Fri. Sep 20th, 2024

Ubushakashatsi bwasihowe na kimwe mu bigo by’ubushakashatsi cyo muri USA cyatangaje ko ibyo cyabonye ari uko hari isano itaziguye hagati y’ubushomeri n’umushahara w’intica ntikize  no kugira agahinda gakabije gashobora kuganisha ku kwiyahura.

Umushahara w’intica ntikize, ubushomeri… biri mu bituma hari abiyahura mu bihugu bikize

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika umushahara w’intica ntikize uri mu bituma abantu biyahura.

Ikindi ngo gituma abantu biyahura ni ukuba mu igihugu kirimo abantu bize wowe utarize.

Ibi abahanga basanze bishingiye ku ngingo y’uko umuntu utarize adashobora kubona umwanya uhagije mu muryango w’abantu bize bigatuma umuntu yigunga kandi ntabone akazi mu buryo bworoshye kandi n’ako abonye kakamuhemba make.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko kugira ngo Leta zigabanye umubare w’abantu biyahura zigomba gufasha abaturage kubona akazi kandi cyane cyane urubyiruko.

Prof  Kaufman  wayoboye buriya bushakashatsi yagize ati: “ Ibyo twabonye byerekana ko politiki zo kugabanya ubukene mu baturage zifasha mu gutuma abantu bashyira umutima hamwe, bagatuza kuko baba babayeho neza bityo bigatuma batiyahura.”

Mu Rwanda n’aho kimwe mu byagaragajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, mu bushakashatsi cyasohoye muri 2018 ni uko kubaho nabi nabyo bishobora kongera ubukana bw’agahinda gakomeye kaganisha ku kwiyahura.

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora ishami rya RBC yigeze kubwira Umuseke ko ubukene bukabije bushobora gutuma umuntu atangira kubura ikizere cy’ejo hazaza bityo bikaba byaganisha ku kwiyanga no kwiyahura iyo  nta muntu umutabaye, ngo amufashe kuva mu bibazo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Isano y’ubushomeri no kwiyahura”
  1. Njy mbona kwiyahura arukwikunda gukabije kuko ndebye ibibazo biri kuri iy’isi ntabwo numva umuntu wireba akabona niwe ubabaje gusumba abandi kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *