Fri. Sep 20th, 2024

Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE/ United Arab Emirates) mu nama yiga ku iterambere rirambye, yagaragaje uko u Rwanda ruri guhangana n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abava mu cyaro bajya gutura mu migi, avuga ko hari gutezwa imbere indi migi kandi ari yo abantu benshi bari guturamo cyane.

Perezida Kagame muri iki kiganiro yagaragaje uko u Rwanda ruri gukemura ikibazo cy’abava mu bice by’icyaro bajya mu migi

Muri iki kiganiro kibanze ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cyugarije ibihugu byinshi ku Isi cyo kuba ababituye bifuza kujya gutura mu migi bava mu bice by’icyaro, avuga ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guhangana n’iki kibazo kandi ko buri gutanga umusaruro ushimishije.

Yagarutse ku ngufu ziri gushyirwa mu guteza imbere indi migi yunganira umurwa mukuru wa Kigali ubu hakaba hari igera ku munani ikomeje gukura.

Ati “Aho kugira ngo buri wese yumve ko yajya gutura mu murwa mukuru, abantu benshi ubu bari kujya gutura muri iyi migi iwunganira. Tubakangurira ko bazajya bahabona ibyo bakora mu bice by’icyaro.”

Yatanze urugero rw’ibyo abantu bashobora gukora bikabateza imbere batiriwe bajya kubikorera murwa mukuru nk’ubuhinzi ubu bwashowemo byinshi kuko ari na bwo butunze benshi mu Rwanda.

Ati “Ubuhinzi twabuvanye ku bwo kuba bwaba ubwo guhingira kurya tubushyira ku rwego rw’ubucuruzi ku buryo ubu abantu bari kubona umusaruro bajyana ku isoko bakabona amafaranga.”

Ngo ibi bituma abaturage batumva ko ubuzima bwiza buba mu murwa mukuru gusa.

Ati “Tweretse abaturage ko bashobora gukomeza kugira imibereho myiza bari mu bice by’icyaro nk’ubwo mu bice byo mu migi.”

 

Guca amasashi byazaniye Abanyarwanda amahirwe

Muri iki kiganiro cyagarutse ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, Perezida Kagame Paul yagarutse ku muco wamaze kwinjira mu banyarwanda wo kumva ko barebwa n’izi nshingano zo kwita ku bidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko byose byahereye mu gushyiraho imirongo migari hifashishijwe ubushobozi buke bwabaga buhari.

Perezida Kagame uvuga ko byatangiye mu myaka 15 ishize, avuga ko igikomeye ari ugushyira imbere abaturage.

Ati “Mbere na mbere ni uburyo abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’ibintu byabaho, bimwe bashobora kubyirinda abandi ntibabibashe.”

Akomeza agira ati “Twatangiriye aho hafi amashyamba yacu yose yari yaracitse ndetse n’ibindi, dutangira dutera andi mashyama kandi mu gihe gito twari tumaze kongera kugira arenga 10% mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rugenda runareba ibindi bintu byarufasha mu kubungabunga ibidukikije biri mu bushobozi bwarwo kandi bidahenze nko guca ikoreswa ry’amasashi kandi ko iki kemezo cyazanye andi mahirwe ku banyarwanda.

Ati “Ibi byatanze andi mahirwe ku ishoramari n’ubucuruzi mu gusimbura amasashi.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku gikorwa cy’Umuganda wa buri kwezi utuma hakorwa ibikorwa byo gusukura ibice binyuranye by’igihugu, avuga ko iki gikorwa cyaje mu rwego rwo gukomeza kwishakira ibisubizo.

Kagame uvuga ko ibi byose biva mu biganiro by’Abanyarwanda, agira ati “Mu by’ukuri ikiganiro cyaravugaga ngo dukeneye abaterankunga bo kuduha amafanga n’izindi nkunda zo gusukura ibice byacu? Twaravuze tuti oya, tugomba kwibungabungira ibidukikije byacu, aho ni ho dushobora kwiyubakira ikintu gishya, ikintu gitandukanye kandi kiza kurusha.”

Yanagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi mu iterambere rirambye, avuga ko n’ubundi byose bisaba ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bakerekwa uruhare bakeneweho muri urwo rugendo.

Avuga kandi ko hanashyizweho gahunda y’imihigo, abayobozi kuva ku mu nzego z’ibanze kugeza hejuru bagahiga ibyo bazakora bijyanye n’intego n’ikerekezo biba byarashyizweho.

Perezida Kagame avuga ko abayobozi bafata igihe runaka bagahurira hamwe bagasuzuma niba ibyo biyemeje barabigeze cyangwa bitaragezweho bakareba n’ibibazo byabayemo ubundi bagafata umurongo w’ibindi bagomba kuzakora mu gihe kiri imbere.

Iki kiganiro Perezida Kagame yatanze cyakurikiwe n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

6 thoughts on “UAE: Kagame yavuze uko u Rwanda ruhangana n’ubwinshi bw’abifuza gutura mu migi”
    1. Njya nibaza niba aritwe twakemuye ibibazo kurusha abandi kuko nta na rimwe nigeze numva umuyobozi w’ahandi aza kutubwira uko iwe yabigenje. Nkubu Prime Minister wa Ethiopia hari ibintu ashobora kuza kutwigisha mu kumvikana n’ibihugu bidukikije, Kwihanganira abatavuga rumwe natwe ibintu byo kumva ko ikibazo gishobora kunyura mu zindi nzira zitari intambara, kwica, warangiza ukishimira ko undi munyarwanda yapfuye uri umuyobozi. Iyo weakness rwose turayifite buriya haricyo yatwunguraho.

    2. Bifasha umunyarwanda wagiye muri mission naho U Rwanda rwo rurahomba ushyize ku munzani ibyinjira n’ibisohoka.

  1. Uburyo n’impamvu imijyi itari Kigali na za santere z’ubucuruzi zo mu cyaro zigeze kuba zihinda byasubiye inyuma cyane abanyarwanda babaga mu gihugu mbere ya 1994 barabizi neza. Impamvu nyamukuru ni 4: 1)Inkubiri yabayeho yo kwimurira ibyinshi mu bigo bya Leta muri Kigali, 2)mwarimu wari umuguzi n’umukoresha w’ibanze mu cyaro asigaye ahembwa ubusa, nta pouvoir d’achat ikiba ahandi hatari i Kigali; 3)ibikorwa remezo, cyane cyane mu cyaro, ntibyitaweho uko bikwiye, ku buryo ubuhahirane bw’abatuye icyaro n’ubwo hagati y’icyaro n’imigi bugenda buba ikibazo gikomeye cyane. Muzarebe umubare w’amateme manini ahuza uduce dutandukanye tw’icyaro yashaje cyangwa yasenyutse adasanwa iki kinyamakuru gihora gitabariza, kimwe n’imihanda itakiri nyabagendwa. Biteye agahinda. 4)hashize imyaka myinshi abakorera business mu mijyi yindi itari Kigali ibangamiwe n’imisanzu itagira ingano yigereka ku misoro iremereye cyane, hakiyongeraho umutekeno muke wamaze igihe kinini wugarije abakorera business mu cyaro, bibwa n’abantu bitwaje intwaro, bigatuma benshi muri bo bimukira i Kigali. Hari n’ibindi ariko ibi nibyo by’ingenzi.

  2. .Kigali ikazaturwamo n’abifite gusa. Ariko ikibazo benshi batari kwibaza abo baherwe bazatekerwa nande? Abana babo bazarerwa nande? Ese umuntu azajya ava Ngororero, Muhanga aze guteka i Kigali yongere asubireyo Kuko niba ari umumama agomba gutaha kwita ku bibondo bye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *