Fri. Sep 20th, 2024

Abantu 50 bapfuye abandi basaga 200 barakomereka mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba muri Ira, bari mu muhango wo gusezere bwa nyuma Gen Qassem Soleimani, bapfiriye mu mubyigano ukomeye. Ntiharamenyekana icyateye uriya mubyigano.

Abaturage bagera kuri 50 baguye mu mubyigano wo gusezera kuri Gen Soleimani bakundaga

Pirhossein Koolivand uyobora ikigo gishinzwe ubutabazi muri Iran yavuze ko hakomeretse abagera kuri 230.

Ati: “Tumaze kubona imirambo 40 n’abantu bavunitse bavanze n’abakomeretse bagera kuri 230. Byabaye basezera Gen. Soleimani.”

Iyi mibare yaje kuzamuka cyane ubu abapfuye bamaze kuba 50.

Kuri uyu wa Kabiri abaturage ba Iran batuye mu Bushinwa na bo bakoze umuhango wo gusezera kuri Gen Qassem Soleimani uherutse kwicwa na rocket yarashwe na drone ya USA ubwo yari aciye ku kibuga k’indege cya Baghdad muri Iraq.

Bivugwa ko yarashwe avuye muri Liban kubonana n’abarwanyi ba Hezbollah, basanzwe bazwiho kutavuga rumwe na Israel (inshuti ikomeye ya USA).

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Iran: Abapfiriye mu mubyigano basezera Gen. Soleimani bageze kuri 50”
  1. Uriya mugabo yari akomeye cyane.Bavuga ko yari uwa 2 kuri Ayatollah.Yarwanye intambara nyinshi kandi yica Abasirikare benshi ba Amerika muri Syria.Yishe abantu benshi none nawe baramwishe.Bihuye n’ibyo Yezu yavuze yuko abicisha inkota nabo bazicishwa inkota.Isomo dukwiriye gukuramo,nuko twajya twirinda gukora ibyo Imana itubuza,niba dushaka amahoro kandi tukazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse imana ikazatuzura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *