Sun. Nov 24th, 2024

Hari hashize iminsi 63 nta makuru y’uko hari undi murwayi wa Ebola wagaragaye mu Ntara za Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Guhera taliki 04, Mutarama, 2020 hari abantu batangiye kugaragaza ibimenyetso byayo mu gace ka Mambasa- Centre gaherereye mu Ntara ya Ituri iri mu ntera ya kilometero 165 uvuye Bunia.

Muri Ituri hagaragaye abarwayi batatu bashya Ebola

Umuntu ushinzwe guhangana n’iriya ndwara muri kariya gace witwa Christophe Shako avuga ko hari abandi bantu 200 bari kwitabwaho nyuma yo kubakeka ko nabo baba baranduye.

Shako yavuze bari gukomeze gusuzuma neza bakareba niba nta bandi baba bagaragaza ibimenyetso bya Ebola mu duce duturanye na Mambasa- Centre.

Ati: “ Ubu abo dukeka barenga 200 ariko turacyakomeje  gushakisha abandi bagaragaza ibimenyetso. Turareba hirya no hino uko bimeze abo tubona tubiteho mu gihe cy’iminsi 21.”

Christophe Shako avuga ko basanze bariya bantu batatu banduye bose bari basanzwe ari inshuti, bityo ko gukoranaho no kugenderanira ari byo byatumye banduzanya.

Amakuru afite kandi yemeza ko bariya bantu baruka mu gace ka Bunia taliki 15, Ukuboza, 2019 bakaba baratangiye kwirekana ibimenyetso bya Ebola taliki 31, Ukuboza, 2019.

Mbere y’uko bajyanwa mu bitaro bavuze ko babanje kwivuza kwa magendu.

Radio Okapi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *