Sun. Nov 24th, 2024

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu hakorwa ibizamini by’ubwarimu mu mashuli abanza n’ayisumbuye ndetse bamwe bagiye no mu kazi mu ntangiriro z’iki gihembwe, mu Karere ka Karongi ariko hari abakoze ibizamini ndetse baratsinda ariko bangirwa kujya mu kazi.

Akarere kavuga ko kashakaga abize kwihangira imirimo (Entrepreneurship), ariko mu gukoresha ikizamini cy’akazi bakira abize (Business studies) bityo ko nubwo batsinze ikizamini ntibahabwa akazi kuko ba bahisemo bibeshye.

Aba batsinze bamaze iminsi bazindukira ku Biro by’Akarere ka Karongi bavuga ko amakosa atari ayabo.

Umwe muri bo utashatse ko tumuvuga amazina avuga ko ikosa atari iryabo kuko batanze ibisabwa kimwe n’abandi kandi baratoranywa mu bujuje ibyangombwa, ndetse no mu kizamini baba abambere bagitsinze, bityo akaba atumva ukuntu watsinda ikizamini ku bintu utize kandi ukabona amanota aruta ay’ababyize.

Ati “Twatanze ibyangombwa nk’abandi, twaje twiyizeye kuko muri Business twigamo n’iryo somo (Entrepreneurship) kandi ku buryo buteganywa n’itegeko ntitwabahaye inyandiko mpimbano ngo tuvuge ko twabanyuze mu rihumye, ubu akazi karabuze ibaze gutsinda noneho ngo ntako baguhaye.”

Uyu wari watsinze ikizamini avuga ko ubuyobozi mu bindi byatumye badahabwa akazi, ngo bavugaga ko bize muri Kaminuza ya PIASS.

Dr Nsengimana Elisee uyubora Kaminuza ya PIASS aganira n’Umuseke, avuga ko bitumvikana ukuntu Akarere kavuga ko abakozi bako bibeshye guhitamo abize iwacu, impamyabumenyi zabo bakazisuzuma nyuma bakabemerera gukora Ikizamini ndetse bakanagitsinda ku kigero gishimishe nyuma ngo ntibize Entrepreneurship muri Business Studies.

Ati “Tuyigisha ku kigero gisabwa “Credit” (amasaha agenwa ku isomo) zose baraziga, sinumva ukuntu umuntu utarize isomo aritsinda akaba uwa mbere, ikindi kandi mu Turere barabemeye abatsinze bari mu kazi. Turakomeza kuganira n’Akarere ka Karongi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Karongi, MUKASE Valentine avuga ko abahisemo aba bakozi bakoze amakosa yo kubibeshyaho nubwo batsinze ikizamini, ngo sibo bashakwaga.

Ati “Nibyo koko aba bantu barahari, itsinda ryabatoranyije habayeho kwibeshya babaca mu rihumye, ntabwo twari kubona habayeho amakosa ngo tuyakomeze, twahisemo kubahagarika bataragera mu kazi.”

Avuga ko Akarere gafite ikibazo cy’Abarimu, ngo yari amahirwe yo kubabona.

Yagize ati “Abakoze amakosa yo kubahitamo twarabandikiye ngo batange ibisobanuro, natwe turabyemera ko abakoze nta kosa bafite ariko bize “Business Studies” kandi dukenye abize Entrepreneurship.”

Kubera iyo mpamvu, ngo imyanya y’akazi igiye gusubizwa ku isoko, akabagira inama yo kuzatanga dosiye bagakora ibijyanye n’ibyo bize.

Kugeza ubu aba bafite ikibazo bavuga ko nta munsi w’ubusa batirirwa ku Karere baje kubaza ikibazo cyabo ariko ntihagire ugikemura.

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW

By admin

13 thoughts on “Karongi: Bakoze ikizamini cy’Ubwarimu baratsinda bimwa akazi kubera ibyo bize”
  1. Kuki batagiye kwiga muri Kigali University ko ariyo igezweho kandi yigisha neza?Kuki batamenya ibigezweho?

  2. rwose Karongi ushyire mugaciro,nutanabaha akazi ubasubize amatike bakoresheje n’insimbura mubyizi z’iminsi bataye ngo bariruka ku kazi,mwibuke ko iyo mugiyeb munama mugasanga yasubitswe mutabura guhabwa mission

  3. Ababakoresheje icyo kizami nibo bakoze makosa bagombye kwirukanwa. Mbere yo gukora ikizami hari ibikenerwa bigomba kugenzurwa harimo nizo diplômes none se kuki babaretse bagakora ikizami kandi diplômes atari zo zikenewe?

  4. Ese ko harabandi bize business studies with education barimo gukorera mu tundi turere two mu Rwanda ubwo tuvuge ko Karongi itari mu Rwanda? Nakumiro koko

    1. Ese business studies bivuze iki mu kinyarwanda? Mujye mureka kuduhuma amaso twebwe tutakandagiye izo nyigisho zanyu kimwe no kwihaniza umuyobozi ujya imbere y’imbaga agatangira kuvuga mukinyanglais.Hari umuyobozi wigeze kuvuga ngo twese turi abaturage.

  5. Ibi ubu bizakemuka gute? Amategeko ateganya iki? Aba bakoze natoranijwe bakanatsinda se ubu nabaswa cg ntakazi bashobora? System yinkotanyi ya vetting se yageze no mubarimu basanze abatsinze nta benewabo babajenerali babazi ubwo babakujeho????? Ibi byambayeho Muhanga, ndatsinda nshutuka uwobitango admn wacatsi akaboko ngurya ruswA CYANE YARIYE AMAF YUMUNTU BAHITA BAMBWIRAKO IBYO NIZE ATARIBYO BARI BAKENEWE, NUMVAKO NGO UWO KABOKO AYASANGIRA NA MEYA, NGO YIGERERAYO NTAHO NABARIZA, NDAREKERA NDATAHA!!! ABA NABO RERO BASHATSE BAREKA KWIMARIRA AMABUYE, BAKUMVA UKO SYSTEM ZIKORA BAGASUBIRA MU ISHURI KUZIGA ACG BAGATEGEREZA IMPNDUKA ZAZABA MU GIHUGU

  6. Kunenga si ugupinga rwose tubyumve kimwe. Mbaze Teachers service commission ikora iki kandi ko mperuka ihari. Ubundi TSC niyo igomba kohereza abarimu mu mashuri, TSC iba ifite urutonde rwa mashuri yose mu gihugu ikaba ifite urutonde rwa amashuri akeneye abarimu nibyo bagomba kwigisha ikaba ifite urutonde rwa abanyeshuri bari muri kaminuza bigira ubwarimu nibyo bari kwiga bityo umunyeshuri yarangiza akajya gufata urwandiko rumwohereza ku ishuri iri niri atagombye kujya mu kindi kizami. Nonese akarere gakoresha gate ikizami umuntu warangije kaminuza agatsinda yarakoze teaching practice kweri bla bla bla

  7. Hari n’ uwo bakuye mukazi amaze iminsi ibiri akora ku kigo bari bamwoherejeho kandi yari yaranatanze dossier barayemeye. Nyuma baza kumuhamagara ku karere ngo naze afate dossier ye. Aha umuntu aribaza ukuntu umuntu yasaba akazi, akemererwa gukora exam, akayitsinda, agasabwa gutanga dossier ye ku karere akayitanga, agahabwa ikigo, agatangira akazi, hashira imunsi 2 ngo naze afate dossier ye.!!!! Birababaje cyane kuba umuntu yatanze ibyangombwa bakabyakira bakamuha n’ ikigo hanyuma bakazamubwira ngo ntiyemerewe gukomeza kwigisha.

  8. Karongi Niko iteye nge nabuze amanita yanjye nabaza bakambwira bati ejo. Nkaza bakongera Bari uzaduhamagare tuguhe gahunda nyayo. Nararambiwe mbivamo Arko Karongi Nta kuri bagira. Thanks!

  9. Ibibazo biragwira ??
    Ese ubwo mu Rwanda hari Kaminuza ihari yigisha isomo rimwe rya Enterpreneurship?
    Kuki batareba kuri academic transcripts zabo ngo barebe ko iryo somo ritari muri Business studies?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *