Bizimana Yannick ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu akaba agihawe ku ncuro ya kabiri yikurikiranya.
Agihawe nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi cy’ukwezi k’Ugushyingo 2019.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Bizimana Yannick yavuze ko bimushimishije cyane, anashimira bagenzi be bamufashije kubigeraho.
Ati: “Mbere na mbere ndashimira Imana ikomeje kumfasha kugera ku ngeraho , ndashimira kandi n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije, kuko ntabwo natsinda igitego batampaye umupira ndashimira abatoza n’abafana bakomeje kudushyigikira.”
Iki gihembo gitangwa buri kwezi, gitangwa k’ubufatanye bw’itsinda ry’abafana rya March Generation rifatanyije n’uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports, ugitsindiye agahabwa Ibihumbi Frw 100.
Muri uku kwezi, Bizimana Yannick yari ahanganye na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga n’umunya-Mali Oumar Sidibé ukina hagati.
Aba bari mu bamaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego uyu mwaka, ndetse buri wese akaba yaranatsinze igitego muri uku kwezi.
Bizimana Yannick ni rutahizamu akaba yaraje muri Rayon Sports avuye muri AS Muhanga.
Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane muri shampiyona y’uyu mwaka akaba yaguzwe miliyoni Frw 6 asinyira kuzakinira Rayon Sports imyaka ibiri.
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW