Sun. Nov 24th, 2024

Ejo kuwa Kabiri ku Murindi wa Kanombe, ahitwa Nyarugunga habereye impanuka aho ivatiri ya RAV yarimo Captaine Emmanuel Mutabazi yagonganye n’ikamyo y’umunya Tanzania, umushoferi w’iyi kamyo arapfa, kigingi we arakomereka. Capt Mutabazi nawe yakomeretse byoroheje. 

Iriya kamyo ngo yaraguye hanyuma icyo yari yikoreye kigwa kuri coaster yerekezaga mu Giporoso, hakomereka byoroheje abantu 20 bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Seth Dusabe na Therese bari muri coaster nibo bakomeretse bikomeye. Hari n’umunyegare witwa Jean Damascene nawe wakomeretse.

Ikamyo yagaramye mu muhanda igice kimwe kirawurenga. Kontineri yayo yagwiriye Coaster.
Bakomeretse amaguru
Ubutabazi bwarakozwe

Polisi yatabaye. Coaster yakubiswe na kontineri yari ivuye ku ikamyo

Iyi vatiri ya Capt Mutabazi yagonganye n’ikamyo ariko we ararokoka

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

7 thoughts on “Kanombe: RAV yagonganye n’ikamyo uyitwaye ararokoka, uw’ikamyo arapfa”
  1. police ikurikirane burikimwe cyane cyane urimwikosa kandi bakomeze bite kubagize ikibazo .

  2. Twababajwe niy’ impanuka Kandi dukomeze twihanganishe abakomerekeyemo
    Twibutsa nabatwara ibinyabiziga banyweye kugabanya kuko bitemewe

  3. Nyiriyi kamyo yagendesheje rwose.Niba ariyo yarafite yonyine buriya asubiye kwisuka.Twihanganishije inkomere zaguye muriyi mpanuka ariko buriya wasanga harimo uwashakaga gukora depasema twese turabizi iyo uri inyuma yikamyo uko abashoferi babigenza nta gushidikanya Rav4 yasomanye na Coaster Ikamyo kubahunga yiyegeka hariya.

  4. Birababaje ariko buriya nta kundi byabaye ahubwo jye mbona nuriya muhanda bazareba ko atari muto ugashyirwa kuri gahunda y’imihanda yakongerwa byibura kugera i Kabuga.

  5. impanuka zitumazeho abantu RNP Trafic nimukaze ingamba mugukumira accidents n’aho ubundi Minisanté irahangana n’indwara z’ibyorezo ariko ibinyabiziga bitumareho abantu n’ibintu.twihanganishije abagiriye isanganya muri iriya mpanuka n’imiryango yabao

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *