Fri. Sep 20th, 2024

Abasesengura uko ibintu bimeze muri USA muri gihe cya vuba aba bavuga ko kuba Perezida Donald Trump yarategetse ingabo ze kwica Gen Qassem Soleimani ndetse akaba ejo yarasinye amasezerano y’ubucuruzi n’u Bushinwa ari amaturufu akomeye yatuma Sena itamweguza.

Perezida Trump ngo ntashobora kweguzwa muri ibi bihe USA irimo

Ubusanzwe iyo igihugu kiri mu bibazo bikomeye bisaba ko Umukuru wacyo abigiramo uruhare rutaziguye, biba bigoye ko hari urwego rwamweguza.

Ndetse nawe ubwe ashatse kwegura hari ubwo bitamworohera.

Mu ijoro ryakeye Abadepite bo USA basinye ingingo zo kweguza Perezida Donald Trump ndetse barara bazishyikirije Perezida w’Umutwe wa Sena.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa USA akaba yarahiye ko ari buze gutangiza impaka ziganisha ku kweguza Donald Trump( presidential impeachment), urukiko ayoboye rukazaba ari rwo rubifataho umwanzuro nyuma y’igihe runaka.

Dr Ismaeil Buchanan wigisha ubuhanga mu mibanire y’ibihugu na politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko umuhati wo kweguza Trump watangijwe n’abademukarate ushobora kuzaba impfabusa kubera ibihe USA irimo muri iki gihe.

Ati: “Buriya kurasa Gen Soleimani no kuba USA yongeye gusa niturishije intambara y’ubukungu hagati yayo n’u Bushinwa ni amaturufu akomeye azatuma Sena itakweguza Donald Trump kuko ariwe ugomba guhangana n’ingaruka zose zizava muri biriya bikorwa mvuze haruguru.”

Buchanan avuga ko mu bihe bigoye nk’ibyo USA irimo hari amahirwe y’uko Trump atakweguzwa.

Yemeza ko impaka ku kumweguza zo ziri butangire kandi zikazakorwa nk’uko byateganyijwe ariko ngo amahirwe y’uko ntacyo bizageraho angana na 70%.

Perezida Trump ngo afite amaturufu akomeye azatuma ateguzwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *