Fri. Sep 20th, 2024

Abadepite muri Irak batoye itegeko risaba ingabo z’amahanga kuva mu gihugu cyabo nyuma y’igitero America yagabye igahitana Jenerali Qasem Soleimani wo muri Iran, indege itagira Umupilote ni yo yarashe imodoka yarimo i Baghdad.

Urupfu rwa Jen. Qasem Soleimani rwababaje benshi muri Iran, Irak no muri Syria

Abadepite batoye bemeza ko habaho gutanga ikirego mu buryo bwemewe n’amategeko kikajyanwa muri UN barega America kuvogera ubusugire bwa Irak.

Ingabo za America zisaga 5,000 ziri muri Irak mu byiswe ihuriro ry’ingabo mpuzamahanga zirwanya umutwe wa Leta ya Kisilamu (Islamic State, IS).

Ziriya ngabo zahagaritse ibikorwa byo kurwanya IS mbere gato y’uko Abadepite batora ririya tegeko kuri iki cyumweru.

Ubuyobozi bwa ziriya ngabo buvuga ko bwahagaritse biriya bikorwa kugira ngo bushyire imbaraga cyane mu kurinda ibirindiro by’ingabo za America, Ubwongereza n’izindi ngabo bakorana muri Irak.

Jenerali Soleimani wishwe ku wa gatanu w’iki cyumweru urupfu rwe rwazamuye umwuka mubi cyane hagati ya America na Iran, n’ubundi ibihugu ntibyari bibanye neza.

Uyu mugabo America imushinja kugaba ibitero ku nyungu zayo harimo n’icyagabwe kuri Amdasade yayo i Bagdad, ariko muri Iran bamufata nk’Intwari yatumye igihugu ke kigira igitinyiro mu Karere kirimo, ndetse ari mu bafashije cyane Perezida Bashar al Assad wa Syria igihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na USA.

Jenerali Qasem Soleimani yishwe ari kumwe na Abu Mahdi al-Muhandis wari Umuyobozi w’Umutwe witwa Kataib Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

Abakurikira ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati, basanga Iran ishobora kwihorera kuri America iyigabaho ibitero by’ikoranabuhanga, cyangwa ikaba yarasa ku bikorwa bifite inyungu kuri America cyangwa ikarasa ku birindiro by’ingabo zayo muri kariya Karere.

America yagiriye inama abaturage bayo kuva byihuta muri Irak, ndetse ikaba yarongereye izindi ngabo 3,000 ku zisanzwe mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Donald Trump yaburiye Iran ko niramuka yihoreye, Amarica na yo iyisubiza.

BBC

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Abadepite muri Irak batoye basaba ko ingabo za USA ziva ku butaka bwabo”
  1. Irani ifite uburyo bwinshi bwo kwihimura kuri Amerika igihe ibishakiye kandi hose kwisi.Kuri bo guhitana umuyamerika aho ari hose kwisi nukwihorera.Abadepite basabye ko USA ibavira ku butaka yewe banatanze ikirego muri UN ko USA yabavogereye.Abandi bari bafatanyije na USA guhiga IS muri Irak babivuyemo.Ahubwo na hano i Kigali nugukanura abanyamerica bahaba bakajya batahira ku gihe bakirinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *