Sat. Nov 23rd, 2024

2019, umwaka waranzwe n’iterambere ry’abari mu ruganda rw’imideri mu Rwanda  cyane inzu z’imideri kuko zagurishije cyane ndetse n’ibyo bakora bimenyekana ku rwego mpuzamahanga kuruta mu myaka yabanje. Bamwe mu bayobozi n’ibyamamare bikomeye ku Isi barimbye imideri yakozwe n’abanyarwanda.

Yvan, Ian na Brian; abahungu ba Perezida Kagame basoje umwaka barimbye imideri yakozwe na Moshions

Iri terambere ryagaragajwe n’izi nzu z’imideri ahanini byagizwemo uruhare na Politike yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka ‘Made in Rwanda’ mu nzego zitandukanye zirimo na Leta bashishikarijwe kurimba ibikorerwa mu Rwanda.

Ubu muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta hari amabwiriza asaba abakozi kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda nibura rimwe mu cyumweru.

Ibyamamare bitandukanye ku Isi byasuye u Rwanda bagaragaje ikirezi batewe no kurimba imyambaro yakozwe n’Abana b’Abanyarwanda. Harimo nk’icyamamare Ne-Yo warimbye umukenyero wakozwe n’inzu y’imideri izwi nka Uzi.

Abayobozi bakomeye nka Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye mu bikorwa bitandukanye bambaye imyenda yakozwe n’inzu y’imideri yo mu Rwanda.

Inzu 5 z’imideri zigaragaje muri 2019 n’abo zambitse

 

Moshions

Iyi ni inzu y’imideri yashinjwe n’uwitwa Moses Turahirwa. Umwaka ushize yagaragaje iterambere ndetse n’imideri bakora yarambawe cyane.

Iriya mideri yakozwe na Moshions yambawe n’abantu batandukanye barimo  abo mu muryango wa Nyakubahwa Kagame Paul ndetse na we ubwe akaba yarahisemo kurimba iriya mideri ubwo yavugaga ijambo risoza umwaka wa 2019.

Madamu Jennette Kagame na we yambaye imideri y’iyi nzu by’umwihariko mu nama ya ICASA yayambaye iminsi ibiri yikurikiranya.

Imideri ya Moshions kandi yambawe n’ikibumbano gifite amateka akomeye mu Bubiligi kizwi nka manneken pis ndetse ayambika n’igisamuntu cyangwa robot yenda gukora nk’abantu izwi cyane ku isi ikaba ifite n’ubwenegihugu bwa Arabie Saoudite yitwa Sophia yari yitabiriye Transform Africa Summit  2019.

 

Uzuri K&Y

Iyi nzu y’imideri yashinzwe mu 2013 n’abakobwa babiri barimo uwitwa Kevine na Ysolde bombi bakaba bakora inkweto bifashije ibikoresho bitandukanye birimo n’amapine y’imodoka.

Umwaka ushize iriya nzu ikora inkweto yarigaragaje cyane by’umwihariko inkweto bakora zashimwe n’abatundukanye barimo na Perezida Kagame Paul mu gikorwa cya ‘Youth Entrepreneurship Town Hall’

 

Uzi Collections

Iyi nzu y’imideri yashinzwe na Remera Nathalie hamwe na Rwema Laurene mu 2015 bombi basanzwe bakora imideri itandukanye ariko cyane iyiganjemo ikozwe mu bitenge.

Umwaka ushize bambitse abantu batandukanye by’umwihariko batoranywa kuba ari bo bahanzi b’imideri bambika abari bitabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi cyari kibaye ku nshuro ya 15.

Muri kiriya gikorwa, umuhanzi w’ikirangirire w’Umunyamerika, Ne-Yo yambaye imyenda yakozwe n’iyi nzu.

 

Tanga Designs

Iyi ni inzu y’imideri yashinzwe n’uwitwa Niyitanga Olivier by’umwihariko akaba akora imideri yiganjemo iyambarwa n’abakoze ubukwe.

Umwaka ushize bambitse umubare munini w’abakobwa mu birori by’ubukwe bw’abo. Undi mwihariko w’iyi nzu y’imideri ni uko imideri myinshi bakora ahanini bayirimbisha imitako yunganira umuderi bakoresheje intoki.

 

Ktsobe

Iyi nzu yashinzwe n’uwitwa Sarah Legrand, bakora ibikoresho byose by’imirimbo y’abagore n’abagabo birimo amaherena, inigi zo mu ijosi, impeta n’ibindi.

Umwaka ushize imirimbo yabo yambawe n’abantu batundukanye barimo n’ibyamamare binyuranye ku isonga hari uwitwa umuhanzi Liliane Mbabazi uri mubakomeye muri Uganda na Jidenna uheruka gutaramira mu Rwanda.

Perezida Kagame Paul yagiye mu nama y’Umushyikirano yambaye ishati yakozwe na Moshions
Umuhanzi w’icyamamare Ne Yo yambaye umukenyero wa Uzi
N’abandi bakomeye barayirimbye
Impeta Jidena yambaye zakozwe na Ktsobe
Akiwacu Colombe yagaragaye yambaye imyenda yakozwe na Moshions
Inkweto zakozwe na Uzuri K&Y zashimwe na Nyakubahwa Paul Kagame
Zimwe mu nkweto zikorwa na uzuri k&y
Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda muri 2018 nawe yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’Isi yambaye imyenda yakozwe na Tanga Designs
Shimwa Guelda mu bukwe bwe yari yambitswe na Tanga Designs
Liliane Mbabazi umwe mubahanzi bakomeye muri Uganda akunda kwambara imirimbo yakozwe na Ktsobe

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *