Fri. Sep 20th, 2024

Kayonza: Abanyamadini bo mu murenge wa Mwiri bavuga ko hari ingamba nyinshi zashyizweho na Leta mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko ko bitabuza abantu gukomeza kubinywa, bakavuga ko imbaraga z’Imana ari zo zishobora gutanga umusaruro mwiza muri uru rugamba.

Pasiteri Niyitegeka Emmanuel yavuze ko biteguye kurandura ibiyobyabwenge bakoresheje ijambo ry’imana

Babivuze ejo hashize tariki ya 09 Mutarama mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwateguwe n’itorero Harvest Christian Church rifatanyije n’andi matorere yo muri uriya murenge.

Pasiteri Niyitegeka Emmanuel ukorera umurimo w’Imana muri iri torero rya Harvest Christian Church yagarutse ku ngamba Leta yashyizeho mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati “Hari abo bafata bagafunga, hari ibyo bagerageza kumena ariko ntibabireka ndetse n’abafungwa iyo bafunguwe bituma asubirayo akaba yakongera akabisubira, ubu rero turimo gukoresha ijambo ry’Imana kuko uwakiriye agakiza aba abohotse akaba yareka ibyo biyibyabwenge.”

Urubyiruko ni rwo rukunze kuvugwaho kunywa ibiyobyabwenge. Bamwe muri uru Rwanda rw’ejo bavuga ko hari ibyabafasha kutagwa mu mutego wo gukoresha ibiyobyabwenge, bakagira inama bagenzi babo guhanga amaso ibyabagirira akamaro.

Nibagwire Josiane ati “Urubyiruko rugenzi rwange dukwiye kureba ibiduteza imbere aho guta umwanya mu biyibyabwenge.”

Bernard Rwakabuba uyobora uumushinga uterwa inkunga na Compassion muri Harvest Christian Church ari na bo bateye inkunga ubu bukangurambaga, avuga ko basanzwe bafasha abakiri bato gukurira mu buzima bw’amikoro.

Ati “Muri gahunda za Compassion ni ukugobotora umwana mu ngoyi z’ubukene ari na yo mpamvu twashyigikiye iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kuko kubasha kugobotora rwa rubyiruko ni ukubasha kurukura mu biyobyabwenge.”

Ndabazigiye Jean Damascene ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Mwiri yibukije urubyiruko ko ari bo bitezweho u Rwanda rw’ejo kandi ko batabigeraho bakoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Usanga urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bikanagorana kubasha kwihutisha iterambere ry’igihugu nkaba rero nabasaba kubyirinda.”

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti “Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda.”

Hifashishijwe ama Choral mu gutanga ubutumwa burwanya ibiyobyabwenge
Ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa kane bwaranzwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge
Abayobozi b’amadini n’aba leta bitabiriye ubu bukangurambaga
Abitabiriye ubu bukangurambaga biganjemo urubyiruko

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Abanyamadini ngo ijambo ry’Imana ni ryo ryonyine ryavana urubyiruko mu biyobyabwenge”
  1. Ibyo uvuze ni ukuri.Ijambo ry’imana ni ryo ryonyine ryatsinda ibiyobyabwenge.Ikibazo nuko abantu bataryitaho nyamara batunze bibiliya.Abantu bashimishwa gusa no kwitwa abakristu ariko ntibakore ibyo bibiliya ivuga.Niyo mpamvu mu isi hari ibibazo byinshi.Bemeye gukora ibyo ivuga,isi yaba nziza.

    1. Ikibazo abantu benshi bitiranya bibiliya n’ijambo ry’Imana kdi ntaho bihuriye. Bibiliya wayitwika igashya igakongoka, yanyagirwa ibyanditseho bigasibama ariko Ijambo ry’Imana ntiwaritwika kdi ntirinyagirwa ndetse ntirinasaza dore ko ritanagurwa. Hari abantu babayeho mbere ya bible kdi batakoreshaga ibiyobyabwenge kuko ijambo ry’Imana ryari ryanditse mu bwenge bwabo aho badashobora kurisiba ngo bikunde.

    2. Nibyo ijambo ry ‘Imana niryo ribasha guhindura umuntu
      Akaba mushya ! Akabasha guhumuka akamenyako ibiyobyabwenge bidafite akamaro uretse kwangiza no kudindiza Iterambere muburyo bwose.

  2. Ikibazo abantu benshi bitiranya bibiliya n’ijambo ry’Imana kdi ntaho bihuriye. Bibiliya wayitwika igashya igakongoka, yanyagirwa ibyanditseho bigasibama ariko Ijambo ry’Imana ntiwaritwika kdi ntirinyagirwa ndetse ntirinasaza dore ko ritanagurwa. Hari abantu babayeho mbere ya bible kdi batakoreshaga ibiyobyabwenge kuko ijambo ry’Imana ryari ryanditse mu bwenge bwabo aho badashobora kurisiba ngo bikunde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *