatumye Abanyarwanda benshi batinyuka kujya kwa muganga hakiri kare. Turishimira ko Abanyarwanda bagera kuri 88% bari muri ubu bwishingizi.”

Yasobanuye ko ku ndwara zisanzwe zishingirwa harongerewemo izisanzwe zibasira Abanyarwanda nka Kanseri, gusimbuza impyiko, kubaga umutima, kubaga amagufwa n’umugongo, guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse n’urutonde rw’imiti.

Yagaragaje ko kuva mu myaka 10 ishize, amafaranga ikigega cya Mituweli cyakoreshaga yikubye inshuro zirenga ebyiri aho yavuye kuri miliyali 39 Frw muri 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw muri 2024/25.

Ati “Twese nk’Abanyarwanda, ubuzima bwacu ni twe bureba kuko tuzi neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko amavugurura mu musanzu w’umuturage mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitagamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, yizeza ko abafite ibibazo bazegerwa bafashwe.

Ati “Ntabwo agamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, ahubwo agamije gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza, mu buryo buhamye, kandi burambye mu nyungu za buri wese.”

Yerekanye ko nk’umurwayi w’impyiko ukenera serivisi ya dialyse inshuro eshatu buri cyumweru, aba asabwa kuyikoresha nibura inshuro 156 ku mwaka; aho uyu murwayi adafite ubwishingizi yasabwa kwishyura 9.419.904 Frw ku mwaka, ariko uyifite yakwishyura 10% gusa ni ukuvuga 941.990 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *