Fri. Sep 20th, 2024

Ishyaka riri ku butegetsi muri Lesotho, ABC, ryasabye Minisitiri w’Intebe Thomas Thabane kwegura kugira ngo ubugenzacyaha bubone uko bumukurikiranaho uruhare mu rupfu rw’umugore we, LipoleloThabane.

Thomas Thabane akurikiranyweho kwica umugore we

Lipolelo yapfuye muri 2018 . Kuri uyu wa Kane nibwo Umukuru wa Polisi ya Lesotho  Commissioner Holomo Molibeli yasabye Urukiko gukurikirana Minisitiri w’Intebe nyuma y’inyandiko yavuze ko Polisi ifite zivuga uruhare rwe mu rupfu rwa Lipolelo.

Kugeza ubu Minisitiri w’Intebe Thabane ntacyo aratangaza ku byaha ashinjwa.

Nyuma kandi yo kumva ko Commionner Holomo yasabye ko akurikiranwa, Minisitiri Thabane yahise amuhagarika mu mirimo , ikintu cyafashwe nko gushaka kubangamira ubutabera.

Lipolelo yapfuye arashwe mu mutwe ubwo yari ari kumwe n’inshuti ye baza bagana ku rugo rwe na Thabane.

Byabaye mbere gato y’uko Thomas Thabane arahirira kuba Minisitiri w’Intebe wa Lesotho.

Nyakwigendera Lipolelo Thabane
Nyuma yashatse uyu …

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Lesotho: Minisitiri w’Intebe akurikiranyweho kwica umugore we”
  1. Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *