Fri. Sep 20th, 2024

Gen Nyamvumba ati “Hano ntabwo ari mu Ijuru, Abanyarwanda ntabwo ari Abatagatifu,…”

Mu mpera z’icyumweru gishize inzego zifite aho zihuriye n’Ubutabera mu Rwanda zakoranye inama y’umunsi umwe barebera hamwe ibyo bagomba kwihutisha mu kerekezo, 2020-2050, mu bibazo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yabajijwe, harimo ubucucike buri hejuru cyane mu Magereza, akaba yaravuze ko ibyiza ari ugukumira ibyaha kuruta kuvuga ngo abantu urabafunga.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo avuga ko we atifuza ubutabera burimo ruswa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin NTEZIRYAYO nyuma y’iriya nama yabwiye Abanyamakuru ko mu kerekezo 2020-2050 mu Butabera naho bagomba kuba ku isonga mu ikoranabuhanga, atanga ingero ku nzego zimwe na zimwe zo mu Butabera nko mu Bucamanza, muri Police y’Igihugu, no mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.

Iyi nama ni iya mbere ihuza inzego z’Ubutabera muri ebyiri ziteganywa mu mwaka, yitabirwa na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, iy’Ubutabera, Ubushinjacyaha, Police y’Igihugu n’abandi.

Dr. Faustin NTEZIRYAYO avuga ko icyo bagamije ari ukungurana inama no gufatanya ngo buri wese abone ubutabera yifuza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bifuza ko ikoranabuhanga ryatanga ibisubizo mu kwihutisha imanza, kuko ngo ikibazo cyo gusubika imanza kiri mu biganirwaho ngo ziburanishwe vuba.

Ku kibazo cy’ubucucike muri Gereza, Dr. Faustin NTEZIRYAYO yagize ati “Ubucucike muri gereza kugira ngo bugabanuke ni uko habaho igituma ubwo bucucike butabaho, gukora ibyaha. Gukumira ibyaha ni byiza kurusha kuvuga ngo abantu ubohereje mu munyururu, kandi ibyo birakorwa n’abo dukorana.”

Avuga ko inama nk’iriya ari ugusasa inzobe kugira ngo buri wese ufite ibiganza binyuramo dosiye y’umugororwa, ayihutishe aburane agirwe umwere cyangwa ahanwe vuba.

Ruswa mu Butabera, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko ibihugu byateye imbere bigira ruswa iri hasi, agasaba ko ufatiwe muri ruswa yajya ahanwa by’intangurugero kandi buri wese akagira uruhare mu kuyikumira.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gen Patrick Nyamvumba avuga ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha

 

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, avuga ko “Abanyarwanda atari abatagatifu”

Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko Minisiteri ayoboye igaragara mu rwego rw’Ubutabera, mu bijyanye no gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Hari ingamba nyinshi zihari, hari ugushyira Abapolisi ku muhanda, hari ukuganira ariko mu bantu hari ubwo ibyaha bikorwa, iyo bikozwe habaho kubikurikirana no kubihana.”

Yavuze ko Ubutabera bubaho kubera ko haba hari abarenganye n’ababarenganyije, bityo uwarenganyije aba yakoze icyaha.

Ati “Nubwo dukumira ngo ntibibe, hano ntabwo ari mu Ijuru, Abanyarwanda ntabwo ari Abatagatifu, harimo benshi bakora ibyaha, iyo babikoze barabihanirwa.”

Gen Nyamvumba avuga ko mu kerekezo 2020-2050, bifuza ubufatanye n’Abanyarwanda, kubera ko ngo imibare igaragaza ko mu Rwanda gukora ibyaha bitari hejuru, ariko ngo iyo bigiye mu bipimo mpuzamahanga usanga hari intambwe ikwiye guterwa mu kuziba icyuho.

Tariki 30 Ukuboza 2019, Umuyobozi w’Urwego rw’Amagereza, CG George Rwigamba yavuze ko mu Rwanda hari abagororwa bagera ku bihumbi 70,  Umucungagereza umwe agenewe abagororwa nibura 30, bikaba bigaragara ko Abacungagereza ari bake cyane.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’Umuyobozi wa Police y’Igihugu, DCGP, IGP Dan Munyuza

Photos@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

By admin

5 thoughts on “Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanga gukumira ibyaha biruta “gufunga abantu””
  1. General Nyamvumba ati: “Nubwo dukumira ngo ntibibe, hano ntabwo ari mu Ijuru, Abanyarwanda ntabwo ari Abatagatifu, harimo benshi bakora ibyaha, iyo babikoze barabihanirwa.” Usanga abantu benshi bemera ijuru.Niyo mpamvu benshi nubwo batita ku bintu byerekeye imana,ndetse ntibage no gusenga,nyamara iyo bapfuye usanga babajyana mu kiriziya no mu nsengero mu rwego rwo gushaka ijuru.

    1. Abantu ntibakibeshye.Nubwo iyo bapfuye bavuga ko baba bitabye imana,izahemba gusa abantu babiharaniye.Tubita intwarane.

  2. Mubitera ubucucike mumagereza harimo na ruswa na munyumvishirize..urebye ubucucike buba buri kuma brigade biteye ubwoba.Kandi wareba ibyaha ugasanga mubyukuri nibyaha byoroheje cyane..
    Nigeze gufungwa muli cachot turimo tugera kuli 80, baza kuzana umuntu urwaye igituntu kumufunga azirakwiba bodaboda( inkweto za plastic) umuguru umwe..
    Mubyukuri numva hakenewe nogushyira mugaciro rimwe na rimwe mbere yogufata icyemezo cyogufunga..

  3. Ubuse umushinjacyaha n’urukiko rw’ibanze rwa gasabo ntirwakatiye umuntu gumfungwa byagateganyo Mageragere nta tegeko rihari twari murukiko umushinjacyaha akuramo ikirego ngo yaribeshye byaradutanganje umuntu bamumazeho utuntu twe aburana umuryango we uhangayika aha imana niyo yokubahwa naho abantu bo nagahomamunywa muzabaze umuntu uherutse gumfungurwa akagirwa umwere yaramfashwe agamfungwa ntategeko rihari rimuhana numucamanza akamumfuga ku itegeko ridahari Imana izikorere umurimo wayo

  4. Mageragere hari 5,000 bimfunze birenga ibyo birazwi ubutabera ruswa iravuza ubuhuha rwose….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *