Sun. Nov 24th, 2024

Mu rugendo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kwishyuza abaturage bambuye Ibitaro, hakanishyurwa imyenda  RSSB ifitiye ibitaro.

Minisitiri Gashumba na Guverineri na mayor wa Ruhango

Yabivugiye mu rugendo Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo rugamije gukangurira abaturage kugira isuku n’umutekano w’Ubuzima bwabo.

Mu biganiro yagiranye n’Abayobozi bakuru b’Ibitaro byo muri iyi Ntara, bamugaragarije ko hari imyenda myinshi bafitiwe n’icyahoze ari mutuelle, hakaba n’indi mafaranga y’abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi ariko bakagenda batishyuye kubera ko kudatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhango Namanya William ati «Mitiweli idufitiye umwenda wa Miliyoni 67 zirenga, RSSB itubereyemo miliyoni 200 zisaga, uyu mwenda urasubiza ibitaro inyuma.»

Namanya yavuze ko hari miliyoni zirenga 75 Frw Ibitaro bifitiye Farumasi (Pharmacie) bashaka ko zihita zishyurwa kugira ngo zikomeze kubaha imiti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yijeje aba bayobozi ko bagiye kureba uko bafatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo hakorwe urutonde rw’abaturage bose bambuye ibitaro kuko abo mu kiciro cya mbere  bishyurirwa na Leta.

Yagize ati «Hagomba gukorwa ibarura hakamenyekana umubare w’abambuye ibitaro gusa ndumva tuzashyiramo imbaraga bishyure.»

Avuga ko hari amafaranga Leta iteganya gushyira muri Mitiweli adashingiye ku misanzu abaturage batanga, akavuga ko aya mafaranga azatuma ikigega cya Mitiweli kigira imbaraga kinatange umusaruro.

Gusa Gashumba yashimye igipimo cy’abamaze kwishyura imisanzu ya mitiweli mu Ntara y’Amajyepfo muri uyu mwaka, kuko bari ku ijanisha rya 85%.

Muri ibi biganiro, ntihatangajwe ingano y’umwenda wose abaturage na RSSB babereyemo ibitaro byo mu Majyepfo, usibye ko abayobozi bavuze ko nta bitaro bidafitiwe umwenda.

Kugira ngo politiki ya Mitiweli ibashe kunozwa, hari amafaranga make buri kinyabiziga kizajya gitanga cyaje gukorerwa isuzuma (Contrôle), hakiyongeraho ayo  Sosiyete z’itumanaho zizajya zitanga, amabanki n’abantu ku giti cyabo bafite ubushake n’amikoro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhango Namanya William avuga ko hari Miliyoni zirenga 300 RSSB n’abaturage babifitiye
Abayobozi Bakuru b’Ibitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo babwiye Minisitiri ko hari umwenda abaturage, Mituweli na RSSB bifitiye Ibitaro
Abakozi bo mu Bitaro bya Ruhango
Imiryango 15 yo mu Kiciro cya mbere cy’ubudehe yahawe amashyiga ya Kijyambere
Min Gashumba avuga ko hakwiriye gukorwa ibarura ry’abaturage bose bambuye Ibitaro
Bamwe mu Bayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyepfo

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

By admin

6 thoughts on “Min Gashumba yijeje ibitaro ko hagiye kongerwa imbaraga mu kwishyuza ababyambuye”
  1. Byagaragayeko ikibazo kitakemurwa na minisiteri imwe cyanga se na Minisitiri umwe! Harimo urusobe rw’ibibazo. Tuvuge nko kuba abaturage batishyura ibitaro ntabwo ari uko bonangira. Abenshi bashyizwe mu byiciro bitari ibyabo, bidakwiranye n’amikoro yabo. Urundi rugero rwo kuba hari urusobekeranye bw’ibibazo nuko politiki y’igihingwa kimwe yatumye umuturage atabasha kubona umusaruro ushyitse wahaza urugo akanasagurira isoko. Ibi rero nabyo biba intandaro yuko abaturage badafite amikoro. Muri make hakwiye gusubirwa mu mikorere ya za minisiteri nyinshi n’ibindi bigo.

  2. RSSB niyo ya mbere itishyura amavuriro. Nk’amavuriro ya Kiliya Gatolika yarumiwe neza neza. None se MINISANTE yabanje igakemura icyo kibazo Leta igatanga urugero rwiza?

  3. Leta ihezemo imyenda amavuriro, ihezemo imyenda amashuri, ihezemo imyenda abaturage ku bikorwa bya REG…. Ibi mu magambo adaca iruhande twabyita iki?

  4. Amavuriro menshi yo mu cyaro amaze amezi arenga 3 adahemba abakozi, kandi ibirarane bafitiwe na RSSB rubifitemo uruhare runini cyane.

  5. Mwarangiza ngo ubukungu buri kuzamuka ku kigero cya 6%! N’iyi myenda koko?! Murabeshya cyane.

  6. Mituelle de Santé ibura amafaranga ite kandi hari ashyirwa muri VISIT RWANDA? Ubanza tutazi kureba priorities. Cyangwa se tukaba tubikora uko twishakiye kuko ntawe twikanga uza kutubaza uko dupangira imari ya Leta. Mubindi bihugu Minecofin ntiyakira inteko ishinga amategeko. Hanyuma se bimwe bajya baza munteko gusobanura, abo munteko bo baba bashinzwe iki?! Nibatareba neza ibya Mituelle bizagenda biyoyoka buhoro buhoro bisigarire kw’izina gusa. Ko n’imiti se nayo batayitanga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *