Sat. Sep 21st, 2024

Bertrand Muheto uzwi nka B-Threy ni umuhanzi nyarwanda uri mu bakomeye baririmba injyana ya Kinyatrap ndetse akaba ari mubayitangije afatanyije n’itsinda rya Green Ferry. Aganira n’Umuseke yavuze ko mu buhanzi yungukiyemo byinshi birimo no gukora album y’indirimbo 13.

Bertrand Muheto uzwi nka B-Threy

Mu ndirimbo zasohowe na B-Threy harimo iyitwa “Sindaza”, “Mu makorosi”, “u Rwagasabo”, iyi yayifatanyije na Mariya Yohana, “Rubanda”, “ni Tuebue” yafatanyije n’abahanzi Bushali na Slum drip n’iyitwa “Impano ni ubuzima”. ari nayo aheruka gusohorera amashusho.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko amaze igihe kinini aririmba injyana ya Hip Hop ariko mu 2018 afatanyije na bagenzi be batangira gukora injyana bise Kinyatrap.

Yagize ati “Injyana ya Trap imenyerewe muri America kuko ariho bakunda kuyikoresha ndetse iba icurangitse mu buryo bwa hip hop usibye ko yo bayita Trap. Twe twahisemo kuyizana ku isoko ry’umuziki mu Rwanda kuko ahanini ari injyana ikunzwe n’urubyiruko muri iyi minsi.”

Yakomeje avuga ko iyi njyana ya Kinyatrap yamenyekanye ndetse igatangira gukundwa cyane mu 2018 bivuye ku ndirimbo “ni ‘Tuebue’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 400 kuri Youtube.

 

Umuziki we uhagaze ute muri 2020?

B-Threy avuga ko ubu atagikorana n’itsinda rya Green Ferry ko ahubwo yahisemo gukora ku giti ke nk’umuhanzi wigenga.

Ati “Igihe cyose namaze muri Green Ferry nagiye nkora akazi kenshi nkajya nizigamira amafaranga make ari na yo naje gukoramo studio y’umuziki ikora mu buryo bw’amajwi, ndetse nkagira n’indi yitwa Climax Visual ikora mu buryo bw’amashusho ariko yo nkaba nyifatanyije n’abandi.”

Uyu B-Threy yarangije amashuri yisumbuye, avuga ko ubuhanzi yabukunze akaburutisha kwiga Kaminuza kuko ari bwo yibonagamo cyane.

Yahishuye ko ku mubiri we ahafite ibishushanyo ‘tattuage’ byamutwaye arenga ibihumbi 250Frw.

Mu bishushanyo uyu musore afite harimo iby’uducurama ngo tugaragaza ko akenshi akazi ke agakora ninjoro. Isaha igaragaza ko buri kintu cyose gisaba kwihangana, naho umwaka 2018 ngo nibwo injyana Kinyatrap yamenyekanye mu Rwanda n’ibindi.

B-Threy avuga ko yabanje guha umwanya umuziki kuruta kwiga Kaminuza

 

Uko bahimba imvugo zijimije zizwi nka Slang……

B-Threy uterura neza icyo bagenderaho bahimba izi mvugo zijijimije yavuze ko akenshi bazihimba iyo ari kumwe na bagenzi be, avuga ko imvugo ‘Tabati’ yamenyekanye, igakunda gukoreshwa mu bihangano by’itsinda rya Green Ferry yahimbwe na mugenzi we Bushali uri mu bakunzwe muri iyi minsi.

Ati “Iyi mvugo ikoreshwa iyo bashaka kwerekana ko umuntu agendesha amaguru ku bwo kubura ubushobozi, ariko ibyo akabikora agamije gushaka icyamuteza imbere akivana mu bibazo n’ubukene arimo.”

Mu yindi mvugo yamenyekanye cyane ni iyitwa “Tsikizo”, uyu musore yasobanuye ko iyi mvugo ishaka gusobanura ikintu cyiza cyose ndetse igakoreshwa mu rwego rwo kwerekana ko ufite ikintu runaka cyafasha mugenzi wawe, urugero nk’amafaranga.

Mu ndirimbo zakozwe na B-threy zikamugora mu ikorwa ryazo harimo iyitwa ‘impano ni ubuzima’. Indirimbo ye akunda kurusha izindi ni iyo yise ‘Bazizana’

Wareba amashusho y’indirimbo “Impano ni ubuzima”

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “B-Threy ubu uririmba ari wenyine yasohoye iyitwa ‘Impano ni ubuzima’”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *