Sat. Sep 21st, 2024

Ku cyumweru umushumba wo mu Itorero ryitwa Ground for God’s Gospel Ministries muri Kenya yishe umugore we amuteye icyuma mu mutwe no mu mugongo, na we yiyahura ari imbere y’abayoboke mu rusengero rwe  akoresheje icyuma yicishije umugore we.

Police yo muri kiriya gihugu yavuze ko pasteri Elisha Misiko yakuye icyuma mu mufuka aho yari yicaranye n’umugore we akakimutera mu mutwe no mu mugongo amusiga ari intere.

Uyu mugore ngo yavuyemo umwuka nyuma yo kugezwa ku bitaro bikuru muri Kenya.

Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko Pasiteri yiyahuye yiteye icyuma mu ijosi akoresheje kimwe yari amaze gutera umugore we.

Umuyobozi wa police muri Kisauni yemeje iby’izi mfu avuga ko iperereza rigikomeje.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Nairobinews avuga ko Police yabonye urwangiko rwa Pasiteri Misiko rufite paji 17 asobanura amakimbirane yagiranye n’umugore we.

Urubuga rwa Internet Afromaisha ruvuga ko Pasitori Misiko yanditse muri buriya butumwa yasize ko ashinja umugore we kugirana amabanga yihariye na bamwe mu basore bo mu rusengero rwe, ndetse amushinja kuba hari ubutaka bw’urusengero yatwaye, akaba ngo yari afite n’imigambi yo kuzamutwara Urusengero bamaze imyaka 19 bubaka bari kumwe.

Abayoboke ba ruriya rusengero ngo bari bazi amakimbirane Pasiteri Misiko afitanye n’umugore we ndetse ngo barabunze ntibyagira icyo bitanga.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Kenya: Pasiteri yishe umugore we na we yitera icyuma ari mu rusengero”
    1. Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *