Banki y’Igihugu y’Amajyambere (BRD) yatanze sheke ya Miliyoni 50 Frw yo kugura Telefone zigezweho (Smart Phones) 500 yemeye muri gahunda yiswe Connect Rwanda yo gufasha buri rugo gutunga iyi Telefone.
Umuyobozi wa Banki y’Amajyambere, Kampeta Sayinzoga aherekejwe n’abandi bakora bajyanye iyi nkunga yakiriwe n’abarimo umuyobozi wa MTN-Rwanda n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Mara Phone, Eddy Sebera.
Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya miliyoni 50 Frw azagura Smart Phones 500 zikorerwa mu Rwanda za Mara X.
Buvuga kandi ko ikigo cyabo kibaye icya mbere mu gutanga inkunga kemeye muri iyi gahunda ya Connect Rwanda.
BRD ivuga ko iki gikorwa ari nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri kuko uretse gushyigikira gahunda yo gukunda no gukoresha ibikorwa mu Rwanda, ziriya Smart Phones zizanagirira umumaro imiryango izazikoresha.
Kampeta Sayinzoga yagize ati “Ni amahirwe adasanzwe yo gushyigikira gukoresha ibikorwa mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Eddy Sebera avuga ko nta muryango ukwiye gusigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya Smart Phone.
Ubukangurambaga bwo gushaka izi telephone zigezweho zo guha ingo zitazifite, bwatangijwe na Perezida Paul Kagame witanze telephone 1 500, yavuze ko abanyarwanda bakwiye kubona serivisi bitabagoye ku buryo izi telephone zizabibafashamo.
Umuryango we urimo Madamu Jeannette Kagame n’abana babo bose na bucura uri kwimenyereza umwuga bitanze Telefone 88.
Abandi bantu ku giti cyabo, ibigo bya Leta n’ibyigenga bakomeje kugenda bitanga. Mu cyumweru gishize Police y’u Rwanda yitanze Telefone 1 200.
Kugeza ubu Telefone zimaze kwemerwa zigera mu bihumbi 30 mu gihe hakenewe nibura izigera muri miliyoni ebyiri.
UMUSEKE.RW
Ni byiza ariko tureke kuba za nyiramujya iyobijya. abalimu bakosoye ibizami iyo BRD igenera buri wese ibihumbi 10 kuri telefoni imwe igura ibihumbi 175 byari gutwara 175k*10.Kandi muri BRD abo bakoramo mwalimu yakosoye amanota y’abana babo.Ibi bihindutse agaciro v2020.Ariko icyo abantu bakurikira kirimo babona nuko abayobozi batazi ibibazo by’ingutu umuturage ubu ari guhura nabyo.Bibereye mu nyenyeri mu gihe umuturage agoka amasaha 24h/24.
Hera kuri Mituelle De Santé. Leta irimo imyenda ibigo nderabuzima n’amavuriro kuburyo amafaranga yabuze. None ngo bari kuyatanga kuri Telephone ngendanwa. Ariko urwo ruganda rukora izo Telephoni ni urwande?! Just asking….
Mara phones ni part of Mara Group, iyi ikaba ariy, umuherwe w’ umwarabu witwa Ashiah Thakkar w’ imyaka 38 gusa mon cher. niba ufite ikindi kibazo baza wisanzuye.
Sinzi ayo wize ariko ashobora kuba atari menshi!!
Ngo ufite imyaka 38 w’umwarabu? ni Qatari, Dubai? Ahubwo ni byiza nuwo nawe aze gutura mu Rwanda ese izo marafoni usibye mu Rwanda hari ahandi azikorera azicuruza? Ahubwo leta mu korohereza uwo mushoramari yagombye kuvanaho imisoro marafoni ikagura nk’ibihumbi 50.Urugero natanga ni Radio Mera zakorerwaga i Gatagara waguraga 1500frw, nerekana ko leta iyo ihaye ingufu ikintu inashyiramo bageti ni kimwe n’ibyateye ubu ujya kuvoma amazi ngo riha 100frw ni ryari umuturage yigeze ariha amazi ku isoko rusange koko? Ese leta ubu irakennye kurusha izahozeho?
Ni iki kikwemeza ko iyo radio yigatagara koko yagombaga kugura ,1500? besides wasanga icyo gihe byari nka USD 50. kuri Mara numvise ko izikorerwa mu rwanda zageze ku isoko rya ethiopia na ghana kandi zigiye no kujya zikorerwa SA. u rwanda rwatsinze icyumutwe mu kumureshya, same move like for MTN uzasanga Mara yageze henshi muri Africa. Ntiwibagirwe ko turi muri monde ya benefice, burya si buno.
Ese harya kujya kuri smart phone, twabanje kumenya ko buri munyarwanda ubikeneye wese atunze byibuze GATOROSHI (twadutelefone duto) noneho tukaba dushaka kumuzamura ngo ajye mu ikoranabuhanga ryisumbuyeho? njye ndumva hakiri byinshi umuturage akaneye mbere ya smartphone!
Buriya rero mbona ubu bukangura mbaga bwo kubona perezida atanze ikintu Bose bagakuriraho bihuse,niko bigenda ngo umwera uturutse ibwami ukwira hose byihuse,bivuze ngo habayeho gahunda yo kurwanya inzara ninyota bitwugarije byakorwa,kuko phone rwose sinzi ,ese uzayivugiraho umwuka wenda guhera. Iyo bayiha mwarimu se cg abajyanama bubuzima?