Fri. Sep 20th, 2024

Kugeza ubu Forbes Magazine yavugaga ko Isabel Dos Santos ari we mugore wa mbere muri Africa ukize. Ni umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Edouardo Dos Santos. Iperereza ryakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru 120 bakorera ibinyamakuru 36 bikomeye ku isi, ku wa Gatandatu taliki 19, Mutarama, 2020 ryasohoye raporo ryagezeho yerekana inkomoko ififitse y’umutungo we.

Inkomoko y’umutungo umugira umugore wa mbere ukize muri Africa yamenyekanye!

Ririya perereza ryasanze kunyereza umutungo wa Leta ya Angola yarabikoze afatanyije n’umugabo we witwa Sinkika Dokolo na we ufite umutungo munini bivugwa ko yakuye mu kugura no kugurisha ibintu by’agaciro biba bidakunze gutungwa na benshi (babita collectionneurs).

Isabel Dos Santos yigeze kandi gutangaza ko ashobora kuziyamamariza kuyobora Angola.

Ubwo bariya Banyamakuru twavuze bari mu kazi ko gucukumbura bakamenya aho Isabel yakuye umutungo, baje gutungurwa n’uko basanze hari ibihugu byari byaramushyiriyeho impapuro zo kumukurikirana.

Bimwe mu binyamakuru byatangije iperereza ku mutungo w’uriya mugore ni  BBC, The New York Times, na Le Monde.

Abanyamakuru babyo bakoreye akazi kabo mu bihugu 20.  Basomye kandi basesengura inyandiko 715 000 zimwe ziri ku mpapuro zisanzwe, izindi zanditse mu ikoranabuhanga.

Baje gusanga ubwo Isabel Dos Santos yashingwaga na Se kuyobora umutungo w’ikigo cy’igihugu ke gicukura kikagurisha petelori, yarashatse itsinda rinini rigizwe n’abahanga mu mategeko, abacunga n’ababarura imari, n’ibigo bikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga kugira ngo abo bose bamufashe kunyereza umutungo no guhisha impapuro zatuma akurikiranwa.

Ibyo bagezeho mu iperereza, babisohoye mu cyo bise Luanda Leaks (bivuye ku izina ry’Umurwa mukuru wa Angola, Luanda.)

Kugira ngo babigereho Le Monde ivuga ko babikesha abakozi bake b’ikigo cya Isabel Dos Santos ‘babibiye ibanga’, bakababwira uko akora kugira ngo umutungo we ugwire.

Ririya tsinda ry’Abanyamakuru kandi ngo ryakoranye n’abahanga mu ikoranabuhanga bashobora kwinjira muri porogaramu za mudasobwa z’ikigo cya Isabel bamenya amabanga yo kunyereza imitungo yari abitswemo.

N’ubwo ngo yari asanzwe akurikiranyweho kunyereza umutungo, amakuru ubugenzacyaha bwari bufite yari make ugereranyije n’ayo Abanyamakuru bo muri Consortium International de journalistes d’investigation ‘basutse hasi.’

Berekanye uko amafaranga yanyerejwe ndetse bavuga n’uko angana. Hari na banki zo muri Portugal zari zaratangiye gufatira imitungo iri muri banki.

Kuba Se yarategetse Angola mu gihe k’imyaka 38 (1979-2017) na byo biri mu byatumye akira.

Iperereza ryakozwe na Leta ya Portugal ryerekanye ko uriya mugore hamwe n’umugabo we ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ariko ufite ubwenegihugu bwa Denmark witwa Sindika Dokolo banyereje miliyari $1 yari agenewe gukoreshwa mu bikorwa by’ikigo gicunga Petelori ya Angola kitwa Sinangol hamwe n’igicunga diyama (diamond) kitwa Endiama.

Ariya mafaranga ngo yakoreshejwe mu nyungu za Isabel Dos Santos kandi yari agenewe iterambere rya Angola.

Ubwo Se yamugiraga Umuyobozi Mukuru wa Sinangol, Isabel yari yaranogeje umugambi wo ‘kuzikuriramo aye.’

Yari yararangije kuganira n’ibigo 400 ku Isi biri mu bihugu 41 kugira ngo bazakorane ubucuruzi ariko harimo amasezerano yo kujya bamumenyera “aye atubutse”.

Yari afite kandi ibigo by’impuguke mu kugira abantu inama mu by’ubucuruzi birimo ibikomeye nka Boston Consulting Group, KPMG  na PwC akorana na byo.

Ngo byamugiraga inama z’uko yanyereza amafaranga akayabika kuri za konti (bank accounts) ziri muri banki nyinshi kandi ziriho amafaranga Leta n’ibigo by’imisoro n’amahoro bitazi.

Abanyamakuru batangaje aho basanze Isabel akura umutungo. Ni mucyo bise Luanda Leaks

 

Isabel avuga ko Abanyamakuru bahinduwe ibikoresho n’ubutegetsi bwa Lorenco

Ku wa Mbere taliki 20 ubwo yagiraga icyo atangaza kuri iriya raporo, yavuze ko ibyo Abanyamakuru bavuga ari ibinyoma byambaye ubusa, ko bakorerwamo n’ubutegetsi bwa Perezida Joao Lourenco wasimbuye Se.

Ikindi avuga ni uko ngo ubukungu afite yabukuye mu kwiyuha akuya, agakorana umwete n’ubwenge yakuye mu ishuri.

Kuri Tweet ahurutse kwandika mu rurimi rw’Igiporitigali n’Icyongereza, Isabel avuga ko ibyamutangajweho n’umugabo we bigamije ivangura rikorwa n’Abazungu, bumva ko ‘nta Mwiraburakazi wagera ku bintu bihambaye.’

Yanenze kandi Abanyamakuru bavuga ko uburyo yacunzemo umutungo wa Sinangol budafututse, avuga ko bamutesheje agaciro.

Isabel Dos Santos arangiza ubutumwa bwe avuga ko ibyo bariya Banyamakuru banditse babihawe n’inzego z’iperereza za Angola zigamije kumutesha agaciro we n’abo mu muryango we.

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

5 thoughts on “Inkomoko ‘ififitse’ y’umutungo wa Isabel Dos Santos yamenyekanye”
  1. Igitangaje muli iyi si nuko abantu bemera ibyaha bakoze ari bake cyane.Urugero,bariya bantu bafungiwe Arusha barenga 70,abemeye ibyaha ntibarenze 4.Nabo impamvu babyemeye nuko urukiko rwabasezeranyije ko nibemera icyaha bazabagabanyiriza ibihano.Ikindi nuko abantu bakira cyane badakoze amanyanga aribo bake.Byose ni hahandi kubera ko nabo bapfa kimwe natwe,bagasiga ibyamirenge baba baribye.Ngewe nzarya duke mbonye binyuze mu mucyo,aho kugirango nzabure ijuru.
    Hari n’abavuga yuko amanyanga azabuza abantu benshi kuzuka ku munsi wa nyuma.

    1. Abana b’aba presidents benshi bariba bagakira vuba batarushye.Muribuka ukuntu abana ba KADAFI bari bakize cyane.Kimwe n’aba Mobutu na Sadam Hussein.Imitungo ya Leta iba imeze nk’isambu ya SE.
      Wa mugani abakira badakoze amanyanga nibo bake.Abacuruzi benshi bakizwa no kubona amasoko ya Leta.Nabyo akenshi biba ari corruption,kubera ko bakorana n’abakozi ba Leta.Ikintu cyagatwaye 100 millions kigatwara 10 billions.Muribuka Rtd general Rusagara (uriya ufunzwe) afungisha umunyamakuru kubera ko yanditse ko “yariye military helicopters” Leta yaguze muli Ukraine.Icyo gihe yari secretary general muli Minadef.Nyamara ubukire yakuyemo ntibwamubujije gufungwa.Nta nubwo buzamubuza gusaza no gupfa.

  2. Ngizi ingaruka zo gukira wakoze amanyanga.Nubwo abantu babona uri umuntu ukomeye,ntabwo ushobora kwishima.Uhora ufite inkomanga ku mutima,bigatuma utishima.Tekereza kuba isi yose yamenye ko uyu mukobwa wa president yakize kubera kwiba.Bishobora no gutuma arwara agapfa.
    Tuge dusaba imana idufashe kunyurwa,aho kwiba kugirango dukire.

  3. erega mwijya kure Dos santos ni kure cyane muhere aha hafi murabona abana b’abakire b’abayobozi kandi bakiri bato…barushije abandi gukora? kwiga? Intero n’imwe muri AFrika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *