Fri. Sep 20th, 2024

Gen Khariffa Haftar wari umaze amasaha i Moscow mu Burusiya aho yari ari kumwe na bamwe mu bahagarariye Leta yemewe n’Umuryango mpuzamahanga ngo baganire uko hasinywa amasezerano y’agahenge, yatashye atayasinye.

Gen Haftar asanga ibiri mu masezerano bashaka ko asinya byirangagiza ingabo ze

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ivuga ko iyo ariya masezerano aza gusinywa byari butange ikizere ko n’amasezerano arambye yo guhagarika intambara yari buzasinywe.

Gen Haftar yavuze ko abaye atashye kugira ngo abanze arebe uko byagenze mbere ubwo andi masezerano yo gutanga agahenge yasinywaga k’ubufatanye na Fayez- al Sarraj uyobora Guverinoma yamewe na UN yiswe head of the United Nations-recognized Government of National Accord (GNA).

Haftar avuga ko ibyanditse mu mbanziriza mushinga y’ariya masezerano bidaha umwanya ingabo ayoboye.

Ibiganiro byaberaga mu Burusiya bwaje nyuma y’uko Turikiya n’u Burusiya bisabye ko impande zishyamiranye zahagarika imirwano hakabaho ibiganiro.

Ibi byasabywe nyuma y’uko Ankara yohereje ingabo zayo i Tripoli kurinda ko Guverinoma yemewe na UN yahirikwa na Haftar, ibi zikaba zarabikoze nyuma y’uko ingabo za Haftar zigaruriye umugi wa Sirte, uyu ukaba ari uwa kabiri kuri Tripoli.

Al Jazeera

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Libya: Haftar yivanye mu ‘biganiro byo gusinya amasezerano y’agahenge’”
  1. Intambara zireze mu isi kandi ibihugu birimo gukora intwaro zikomeye kurusha kera.Umuntu yakwibaza iyi si yacu aho igana.Reba Ibiza harimo imiyaga,imvura idasanzwe,ubushyuhe bwinshi cyane,etc…Ubu koko turagana he?Biteye ubwoba.

  2. Uwo mugore uri gutabariza ubuyobozi bikageraho afungisha umugabo bikaba bigeze aho atabariza nyakubahwa sa repebulika n’a madame ngo bamurenganure kd barabyaranye ahubwo uwo mugore njye ndumva ashaka kwigira umwere cyane kubwimpavuze bwite nicyo agamije kugeraho nimba umugabo ari mubutabera nategereze icyo amategeko ateganya kd Aho guhuruza abayobozi bakuru njye numva yakwaka gatanya kuko ndumva abana ni bakuru umugabo yabarere nawe agakomeza gahunda atarinze ateye abane agahinda kuko se afunzwe uwo ukunda ntumwifuriza inabi kd nimba mwarabyaranye mwarera bariya Bana mutarikumwe gereza urumva aribyo nziza uwo mugore njye nduva atari mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *