Fri. Sep 20th, 2024

Ku mugoroba wa kuri uyu wa mbere umugore w’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, abinyujije kuri Twiter yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amugaragariza ihohotera yakorewe n’umugabo we, asaba kwishinganisha.

Ku wa kane w’icyumweru gishize Ndabereye Augustin yajejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza aho yongeye gusaba kurekurwa akaburana ari hanze ku byaha aregwa birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye nyuma y’uko hari hashize igihe urubanza rwe rusubitswe.

Mu ibaruwa umugore we yanditse akoresheje amazina ya Kamariza Oliver yagaragajemo inshuro zose umugabo we yagiye amakubita, aho ngo yatangiye kumukubita bakiri mu kwezi kwa buki mu 2012, amuziza ko yaguze inyanya nyinshi.

Kamariza Oliver yavuze ko taliki 28/8/2019 umugabo we yamukubise bikomeya akamukomeretsa ndetse akanamupfura umusatsi, nibwo yahise atabwa muri yombi kugeza ubu akaba agifunze.

Yagize ati “Nyakubahwa Peresida, Mubyeyi wacu udahwema kwita ku baturage, ku barengana, ndi umubyeyi mushobora kuba mwarumvise mu binyamakuru nakubiswe nkanapfurwa imisatsi n’uwahoze ari V/Mayor.”

Uyu mugore agaragaza ko atewe  impungende n’uko umugabo we taliki 9 Mutarama 2020 yaburanye asaba kuzajya aburana ari hanze urubanza rukaba ruri busomwe uyu munsi.

Kamariza Oliver kuri Twitter yabwiye na Mme wa Perezida, Jeannette Kagame ko ahangayikishijwe no gusiga abana be bakiri bato bafite ihungabana batewe n’ihohotera Se yakoreye nyina bareba.

Ati “Nyakubahwa @FistladyRwanda Mama wacu, mubyeyi ukunda abana, nkaba mpangayikishijwe cyane n’umutekano w’abana bange bahungabanyijwe n’ibyo babonaga Se ankorera kuko bantabaye kenshi none nkaba ngiye kubasiga ari imfubyi.”

Yavuze ko ikibazo ke n’umugabo we, Abayobozi batandukanye b’Intara y’Amajyaruguru bakizi kuko ngo bagiye bagerageza kubunga no kubagira inama ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Uyu mugore kandi agaragaza ko umuryango w’umugabo we umuhoza ku nkeke umutegeka gufunguza umugabo we bamukangisha kumugirira nabi.

Abantu benshi ku kuri Twitter bagiye bagaragaza ko bababajwe n’ihohotera uyu mugore yakorewe n’uwo bashakanye, ndetse bakavuga ko Ndabereye Augustin ashobora kuba afite ikibazo cy’ “uburwayi bwo mu mutwe”.

Ibiro by’Ubushinjacyaha byahise bimusubiza ko atagomba kugira ubwoba ko iki kibazo Ubushinjacyaha Bukuru bukizi kandi buri kugikurikiranira hafi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we yamaze impungenge Kamaliza amubwira ko Police iri kumucungira umutekano.

Kuri Twitter yagize ati “Turakumenyesha ko Police irimo gukurikirana, ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza Umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi (tariki 14 Mutarama 2020) Parquet General irwimurira ku wa 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”

Ndabereye Augustin icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we arakemera, yagikoze ku wa 30 Kanama 2019 ahita atabwa muri yombi, agezwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku wa 10 Nzeri 2019 asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

By admin

30 thoughts on “Umugore w’uwahoze ari Vice Mayor yishinganishije kuri Perezida Kagame”
  1. Nyamara mu rwego rwo kubaka umuryango nyarwanda, byakabaye byiza tugiye twumva impande zombi. Abagore b’iki gihe nabo ntiboroshye.

    Naho nitujya twumva uruhande rw’umugore gusa tugahita duca urubanza ahanini tugendeye Ku marangamutima, dushobora kuzonona byinshi tukagera aho dusenya umuryango nyarwanda aho kuwubaka.

    Umugore ashobora kuba afite agahinda aterwa n’umugabo. Kimwe n’uko uwo mugabo ashobora kuba afite agahinda aterwa n’umugore.

    Ntabwo umugabo muzima cyane cyane w’umuyobozi, yapfa kwadukira umugore we akamukubita hatari ikibimuteye giturutse ku mpamvu ikomeye, kandi iyo mpamvu ikaba ishobora kuba iturutse ku mugore. Uretse na none ko atari byiza kwihutira gukubita, kuko gukubita siwo muti.

    Abantu duteye ku buryo butandukanye, hari abagira uburakari hafi, bakaba badashobora kwihangana imbere y’ikosa runaka. Hari n’abandi bashobora kwihangana bagashirira mu nda uburakari bakaba babutsinda bakiyumanganya. Ibyo byose biba mu buzima bwa muntu tugomba kubyemera, ariko kandi hari n’amategeko ashyirwaho kugira ngo agenge iyo myitwarire ya muntu.

    1. Koko iyi si yacu iri mu minsi ya nyuma.Reba ukuntu abashakanye basigaye barwana.Nyamara mu myaka yo hambere,abashakanye barwanaga bari bake cyane.Nubwo batonganaga,byarashiraga,bakiyunga,bakababarirana,bakongera bakabana.None ubu bararwana,bakicana,cyangwa bagatandukana.Turi mu bihe bibi cyane kandi ntabwo abantu bashaka guhinduka.

    2. Nta kintu na kimwe cyatuma umugabo akubita umugore inshuro ebyiri atari ubusazi kabone niyo umugore yamunaniza kajana. Nta mpamvu zo kubitindaho kdi abagabo babi babaho ariko ntibakwiye kwihanganirwa na gato. Nta kosa na rimwe rikwiye gutuma umugabo akubita umugore mu gihe tugezemo

    3. Ntacyo kumva impande zombi uzabe uhari kuri stade ubworoherane.Nonese bumva abagore gusa ubu ugiye gereza ntamugore wasangayo?Shanita se ntafunze abantu ntibagakore ibibi ngo bitwaze abandi.

  2. Abagore mubure kugandukira abagabo banyu n’abagabo bagakunda abagore babo. Naho se kwishyira mu biganza by’abanyepolitiki…erega nabo barubatse! Ibibera iwawe wasanga nabo babigira nuko bitavugwa! Cyakoze HE.azumve impande zombi. Ntakagendere kumarangamutima na Politiki igezweho ya icecekere mugore! No mumafuti n’amanyanga yosr aje! Hari umugore nzi ufunzwe wakoraga muri Banki ntavuze yavumbuweho kwigwizaho indonke! Ubwo uwo nawe azavuga ko yazize umugabo?!

  3. nonese ntabwo yizeye izindi nzego? President afite akazi kenshi gafitiye igihugu akamaro n abaturage bose, kandi inzego z umutekano zikora neza kubera impanuro n imiyoborere myiza ya President, sinumva rero impamvu yuko umugore yandikira president kandi hari izindi nzego, kandi umugabo akaba ari kubibazwa. ntimukagore umukuru w igihugu kabisa, abanyamakuru namwe mugerageze …..

  4. Nyamara buriya uriya mugore azi ibyo avuga!!! Uko kuburana ari hanze kwa v/mayor banjye kwanteye impungenge Ko ashobora kumuhitana afafungurwa kimwe kuko nubundi icyaha kiramuhama! Umutekanonw’uwo mubyeyi ucungwe neza

  5. None se kabano n’abandi numva muvuga ko uyu mugabo yaba arengana, iyi misatsi si umugabo we wayimupfuye? Si we wamukomerekeje? Niba hari n’abagabo muzi baba bararenganye uyu ntarimo mu bigaragara. Reka turindire urukiko . Ese niyo umugore yaba afite uko yakosheje, akosozwa inkoni ni inka? Ni ihene? Ni uruhinja se ahubwo? We se umugabo amukoshereje yamukosoza iki? Muve muri analogue. Niba atamushaka yareka bagatandukana neza ariko nta kumukubita no kumupfura imisatsi. Ubukoko.com
    Aba bagabo bamushyigikiye nabo wasanga babikora iwabo buriya. Ngo kwishyira mu maboko y’abanyepolitike none se yitabaze wowe uvugira iyi nkozi y’ibibi y’umugabo?

    1. Mubyihorere mwa bantu mwe ntabyo muzi. Mu bagabo bitonda uyu arimo , yakomeje kwihangana no guhishira umugore we, gusa byageze aho hiyongeraho inshingano zikomeye z’akazi yari afite birivanga aratomboka. Afite umugore w’ishyano pe. Icyiza bizajya mu ruhame bizasobanuka.

    2. @ Mugabo and Peter. Ntabwo abantu barimo kuvugira uyu mugabo kuko icyaha cyo guhohotera umugore yaragikoze kdi agomba ku gikurikiranwaho n’ubutabera. Aliko ibyo Peter avuga ngo ntacyo umugore yakora ngo umukubite aha aba yirangagiza ukuri. Umuntu iyo yakorewe ibintu adakunda akaguma yihangana, abibika k’umutima agahinda ka kamushengura kugera igihe rimwe ashobora gusanga yakubise uwo bashakanye kubera ka gahinda…. ntabwo ari defense aliko ni ukugirango abantu dufashe kubaka umuryango. Erega hari nigihe umuntu kubera agahinda adakubita uwo bashakanye gusa ahubwo nawe yiyahura nubwo atari la meilleure solution. Erega no guhora ukorera uwo mwashakanya ikintu yakubwiye ko atifuza, nabyo ni ukumuhoza ku nkeke. Harya umugabo we ntiba mukubita iyo bibaye ngombwa. Niba utabizi police izakubwire ikintu ntiwumve, uzareba ko batagukubita kdi mu mategeko y’u Rwanda gukubita ntibibamo. So, ibyiza mureke tugerageze kubaka umuryango nyarwanda, twigisha umutima w’urugo n’umutwe w’urugo, tubigisha zakirazira zo mu muco wacu.. gukubita kirazira, gusuzugurana kirazira, gusinda mu ruhame, gutaha amajoro…… Niba atari ibyo gukubitwa bizakomeza, gufunga bizakomeza, kwiyahura bizakomeza…. Ubwo inyungu izaba ari iyihe

        1. @Anitha. Bavuga ko umuntu ariwe nyamaswa mbi iyo yarakaye. Niba se umuntu ashobora kurangiza ubuzima bwuwo bashakanye yarangiza nawe akiyica none kuri wowe ukabona ko gupfura umusatsi ariyo sakirirego, ubwo nyine uracyari muri sentiment. Please abashakanye nibige koroherana… naho ubundi iyo byageze kure anything can happen My sister… Ubu uyu ni umugabo wakoze amahano, tomorrow tuzaba dusoma amahano yakozwe n’umugore…. Dusabe Imana iduha umutima w’urukundo no kwihanganirana

  6. Cyera tukiri abana hari igihe wabaga udafite imbaraga nyinshi warangiza ukiyenza ku bandi ukabakubita ikintu ugahita ujya hanze ku karubanda ukavuza induru uti baranyishe (mu rwego rwo kwishinganisha),igihe kirageze ngo leta itangire yumve abagabo n’abagore kuko ubu buringanire hari ababwumva nabi,UMUGABO UHOHOTERA UMUGORE AHANWE CYANE ARIKO HABANZE HASHISHOZWE KO NTA RUHANDE RUBOGAMIWE naho ubundi abagore baraza gusenya umuryango nyarwanda tugihugiye mu ihohoterwa.

  7. Ariko ndizera ko ubutabera buzakora akazi kabwo nta wububwirije icyo bukora kuko nibwo buzumva impande zombi kd bufate umwanzuro.

  8. Ngira ngo Leta ishishikariza ingaragu gushaka nibanze ikemure ibibazo biri mu ngo maze abasore babonereho gushaka!Ubu wahera kuri ibi harya ugashaka koko?Ni aha Nyagasani pe!

    1. Yewe, ahubwo niba nta gikozwe byo abatarashaka barahitamo kudashaka, kuko buriya iyo bijya kurinda kugera hariya ni uko haba hari ibyabanje bikajya bibera mu cyumba ntimenyekane bikimukira muri salon naho bikanga bikarinda bigera hanze kuriya , kandi n’abagore bari hanze aha ntiboroshye buriya ihohotera mbona ryarahindukiriye ku bagabo.

  9. Augustin ihangane Imana ireba ibihishwe niyo izi icyo wakoze nimpamvu yabyo. Buri cyose kigira ingaruka zacyo. Isi uburyo ikora nta deni igira niba ibi ushinjwa warabikoze kubera amakosa runaka bitorohera umwana w’umuntu kwihanganira nta kundi ihangane ndabona umugore ashaka igihanga cyawe ubwo nta kundi emera usogongere. uburaya ni rimwe mu makosa umugore akora agateza umugabo guhubuka. Gusa nari nkuzi uri imfura ariko iyo ushatse nabi birahinduka. Komera ushikame niyo si tugezemo ibizira byaraziruwe ntiwabimenya. Nuramuka utashye uzashyire imbaraga mu kazi uwo mugore umurekere mu byo arimo umugisha wawe uzawubona ahandi. Sindabona umugore muzima wifuriza umugabo we guherayo. Birasaba ubwenge nka bumwe Salomo yakoresheje ubwo umugore yasabaga ko bagabura umwana

  10. Ese uyu mugore yifuza ko umugabo we aheramo? Ni icyaha cya jenoside se? Abagore baragwira! Ubu se we yumva atagira uruhare mu guhungabanya abana ababuza kurerwa na se? Ubutabera buzashishoze bwe kugendera Ku marangamutima y’umugore n’abanyepolitiki. Gusa nta rirarenga umugore yakagombye gufasha mu bwiyunge, aho kwifuza ko umugabo we aborera muri gereza. Ese kuba yarasabye kuburana ari hanze bibangamiye umugore? Finalement se n’iyo yakatirwa ntazarangiza igifungo agasohoka?Uyu umugore akeneye abamuhana kuruta abamwoshya.

  11. Ko numva ari danger. abagabo nabagore rwose ndabasabye ntimugasezerane ivanga mutungo rituma umwe yumva ko nabishingukamo azahomba. mujye mubitandukane nibyanga buri wese aceho kuko nta mitungo azaba ashaka kwikubira

  12. Abaturanyi babazi nibo bo gutanga amakuru y ukuri yafasha abafata ibyemezo by uyu muryango. Gusa ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana!

  13. Ewana ingo zo murino minsi kuzubaka bisigaye bikomeye byabaye nka business hari igihe umusore cg inkumi ishakana nundi igamije inyungu runaka iyo izo nyungu atazibinye ibibazo bitangiriraha ari naho hava gufungisha uwo mwashakanye cg gukubita uwo mwashakanye ushakisha impamvu yatuma mutandukana

    Inama natanga nukujya gushaka ubona koko aricyo gihe cyabyo kuko muri plan uzaba wakoze mbere yo kurwubaka nibyo bibazo ushobora guhuriramo nabyo uzaba waranabishakiye igisubizo bityo bitume wihanganira uwo mwashakanye
    Murakoze

  14. ko numva hariho amategeko arengera abagore arengera abagabo ni ayahe? umugabo utukwa,usuzugurwa,bacinyuma,hari nabakubitwa, abobo babibwira nde?

  15. Ubusambanyi buri hanze aha burarikora pe ! Niba dushaka kubaka umuryango-nyarwanda ukomeye nitwemere dusubire hasi turere umwana w’umukobwa, kuko niho ruzingiye ! Uyu mugabo yakoze erreur yo kutamenya ko umukobwa utarakubiswe akiri umwana ngo kamere ye icishwe bugufi ntushobora kumukubita ari umugore wawe, mwaravanze umutungo, ari mu buringanire bwa vision; forget ! Gusa ibi bintu bizagira ingaruka ku gitsina-gore, iyo ndebye ibishubaziko byirirwa bizerera hano mu mujyi byambaye ubusa numva ngize ubwoba n’agahinda ! Ni danger kabisa, njye nta mugore wantesha umutwe kabone n’iyo twaba dufite imitungo ya milliards, nayimurekera nkajya gushaka indi, kuko gukora kwabo tuzi aho kugarukira !

  16. Nyamara hano hantu harimo ikindi kintu pee kuko ntampamvu nimwe njye mbona yo kuzana umukuru wigihugu mubintu biri mubabishinzwe kdi twemera. Njye ndakeka uyu mugore afite inshoreke ziri kumushyiramo gukora biriya kugirango zigarurire ruriya rugo. Ikindi mungo hasigayemo ubushotoranyi bukabije kubagore bashotora abagabo babo bashaka impamvu. Ese mugihe umugore yabaye nyirabayazana wo guhohoterwa kwe kdi bigaragara we akurikiranwa ate ?

  17. Gukubita no gukomeretsa ntibikwiye amategeko arabihana ni nayo mpamvu uyu V/M ari mu butabera. Gusa uyu mugore nawe utangiye gutanguranwa aregera izindi nzego ku kibazo kiri mu nkiko umugabo agifunzwe ateye kwibazwaho byitondewe. None se arashaka kwerekana ko ubutabera budakora bityo atabwizeye yizeye Perezida na Madamu wee? Arashaka se ko Perezida na Madamu bategeka inkiko umugabo akazahera mu buroko nk’aho yishe umuntu?Ubu se uyu uvuga ngo aheremo aramugemurira? Anangemuriye aringe sinanabirya pe!!! Cyangwa abandi barusigayeho bagutera inda none uragirango azagwemo ukomereze ko.Ayinyaaa. Nyamara ahubwo Perezida arengere abagabo tumerewe nabi

  18. Mubyukuri ingo zikigihe nukuziragiza nyagasani nukuri leta ikwiriye kugira icyo ikora kubijyanye numuryango nyarwanda,
    hagati yumugore numugabo kuko akeshi hari nabagabo bahohoterwa ariko biragoyeko umugabo yahohoterwa yarangiza akajya kurega umugorewe nonese ubwo abagabo bazabyifatamo gute akeshi leta ishishikariza abaturajye uburinganire ariko mubyukuri dushobora kuba tubyumva uko butari leta rero ikwiriye kushaka uburyo yadusobanurira uburinganire icyo aricyo.

    murakoze

  19. Umva ntutuvuze ko abagore tudakosa ariko nicyo amategeko aberaho yarikugaragaza Ayo makosa muru kiko bakabatandukanya mumahoro ariko ntampamvu yogukubita umuntu mukuru mwahuye akuze kandi inkoni ivuna ugufa ntivuna injyeso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *