Fri. Sep 20th, 2024

Abavuga ibi babishingira ku ngingo y’uko ejo yari mu muhango wo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe Dmitry Medvedev, akegurana na Guverinoma. Ubutegetsi bwose bwahise busigara mu biganza bya Putin.

Vladimir Putin ngo ashaka kuzayobora u Burusiya ubuzima bwe bwose

Nyuma yo kwegura kwa Medvedev na guverinoma ye biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe azajya ashyirwaho n’Inteko ishinga amategeko.

Dmitry Medvedev yahise ashyirwa mu mwanya w’ubujyanama bwa Putin mu by’umutekano.

Kuva muri iki gihe kuzageza igihe Itegeko nshinga rizahindurirwa, ubutegetsi bwose buri mu maboko ya Putin.

‘Biteganyijwe’ ko Vladmir Putin azarangiza manda ye muri 2024.

Abatavuga rumwe na Leta ya Putin bavuga ko ibyo ari gukora bidaciye mu mucyo, ahubwo bigamije kumugira ‘umutegetsi w’u Burusiya w’iteka ryose.’

Putin we yemeza ko ikintu cyose kizakorwa mu itegeko nshinga kizabanza gucishwa muri kamarampaka, abaturage bakagifataho umwanzuro.

Kamarampaka ya mbere u Burusiya  bwakoresheje yabaye muri 1993.

Medvedev na Putin batangiye gusimburana ku butegetsi muri 2008. Guhera muri uyu mwaka kugeza muri 2012 Medvedev niwe wabutegekaga.

Muri 2012 Putin yabaye Perezida, Medvedev amubera Minisitiri w’Intebe.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi baracyasimburana mu ngoro y’i Kremlin.

Putin ejo yashimiye Medvedev uburyo bakoranye ndetse n’ibyagezweho bafatanyije.

Ati: “ Nubwo hari ibyo tutagezeho ariko ni uko bigenda nta byera ngo de!”

Yamusabye ko we n’abagize Guverinoma ye bakomeza gukora n’ubwo beguye kuzageza igihe hazaba hagiyeho guverinoma nshya.

Putin yababwiye ko ibyemezo bibarenze azajya abyifatira.

Inteko ishinga amategeko y’u Burusiya( Duma) niyo izemeza Minisitiri w’Intebe.

Iyo witegereje neza usanga Putin ariwe muyobozi wayoboye u Burusiya igihe kirekire mu mateka yabwo  uretse Joseph Staline.

Bivugwa ko kimwe mu mishinga miremire Putin afite ari uguhuza u Burusiya n’igihugu cya Belarus bikaba igihugu kimwe.

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

By admin

2 thoughts on “Putin avugwaho gushaka ‘kuzayobora u Burusiya kugeza apfuye’”
  1. Uyu mugabo ategetse igihe kinini yateza isi intambara ya gatatu.Nawe ejobundi yarabyivugiye imbere y’inteko ishinga amategeko.Yavuze ko niba nta gikozwe mu maguru mashya,hazaba intambara ya gatatu.Iramutse ibaye nkuko abahanga babivuga,byaba imperuka y’isi.Kereka wa mugani imana iramutse idutabaye.Gusa amazi si yayandi.Isi iri mu kaga kadasanzwe.Ba bandi basenga nibasenge.

  2. Ntabwo ari byo ahubwo arashaka kuzajya muri sena ariko sena nayo ikazaba ifite ububasha.Twibukiranye ko tugomba gutandukanya Putine nabaperezida bagundira kandi batinya amatora. Ntabwo yigeze akora manda ya 3 nkuko abanya burayi babivuga kuko usanga harimo urujijo iyo dufata Putine tukamugereranya na Museveni nabandi ntavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *