Fri. Sep 20th, 2024

Imikino ya Basketball y’umwaka w’imikino wa 2019/20 ku munsi wa mbere wa Shampiyona, Patriots BBC ifite igikombe giheruka yatsinzwe na IPRC Kigali BBC amanota 85-80, APR BBC itsinda Espoir BBC amanota 90-69.

IPRC Kigali yatunguye Patriots iyitsinda 85-80

Umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na IPRC Kigali BBC itaraje  mu makipe ane ya mbere.

N’ubwo IPRC Kigali itashoboye kwitwara neza muri shampiyona ishize, ubu ihagaze neza.

Patriots BBC yitwaye neza mu mikino mpuzamahanga y’Africa, yerenze ibyiciro bibiri mu mikino ya BAL (Basketball Africa League).

Nyuma y’uko umukino utangiye, ahagana saa mbiri Patriot yayoboye agace ka mbere n’amanota 25-15, agace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganya amanota 38-38 nyuma y’uko IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 23 muri iyi minota yakurikiyeho.

Habura iminota ibiri n’amasegonda 51 ngo umukino urangire, nibwo IPRC Kigali yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 (69-81), Hagumintwari Steve na Mugabe Aristide bagerageza kukigabanya mbere y’uko hasigaramo inota rimwe (80-81) ubwo Ruzigande Ally yatsindaga amanota atatu habura amasegonda 45.

Umukino waje kurangira IPRC Kigali BBC itsinze Patriots BBC amanota 85-80. Mu wundi mukino wabanje APR BBC, yatsinze Espoir BBC amanota 90-69.

Sangwe Armer wa APR BBC yatsinzemo amanota 39 wenyine naho Niyonkuru Pascal bakinana, yatsinzemo amanota 19.

Mu mukino wahuje IPRC Kigali na Patriots Kapiteni wa IPRC  Isezerano Enock yatsinzemo amanota 21.

Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:

 

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020

 

14:00 UR- CMHS vs 30Plus BBC (Abagabo, Stade Amahoro)

16:00 The Hoos Rwa vs RP-IPRC Huye (Abagore, Stade Amahoro)

18:00 REG BBC vs RP-IPRC Huye (Abagabo, Stade Amahoro)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020

 

11:00 UR Huye vs APR WBBC (Abagore, Huye)

13:00 UR Huye vs Rusizi BBC (Abagabo, Huye)

12:00 Ubumwe BBC vs GS Marie-Reine Rwaza (Abagore, Stade Amahoro)

14:00 Tigers BBC vs RP- IPRC Musanze (Abagabo, Stade Amahoro)

16:00 UGB vs Shoot For the Stars (Abagabo, Stade Amahoro)

 

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *