Fri. Nov 15th, 2024

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku buryo u Rwanda ruhagaze muri politiki mpuzamahanga mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, yabajijwe ku magambo ya bamwe mu banyapolitiki muri D.R.Congo bashinja u Rwanda umugambi wo gucamo ibice igihugu cyabo, ndetse bamwe baherutse gusaba ko ingabo zabo zitera u Rwanda rukomekwa kuri D.R.Congo.

Cardinal Fridolin Ambongo ari mu batungwa agatoki “bashaka kumenyekana binyuze mu kwanduza isura y’u Rwanda”

Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na D.R.Congo avuga ko amagambo ya bariya banyepolitiki nta shingiro afite, ko icyo agamije ari ugushaka kudobya uwo mubano.

Dr Vincent Biruta ati “Ibivugwa na bamwe mu banyepolitiki n’abanyamadini muri D.R.Congo, ku mugambi wo gucamo Congo ibice, navuga ko ari amagambo atatekerejwe neza, kandi adafite ibihamya.

Bavuga umugambi wo gucamo Congo ibice, nta bindi birenze babivugaho, ntekereza ko ari akamenyero, ariko ni akamenyero kabi kagambiriye guteza ikibazo hagati y’ibihugu byombi.

Ni uburyo bwa bamwe mu banyepolitiki, bamwe mu banyamadini batekereza ko kugira ngo babe ibyamamare bavuga nabi u Rwanda, bakabwira Abanye-Congo ko hari ikibi kigambiriwe kuri Congo Kinshasa.”

Dr Vincent Biruta avuga ko bariya banyepolitiki bavuga ko hari Abanyarwanda bagiye gutura mu gihugu cyabo, ariko ngo ntibagaragaze aho bagiye gutura cyangwa ngo bavuge umubare wabo, agasanga ariya magambo adafitiwe ibimenyetso agamije gushyira igitotsi mu mubano mwiza w’ibihugu byombi.

Ati “Twishimira ibyo D.R.Congo yakoze mu minsi ishize mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, ni byiza kuri Congo, ku Rwanda no  ku Karere  kuko imwe muri iriya mitwe yateguraga ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda.”

Yavuze ko ariya magambo azahoraho, haba ejo cyangwa ejo bundi, gusa ngo igikuru ni uko atazagira icyo ahungabanya ku mubano w’ibihugu byombi.

Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa D.R.Congo muri 2008-2012 aherutse gutangaza taliki 23 Ukuboza 2019 ko ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu ke giterwa n’u Rwanda, ndetse asaba ingabo z’igihugu ke gutera u Rwanda zikarwigarurira.

Amagambo ye yamaganwe na benshi mu banyepolitiki muri D.R.Congo bamusaba kuyavuguruza.

Cardinal Fridolin Ambongo w’i Kinshasa yasuye Agace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, avuga ko abaturage baho bavuye mu byabo bigafatwa n’abantu bavuga Ikinyarwanda n’Ikigande, ibyo avuga ko ari umugambi w’igihe kirekire wo gucamo ibice D.R.Congo.

Yabivuze tariki 31 Ukuboza 2019, asaba Leta ya D.R.Congo gukoresha dipolomasi, ikumvisha Uganda, u Rwanda n’Uburundi kureka “kujyana abaturage babyo muri D.R.Congo”.

Amagambo nk’aya Dr. Vincent Biruta avuga ko nta “bushishozi” burimo kubayavuze, ndetse akavuga ko nk’abiyita abayobozi bagakwiye kuvuga ibyo bafitiye ibimenyetso.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze no ku bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri D.R.Congo, avuga ko ibikorwa byo kuyihashya ari ibya FARDC, ko nta ruhare na ruto u Rwanda rubigiramo.

Ati “Umubano w’u Rwanda na D.R.Congo ni mwiza Abakuru b’Ibihugu baragenderana, Tshisekedi amaz ekuza ino inshuro zirenze ebyiri, Perezida Kagame na we amaze kujya muri D.R.Congo, muri iyi minsi haravugwa ibikorwa byo guhashya udutsiko tw’inyeshyamba zakoreraga mu Burasirazuba bwa Congo, twinshi twarimo Abanyarwanda bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Ingabo za D.R.Congo zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yakiriye abantu 1919 bakomoka ku miryango y’abari abarwanyi bakaba bari mu nkambi ya Nyarushishi, bakaba bategurwa ngo binjire mu muryango mugari bagakurwamo inyigisho bahawe z’ “amacakubiri” hanyuma  bagasobanurirwa politiki za Leta y’u Rwanda.

Abarwanyi 362 na bo ngo bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu Burasirazuba bwa D.RCongo, bakaba bafashwa ngo bazasubizwe mu buzima busanzwe.

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo
Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa D.R.Congo muri 2008-2012 ni we wasabye FARDC gutera u Rwanda rukomekwa kuri DR.Congo
Minisitiri Vincent Biruta avuga ko amagambo y’aba banyepolitiki bo muri DR.Congo agamije kudobya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Nta mugambi uhari wo gucamo DR.Congo ibice, barabivuga ngo bamamare – Dr Biruta”
  1. Niba Ministre yumva ko kuvuga nabi u Rwanda muri Kongo bituma wamamara muri Kongo ubwo hari ikibazo naho.Wenda urwo rwango abakongomani batwanga aho rwavuye bituma utuvuze nabi abandi bamwiyumvamo muri Kongo.Kandi turi inshuti Perezida wabo amaze kudusura 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *