Fri. Sep 20th, 2024

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko amakuru y’urupfu rw’abana babiri (umwe yari afite imyaka umunani undi itandatu) rwayamejye ejo, ruhita rutangiza iperereza. Mbere ngo RIB yari yarabwiwe ko bariya bana babuze.

Abakozi ba RIB bari guperereza ngo bamenye icyahitanye bariya bana( Photo@RIB)

Bamwe mu bantu bari mu kiriyo cya bariya bana kibera hafi y’Akarere ka Nyamasheke aho umuryango wabo utuye babwiye Umuseke ko abenshi bavuga ko bariya bana baba barishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza avuga ko kugeza ubu nta kintu cyakwemezwa ko ari cyo cyahitanye bariya bana kuko iperereza rigikorwa.

Ati: “Ariya makuru y’i Nyamasheke RIB yarayamenye dutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyo bariya bana bazize.”

Ku byerekeye niba hari abantu bafashwe mu rwego rw’iperereza, Umuhoza yavuze ko nta cyatangazwa igihe icyo ari cyo cyose iperereza rigikomeje.

 

Abana barashyingurwa kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru Umuseke ukesha umwe mu batabaye avuga ko ahagana saa saba n’igice imirambo yabo yari ku Bitaro bya Kibogora, ndetse abaturage bakaba bagiye kuyifata (kuko babyemerewe na RIB).

Nyuma barajya kubasezeraho muri Kiliziya, bashyingurwe ahagana saa kenda. Nyina wa bariya bana asanzwe ari umwe mu bajyanama b’Akarere ka Nyamasheke.

 

Inkuru yabanje ivuga ko…

 Abana babiri  b’abahungu basanze bapfiriye mu kiyaga cya Kivu. Kuri iki Cyumweru nibwo umukobwa wabaga muri ruriya rugo yatabaje asaba ko bamufasha kubashakisha kuko yari yababuze. Nyina wa bariya bana yari mu rugendo i Kigali.

Gushakisha bariya bana byakomeje kuri uyu wa mbere mu gitondo baza kubabona bapfuye bareremba mu Kiyaga cya Kivu.

Abapfuye ni uwitwa Iganze Ntwari Shalom w’imyaka itandatu n’undi w’imyaka umunani. Uwasigaye we afite imyaka ikenda.

makuru avuga ko mu kagoroba ko ku cyumweru tariki 05 Mutarama, 2020 hari umushumba wagiye kuragira hafi y’ikiyaga cya Kivu, asanga udukweto tw’umwana aradufata aradutahana.

Yumvise bavuga ko hari umwana wapfuye azana za nkweto azereka abaje guhurura bamenya ko ari iz’umwe muri bariya bana.

Bikekwa ko bariya bana babonye iwabo badahari (Nyina yagiye i Kigali, Se ngo amaze hafi umwaka ataboneka, umukobwa wabasigaranye hari aho yari anyarukiye) basimbuka igipangu, bajya gutembera.

Kubera ko ari abana akenshi babaga mu gipangu, ngo babonye ntawe ubareba bajya gutemberera ku Kivu.

Aba mbere bageze ku mirambo yabo bavuga ko uko bigaragara umwe muri bo yaba yararohamye undi ajya kumutabara bombi barajyana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko iriya mirambo yabonetse mu kiyaga cya Kivu, ari yo.

Ati: “Nibyo ayo makuru y’uko imirambo ya bariya bana yabonetse mu Kiyaga cya Kivu ni yo, ariko ntawamenya niba baroshywemo cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyabishe kuko tutaramenya ibizava mu isuzuma ry’abaganga.”

Imirambo ya bariya bana yajyanywe mu Bitaro bya Kibogora ngo isuzumwe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “RIB yatangiye iperereza ku rupfu rw’abana 2 basanzwe mu Kivu”
  1. Umuseke muzadushakire amakuru yuzuye, ise wabo bana nawe ngo yarazimiye umwaka ushize kandi agenda ngo abaturage babonye abamutwaye, wasanga izimira rye rifitanye isano n’urupfu rwabo baziranenge kuko byashobokako abarangije se ari nabo babaroshye mu Kivu. Mbabajwe na nyina usigaye ari inshike, satani abo yigaruriye imitima bari bakwiye gukizwa hakiri kare kuko iminsi izaza bazicuza nta garuriro rigihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *