Sat. Sep 21st, 2024

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba na Kaminuza y’Abaporotesitanti PIASS basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije abatuye muri uriya murenge birimo amakimbirane yo mu miryango.

Umuyobozi wa PIASS n’uw’Umurenge wa Tumba bashyira umukono kuri aya masezerano

Aya masezerano y’imyaka itanu, azashyirwa mu bikorwa biciye mu bushakashatsi buzajya bukorwa na PIASS bwibande ku bibazo bikunze kugaragara muri uriya murenge n’umuti ushobora kubivugutirwa.

Frank Murenzi utuye muri uyu murenge avuga ko bishimiye ubu bufatanye bw’ubuyobozi bwabo na kaminuza kuko buzatuma Umurenge umenya ibibazo byugarije abawutuye bityo hashakwe n’uburyo byakemuka.

Ati “Kubona ikigo nk’iki gikora ubushakashatsi bizatuma ubuyobozi bwacu bumenya ahari ibibazo bityo biborohere kubikemura.”

Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital avuga ko ubu bufatanye buzazamura uruhare rw’umuturage mu kumenya ibimukorerwa ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi muri uyu murenge.

Ati “Icyaburaga ni umurongo n’urubuga rugari rwo kunoza ubu bufatanye dore ko PIASS ifite mu nshingano guteza imbere imibereho myiza y’ umuturage.”

Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru Mpuzamatorero PIASS, Prof. Elise Musemakweri, avuga ko aya masezerano by’umwihariko agamije guhashya ikibazo cy’abana bata ishuri no kuzamura ireme ry’uburezi.

Avuga kandi ko azanafasha gushaka umuti w’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango kugira ngo abashakanye bo muri uriya murenge wa Tumba babane mu mahoro.

Ati “Twasanze muri Tumba imiryango myinshi ifite ikibazo, hari abana benshi bata ishuri, abananiwe ubuzima baza kuba hano i Tumba, ugasanga rero ni ikibazo gikomeye.”

Aya masezerano yakozwe hagendewe ku ihame ryo guteza imbere imiyoborere myiza n’imikoranire y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa.

Mu bindi aya masezerano azibandaho harimo kuvumbura no guteza imbere impano z’urubyiruko no gukoresha abanyeshuri ba PIASS nk’abakorerabushake mu guhugura no kwigisha abaturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwashimiye iyi kaminuza ya gikristu
Aya masezerano yanakurikiranywe n’abaturage
Batanze n’ibitekerezo

UMUSEKE.RW/Huye

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *