Imvura yaguye mu bice byinshi by’u Rwanda yageze no mu Karere ka Kamonyi yangiza byinshi harimo n’ikiraro cyafashaga abatuye Imirenge ya Kayumbu na Karama guhahirana. Ikiraro cyabo cyarangiritse cyane, bifuza ko gisanwa mu maguru mashya.
Umuturage witwa Gatete yabwiye Umuseke ko kuba ikiraro cyarangijwe n’imvura byatumye badashobora kujya i Kayumbu kurema isoko ry’amatungo.
Avuga ko isoko ry’ahitwa Manyana ryabafashaga, abafite itungo bakayajyanayo akagurwa bakabona amafaranga yo kwikenura.
Ikindi kibazo kandi ngo ni uko abaturage bakoreshaga kiriya kiraro bajya kwivuza ku Bitaro bya Remera- Rukoma. Ngo niho hari inzira ya bugufi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Samuel Majyambere yabwiye Umuseke ko imvura yasenye kiriya kiraro ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020.
Ngo ni imvura yaguye mu bihe bitandukanye byo kuri uriya munsi ndetse ngo no ku Cyumweru taliki 19 Mutarama, 2020 yarongiye isubizamo.
Majyambere ati: “Imvura yaguye ku wa Gatandatu ni yo yatwangirije ikiraro, kandi nicyo cyonyine cyaduhuzaga na Karama kandi kigafasha abaturage kugera ku Bitaro bya Remera –Rukoma vuba.”
Kugeza ubu ngo ubuhahirane bwakomwe mu nkokora kandi ngo igiteye impungenge ni uko ari ahantu hatabona bityo umuntu akaba ashobora kugwamo atarebye neza.
Abaturage baturutse Kayumbu bagana i Kayenzi, Karama na Rukoma ngo bagomba kubanza kuzenguruka kandi ubundi barambukaga ikiraro bakagerayo byoroshye.
Samuel Majyambere avuga ko nyuma yo kubona ko bangirijwe n’imvura bahise babimenyesha ku Karere ka Kamonyi bategereje ikizakorwa.
Iriya mvura kandi ngo yangije ibiraro bito bihuza Utugari. Majyambere atanga urugero rw’ikiraro gihuza Akagari ka Gaseke n’aka Giko, ndetse ngo hari n’umuhanda uhuza Imidugudu ya Burambo na Nyabuhoro mu Kagari ka Busore na wo wangiritse.
Iriya mvura yangije n’inzu nyinshi mu Tugari dutandukanye twa Kayumbu.
Imvura yaguye muri Kamonyi yangije byinshi, kugeza ubu hari ibyabaruwe:
*Ikiraro kinini gihuza Karama na Kayumbu (aho bita kwa Kinyaruka). Giherereye hagati y’Utugari twa Bunyonga muri Karama na Gaseke muri Kayumbu (Umudugudu wa Nyarunyinya).
*Umuhanda Manyana-Karambo mu Kagari ka Gaseke na wo wangijwe n’amazi aho wacitsemo ahantu habiri mu Midugudu ya Nyarunyinya na Gasiza.
*Ikiraro cyo ku Muhanda, Manyana – Karambo (ahitwa Nyakwibereka mu Mudugudu wa Nyarunyinya) cyatengutse ku ruhande rumwe.
*Umuhanda Manyana – Buramba – Nyabuhoro – Busoro na wo wacitsemo umukokwe munini aho bita ku Mukuyo (hagati ya Buramba na Nyabuhoro).
*Ikiraro cya Bahimba (Manyana – Gaseke) cyatengutse ku ruhande rwo haruguru kandi umuhanda wangiritse kubera isayo no kurengerwa ahegereye ahitwa Transfo ya Manyana mu Mudugudu wa Kigarama iruhande rw’ikiraro. Imodoka zidafite ingufi, cyangwa ngo zibe zigiye hejuru ntizishobora kuhanyura.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW