Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya USA bagejeje muri Sena ingingo bashingiraho bavuga ko Perezida Donald John Trump agomba kweguzwa, ku ahagana saa saba z’ijoro muri USA kuzisuzuma byabanjirijwe n’irahira rya Perezida w’Urukiko rw’ikirenga n’abandi bacamanza bazumva impande zombi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge John Roberts niwe watangije impaka ku ishingiro z’ingingo zo kweguza Trump

Ubwo muri Sena barahiraga hanze haberaga ibindi birimo no kuboneka kw’ibindi bimenyetso bishinja Trump gukoresha imbaraga ahabwa n’itegeko nabi mu mubano we na Perezida wa Ukraine, Zelensky.

Pereziza w’Urukiko rw’ikirenga rwa USA, John Roberts niwe wabimburiya abandi mu kurahira.

Yarahijwe na Chuck Grassley,  uyu akaba ariwe muntu wa kabiri ukomeye muri Sena ya USA, bamwita ‘the president pro-tempore’.

Yabajije Roberts ati:” Wemeye ko urahiriye imbere y’Imana n’Itegeko nshinga rya USA ko uzaca urubanza runyuze mu mucyo ku mpaka zerekeye iyeguzwa rya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald John Trump?”

John Roberts ati: “ Ndabyemeye”. Ukuboko kwe kw’’ibumoso kwari gufashe Bibiliya.

Nyuma Grassley yasabye abandi ba Senateri kuza nabo bakarahira.

Bose uko ari 100 bahagurutse barasubiza bati: “ Turabyemeye”, nyuma baje basinyira indahiro zabo.

Kujya impaka mu mizi bizatangira ku wa Kabiri taliki 21, Mutarama, 2020, baganire ku ishingiro ry’ingingo zizagenga urubanza kuri Trump, nyuma bakazahamagaza abatangabuhamya.

Abademukarate bari gukora ibishoboka byose kugira ngo aba republicans ( badafite aho babogamiye) bazemeze ko mu batangabuhamya hatumizwa John Bolton wahoze ari umujyanama wa Trump mu by’umutekano w’igihugu. Bemeza ko ari mu bantu bazi neza ikibazo uko giteye.

Mbere y’uko kurahira nyirizina bikorwa, abadepumkarate barindwi baje imbere ye Sena bayisomera ingingo bashingiraho bemeza iyeguzwa rya Trump.

Umuntu ushinzwe imyitwarire myiza muri Sena witwa Michael Stenger yahagurutse abwira Abasenateri ko bose bagomba gutuza bakumva ibyo Abademukarate baje kubabwira, ‘utabikoze agafungwa.’

Nyuma nibwo uyoboye itsinda ry’Abademukarate, Adam Schiff yatangiye gusoma ziriya ngingo zose.

Ingingo ya mbere ishinja Trump gukoresha nabi ububasha ahabwa n’Itegeko iya kabiri ikamushinja gusuzugura Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Schiff yagize ati: “ Donald Trump ashyira inyungu ze imbere y’inyungu z’igihugu.Umuti w’iki kibazo nta wundi uretse kumweguza, ntazongere kuba Perezida wa USA ukundi. Niba tutabikoze azamenyera akomeze abikore.”

Ku byerekeye gusuzura Inteko, Schiff yibukije Abasenateri ko ‘mu mateka ya USA nta Perezida wayo wigeze yirengagiza nkana itumizwa yagejejweho ngo asobanure ibyo Inteko ishinga amategeko yari imukururikiranyeho uretse Donald Trump.’

Muri Sena hari hatuje. Buri Senateri yari ahari, atuje ateze amatwi. Bategetswe bose kujya baza muri Sena igihe cyose ziriya mpaka zizaba zigikorwa, nta numwe wemerewe gusiba ku mpamvu iyo ariyo yose.

Ubwo muri Sena byari bishyushye, Perezida Trump yanditse kuri Twitter ati: “ Biratangaje kuba bari gushaka kunyeguza kubera ikiganiro giciye mu mucyo nakoreye kuri telephone!”

Yakomeje avuga ko ibyo Abademukarate bari gukora bigamije kumweguza bakazatsinda amatora ariko ngo bararushywa n’ubusa. Yemeza ko igihugu cye ubu kimeze neza kurusha uko cyahoze mbere ye.

Ku rundi ruhande Donald Trump afite iturufu ikomeye yo gusubukura ubucuruzi n’u Bushinwa ndetse ejo taliki 16, Mutarama, 2020 mbere y’uko Abademukarate bageza kuri Sena ingingo zo kumweguza, Sena yari yarangije kwemeza inyandiko ya Trump irimo ingingo zirebana n’ubucuruzi hagati ya USA, Mexique na Canada.

Mbere kandi y’uko Sena itangira impaka ku kweguza Donald Trump, hari hasohotse itangazo z’Ibiro bishinzwe kubaza Guverinoma uko isohoza inshingano zayo( Government Accountability Office) rivuga ko Donald Trump yakoze bwo kwima Ukraine inkunga ya gisirikare kuko itatangije iperereza kuri Joe Biden bitemewe kuko bitabanje kubwirwa Komite ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko.

Inyandiko irimo ingingo ebyiri zisaba ko Trump yeguzwa
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga niwe wabanje kurahira
Abasenateri 100 barahiriye kutagira aho babogamira ku rubanza rwa Donald Trump
Perezida wa Sena nawe ararahira

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “USA: Impaka zo kweguza Trump ZATANGIYE”
  1. Ngaho mundebere ubu iyo biza kuba biri muri afurika ubu baba bahagurutse babyivangavanganzemo bashaka ko turyana ngo babone icyuho batugurisheho imbunda zabo ikibabaje kurushaho ariko ni uko na twe tutareba Kure ngo tibamaganire Kure.Afurika yarakubititse kweli

  2. ewana nibatamweguza ntibazongere kuzana amateshwa ngo za demokarasi muri afurika never again

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *