Fri. Sep 20th, 2024

Inteko Ishinga amategeko y’u Burundi yemeje ko Umukuru w’Igihugu uzava ku butegetsi mu mahoro agahitamo kuguma mu gihugu, azajya ahabwa inzu nziza ifite ibyangombwa byose akagenerwa n’amadolari ibihumbi magana atanu ($500,000 aya asaga miliyari imwe mu mafaranga akoreshwa i Burundi), azajya ayahabwa buri mwaka mu gihe k’imyaka itanu.

Nkurunziza niwe uzatangira kurya kuri iriya mari

Ni ikemezo gifashwe mbere gato y’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu aba, kandi Perezida Nkurunziza yavuze ko ataziyamamaza.

Nashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje ni we uzaba uwa mbere mu guhabwa biriya byose byemejwe n’Inteko ishinga amategeko.

Manda yari arimo muri iyi minsi yayitangiye muri 2015 ubwo yatsindaga amatora ariko insinzi ye ntivugweho rumwe.

Uku kutavugwaho rumwe byatumye mu gihugu haduka imidugararo yaguyemo abantu benshi barimo abakomeye nka (Rtd) Col. Jean Bikomagu wishwe tariki 15 Kanama, 2015.

Itegeko ryemejwe n’Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi rivuga ko Umukuru w’Igihugu uzajya wemera kuva ku butegetsi mu mahoro azajya yubakirwa inzu nziza aho ashaka hose mu gihugu, kandi agahabwa agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Burundi buri mwaka mu gihe k’imyaka itanu.

Amafaranga azajya akenera kandi ngo azajya ayahabwa na Leta muri kiriya gihe cyose.

Aya ni amafaranga menshi ku gihugu gifite abaturage bangana na 65% baba mu bukene kandi kikaba kitihaza mu biribwa ku kigero cya 50% nk’uko PAM ibivuga.

Itegeko rivuga ko ibikubiye muri ririya tegeko rireba gusa abantu bategetse u Burundi bakava ku butegetsi mu mahoro kandi bakaba batarahunze.

Bigaragara ko Pierre Nkurunziza ari we itegeko rizabanza kugirira akamaro.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi witwa Aimee-Laurentine Kanyana yavuze ko umuntu wageze ku butegetsi akoresheje imbaraga z’abantu bake ntaho aba ahuriye n’uwatowe n’abaturage muri Demukarasi isesuye.

Amafaranga azakoreshwa mu kubaka inzu y’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu ndetse n’ubuso izubakwaho ntabwo biratangazwa.

Pierre Nkurunziza yategetse u Burundi guhera muri 2005. Ahurutse gutangaza ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi muri manda itaha, yakabaye ari iya kane. We avuga ko yategetse manda ebyiri zemewe n’Itegeko Nshinga, abatavuga rumwe na we bakavuga ko yategetse manda eshatu binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Al Jazeera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

12 thoughts on “Burundi: Umukuru w’igihugu uvuye ku butegetsi neza azajya agenerwa $500 000 …”
  1. Mujye mureka kubogama kuki muvuze Bikomagu wenyine ntimuvuge Général Adolphe? Harya mu Rwanda itegeko riteganya iki kuwahoze ari umukuru w’igihugu?

    1. Harya ngo Africa izatera imbere??Wapi.Ibi nabyo ni ugusahura igihugu witwaje ko ukiri ku butegetsi ariko witegura kubuvaho.Ikindi kandi,murabona ko iri tegeko rireba presidents b’Abahutu gusa.Bisobanura ko ritareba Buyoya,Bagaza na Micombero b’abatutsi.Ahubwo rikareba president Ndadaye w’umuhutu.Ikibabaje nuko uyu Nkurunziza yiyita ko ari umurokore.Nta mukristu nyawe wakora ibi byo kuronda amoko no gusahura igihugu gikennye.Nonese niba ba Buyoya barakoze coup d’état,Nkurunziza we yishe abantu bangana iki mu ntambara yamugejeje ku butegetsi?Nibe na bariya bakoze Coup d’état ntabwo babanje kumena amaraso.Ufata ubutegetsi abanje kurwana,aba yarishe abantu benshi mu ntambara,harimo inzira-karengane nyinshi.

      1. @ seyoboka,yaba Buyoya,yaba Nkurunziza,etc…,nta numwe utarishe.Na Ndadaye yahungiye mu Rwanda muli 1972 bamaze kwica abatutsi benshi.Kubona umunyapolitike muzima muli Africa ntibishoboka.Reba Dos Santos n’umukobwa we ukuntu basahuye igihugu.Wibuke Kadafi n’abana be ukuntu nabo basahuye ndetse bakica.Wibuke Kinani,Kayibanda,Sindikubwabo,etc…ibyo bakoze mu Rwanda.Politike ni mbi.Nkurunziza yihaye ariya mafaranga ashaka kwerekana ko ariwe mwiza.
        Nabanze avaneho imbonerakure zamaze abantu mbere yo kubeshya ko ari umurokore.

    2. Ibi ni uburyo bwo gusahura Leta nta kindi.Ikindi kandi,murabona ko harimo Ironda-bwoko kubera ko iri tegeko ritareba Presidents b’abatutsi (Buyoya,Bagaza na Micombero).Kandi bigakorwa n’umuntu wiyita ko ari umurokore.Muli Africa henshi,icyo Prezida yifuje nicyo Abadepite bakora.Barangiza bakabeshya ko ari “intumwa za Rubanda”.

    3. Iri tegeko ngo ntirireba abaperezida bakoze coup d’état.Nibe n’ukoze coup d’état ntiyica abantu benshi.
      Ariko ufashe ubutegetsi binyuze mu ntambara,nkuko Nkurunziza yabigenje,yica abantu ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’inzirakarengane.Muli Africa,presidents bafata ubutegetsi batabanje kumena amaraso ni bake.Muli make,Nkurunziza arihembye kuba yaramennye amaraso y’abarundi agafata ubutegetsi.Nubwo nyuma yatowe,ariko ajye yibuka amaraso menshi yamennye,nubwo yiyita ngo ni umurokore.Yibuke amaraso menshi n’ubu Imbonerakure ze zirimo kumena.

    1. Ngo Buyoya gute se we na Bikomagu batari bariha Perezida Ndadaye nawe ubonye ibyuvuga rero.Kwica perezida ukamutema ibice ukajugunya aho perezida watowe n’abanayagihugu? Ahubwo agomba kugezwa imbere ya Sentare.

  2. Ariko Africa iraryoshye mukuyishingamo umuheha bavandi hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh President wa USA ahembwa 400.000 USD kumwaka ari igihugu cya mbere gikize ku isi. Naho Uburundi buri mubihugu 4 byanyuma bikennye ku isi President ucyuye igihe wabyo azajya ahembwa 500,000 USD. Barangiza ngo hari umunsi tuzatera imbere byahe byo kajya mujye mubareka birire niyo mpamvu Coup d’Etat zitazashira muri Africa.

  3. Njyewe ahubwo nizereko niba yarubatse imiturirwa USA, UK uburundi bugenzura neza maze basanga itaravuye mu mahera ye ahembwa buri kwezi akazagarugwa mu sanduku ya leta.

    1. Bavandimwe tujye tugerageza kureba ibyubaka tureke ibisenya.

      Uburundi bufite ibibazo byarwo n’urwanda rufite ibibazo byarwo. Dukwiye rero kureka buri gihugu kigakemura ibibazo byacyo tutabyivanzemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *