Fri. Sep 20th, 2024

Isheja Morella w’imyaka 16 usanzwe akora akazi ko kumurika imideri, yaraye yerekeje mu Bufaransa mu bitaramo byo kumurika imideri, akazanajya mu Butariyani na ho mu bikorwa by’uyu mwuga we.

Yaraye afashe rutemikirere

Isheja asanzwe ari umunyamuryango w’itsinda rimenyekanisha abamurika imideri mu Rwanda ryiswe ‘webest model’ rigizwe n’abandi 26.

Mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, Isheja yari yasinye amasezerano n’ibindi bigo bifasha abamurika imideri, bikanabashakira amasoko atandukanye arimo kumurika imideri mu bitaramo no kwamamaza.

Ibi bigo Isheja yari yasinyanye na byo amasezerano harimo ikitwa Women Milan gikorera mu Butariyani, Milk London yo mu Bwongereza na New Icon ikorera mu Leta zunze ubumwe za America.

Ibitaramo Isheja agiye  kumurikamo imideri ku mugabane w’Iburayi harimo ikitwa Milan Fashion week kizaba kuwa 18-24 Gashyantare 2020 na Paris Fashion Week izaba kuwa 4 Werurwe 2020.

Mu bindi bikorwa uyu Isheja yakoze harimo kumurika imideri mu bitaramo binyuranye birimo icya Collective Rw Fashion Week 2019, yashyizwe ku cyapa cyamamaza igitaramo gikomeye muri Nigeria kiswe ‘Lagos Fashion Week’ cyabaye umwaka ushize.

Isheja Morella azamurika imideri mu Bufaransa no mu Butariyani
Ni umuhanga mubyo kumurika imideri
Yamuritse imideri mu bitaramo bitandukanye birimo n’icya Mercedes Benz Fashion Week Kigali giheruka kuba mu mwaka ushize

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Umunyamideri Isheja w’imyaka 16 yagiye Iburayi mu bitaramo bikomeye”
  1. Harya ubwo umwana wa 16 ans yemerewe kwirirwa yambaye impenure ngo arerekana imideri??? uyu we ararangiye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *