Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda yizeye ko Larousse izakosora inyandiko yayo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikazabisabira imbabazi.

Dr Vincent Biruta mu kigano n’Abanyamakuru

Iyi mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri mu nkoranyamagambo y’Igifaransa yashyizwe hanze na Larousse ifatwa nk’inzu y’ibitabo ikomeye kurusha izindi mu Bufaranga.

Iriya nyandiko ivuga ko mu Rwanda habaye Intambara yahuje ubwoko bw’Abahutu n’Abatutsi, ikimara kujya hanze bamwe mu banyarwanda barayamaganye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko aho igihe kigeze ntawari ukwiye kuba atarasobanukirwa ku icyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango IBUKA urengera abacitse ku Icumu rya Jenoside, washyize hanze ibaruwa ifunguye wandikiye Larousse uyibusta uko Isi yamaze gufata umwanzuro ku byabaye mu Rwanda ndetse n’igihugu iriya nzu ikoreramo cyamaze guha umurongo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibuka yamenyesheje Larousse ko abarokotse Jenoside bashenguwe n’iriya nyandiko yabo ndetse ibasaba kuyikosora kuko ibyo bakoze ari ukwirengagiza ukuri kandi bakuzi.

Bamwe mu banengaga ibyo Larousse yakoze, bagarukaga ku mateka ya Leta z’Ubufaransa zakunze guhakana uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside ndetse zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubunyi n’Amahanga, Dr Vinceny Biruta ejo waganiriye n’Abanyamakuru yavuze ko ririya kose rikwiye kujya ku gahanga ka Larousse ku giti cyayo.

Ati “Kuko umurongo w’Igihugu cy’Ubufaransa mu birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi turawuzi.”

Yanagarutse ku Iteka rya Perezida w’Ubufaransa ryasohotse muri Mata umwaka ushize rigena ko tariki ya 07 Mata kiriya gihugu kizajya kifatanya n’Isi mu bikorwa byo kwibuka Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibyatangajwe na Larousse ni Larousse ifite uburyo bwayo ntabwo twabyitirira Leta y’Ubufaransa.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yizeye ko ibyo Larousse yakoze ari ukwibeshya itari yagambiriye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo hari n’ikizere ko izabikosora.

Ati “Bibaye na byiza babikosora bakanabisabira n’imbabazi.”

Dr Biruta avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itahita itekereza kuba yarega Larousse mu gihe bitaragarara ko ririya kosa ryakozwe rigambiriwe.

Ati “Biramutse bigaragaye ko ari ikibazo k’imyumvire cyangwa k’Ingengabitekerezo ari ko Larousse ibibona, hatekerezwa ubundi buryo.”

Ibuka France iri mu ba mbere banenze iriya nyandiko, yari yavuze ko ibyo Larousse yakoze ari ikimenyetso cy’Ubujiji budakwiye kujya mu nyandiko ikomeye nk’iriya igenewe abato kuko yazaba nk’uburozi buzabayobya bagakura bazi amateka atari yo ku byabaye mu Rwanda.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “U Rwanda rwizeye ko Larousse izakosora inyandiko yayo ipfobya Jenoside ikanasaba imbabazi”
  1. Nibyo nta ntambara yabaye mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza muri 1994. Habaye jenoside yakorewe abatutsi, n’ibikorwa bya gisirikare byo kuyihagarika. Kuki Larousse ikorwamo n’intiti itarabyumva ra?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *