Fri. Sep 20th, 2024
  • WEF isanzwe ishima u Rwanda noneho yaruhaye amanota make

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi avuga ko kuba Raporo ya Transparency International igaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa ari ikerekana ko n’ibindi bihugu byahagurukiye uru rugamba ku buryo bikangura u Rwanda kugira ngo rurusheho kurwanya iyi mungu imunga ubukungu.

Umuvunyi mukuru avuga ko uku gusubira inyuma bikangura inzego z’abaturage

Ikegeranyo kizwi nka CPI (Corruption Perceptions Index) cy’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarenga Transparency International kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 51 Ku isi n’amanota 53 mu gihe umwaka ushize wa 2018 cyagaragazaga ko ari urwa 48 n’amanota 56.

Ni ukuvuga ko u Rwanda rwagabanutseho amanota atatu (3) ndetse rukaza inyuma ho imyanya itatu.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi avuga ko iri gabanuka rikwiye gusigira isomo u Rwanda ko ruri mu ihangana ritoroshye mu rugamba rwo kurwanya Ruswa.

Ati “Ibyo biradukangura kugira ngo tumenye ko competition (ihangana) turimo ku Isi ari competition ikomeye cyane kandi isaba ubukangurambaga bwagutse, atari competition utavuga ngo abantu nzabihorera bazatange amanota.”

Murekezi uvuga ko uvuga ko uyu mukoro ureba buri munyarwanda, anenga imbaraga nke zikiri mu gutanga amakuru kuri ruswa bigatuma n’inzego zirwanya ruswa zitabona aho zihera kandi ziba zifite imbaraga n’ubushake bwo gukora.

Ati “Ariko zikora zishingiye ku makuru zishaka kandi zihabwa, ariko Abanyarwanda biyemeza gutanga amakuru kuri ruswa nta n’ubwo bagera kuri mukamyabiri ku ijana (20%), icyo ni ikibazo.”

Akomeza avuga ko ririya gabanuka ry’amanota rikwiye kuba imvumba yo guhindura abanyarwanda bagahagurukira gutanga amakuru kuri ruswa.

Anagaruka ku ngamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya ruswa zirimo Itegeko ryashyizweho muri 2018 ririmo ingingo iteganya ko uwatanze ruswa ariko akabivuga mbere y’Iperereza atabikurikiranwaho nk’icyaha, avuga ko rizatanga umusaruro ushimishije.

Ngo izi ngamba ariko zakozwe na Leta y’u Rwanda “N’ibindi bihugu ntabwo byari byicaye, byarakoraga” ku buryo gutakaza ariya manota atatu bidakwiye gufatwa nk’igikuba cyacitse.

 

WEF iri mu bigo byagabanyirije u Rwanda amanota bisanzwe biruha

Muri iki kegeranyo gikorwa na Transparency International, igendera ku makuru atangwa n’ibigo bikomeye ku Isi mu kurwanya Ruswa. Ku ruhande rw’u Rwanda hifashishije amanota yatanze n’ibigo birindwi.

Transparency International Rwanda ivuga ko bimwe muri ibi bigo byagabanyije amanota bisanzwe biga u Rwanda, nka World Economic uyu mwaka yahaye u Rwanda 77% mu gihe umwaka ushize yari yaruhaye 85% ndetse na Bertelsmann Foundation Transformation.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi avuga ko ibi bidakwiye kuba urwitwazo ngo abantu bahaguruke bavuge ko impamvu u Rwanda rwasubiye inyuma ari ukubera biriya bigo byagabanyirije u Rwanda.

Ati “Twe icyo tugomba gukora ni ugukora neza tutavuga ngo baraduha amanota mabi, oya, baduha menshi cyangwa make twe tugomba gukora neza kuko turakorera u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Iki kegeranyo kigaragaza ko mu bihugu 180 byakozweho 2/3 byabyo bifite amanota ari munsi ya 50%, impuzandego y’amanota ku rwego rw’Isi ari 43% mu gihe muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari 32%.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Gusubira inyuma k’u Rwanda mu kurwanya Ruswa biradukangura- Murekezi”
  1. Murekezi ajya muri uriya mwanya yahamije ko agiye guhangana n’ibifi binini. Harya amaze kuroba bingahe?

  2. Amafaranga twashoraga muri lobbying mu bazungu menya nayo ibifi binini byararagejejemo akaboko. Otherwise, twakagombye kuba twigiy’imbere kurushaho iyo ababishinzwe babikora nka mbere. Ibikombe, amashimwe n’imidari twirirwaga duhabwa mbere ya 2015 byagiyehe? Aho ntitwaba twarahararutswe? Musenyeri Bigirumwami yaravuze ngo iyo agakungu gashize, uwahekwaga arigenza. Murahireko tutatangiye kwigenza.

    1. Uyu muyobozi amaze kumenyera umuco w’abaha hantu.Amanota u Rwanda tuyagira iyo abandi bayabuze, bayabona bakatugaragaza ko turi nkabandi. Naho ibyo kuroba ibifi binini, ntiyakwishoborera uburemere bwabyo kuko acunze nabi nabyo byamuroba. Ku mwanya nk’uyu hakora icyo bita siasa, ukavuga n”ejo ukavuga, ari nako ucunga abahagushyize niba bamenya ko wavuze, bugacya bukira ubundi ubuzima bugakomeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *