Umuraperi Emery Gatsinzi uzwi ku izina rya Riderman avuga ko burya kimwe mu bintu by’ingenzi byerekana ko umuntu ari mwiza mu mutima we ni ukugirira neza uwamuhemukiye, bikabanzirizwa no kumubabarira. Ubu butumwa yabushyize mu ndirimbo yise ‘Abanzi Banjye’ ikozwe mu njyana ya Reggae.
Avuga ko ubutumwa burimo bushingiye ku ivanjiri ya Luka.
Mu butumwa bwe avuga ko abantu bagomba kwirinda kwihorera, ahubwo bakagira umutima wo kumva ko umuntu ari nk’undi.
Ati: “Mu buzima ntawe ubura abanzi ariko nta nyungu yo kugirira nabi uwaguhemukiye ahubwo ibyiza ni kubabarirana no kwifurizanya ibyiza.”
Avuga ko Imana yishimira kandi igaha umugisha abantu babarira abandi ‘nk’uko Ijambo ryayo ribivuga.’
Ivanjiri ya Luka 6:27, 28 hagira hati: “ …Mukomeze mukunde abanzi banyu , mugirire neza ababahemukiye, kandi musabire umugisha ababifuriza ikibi…”
Uyu muraperi avuga ko muri iki gihe ari gutunganya album yise ‘kimirantera’ kandi ari hafi kuyisohora.
Asaba abakunzi be kumva no gushyira mu bikorwa ubutumwa buri muri iriya ndirimbo, bakirinda kugirira nabi bagenzi babo.
NICOLAS YUSUF
UMUSEKE.RW
Uyu mu type ubanza atajya yumva ibwirwaruhame z’abajenerali bacu!
Ibi nibyo rwose.Niba abatuye isi bose ariko batekerezaga kandi bakabikora.Nta muntu numwe utazi ko gukora nabi ari bibi.Ariko ugasanga abakora ibyo imana itubuza aribo benshi.Niba twirindaga ikibi kandi tugakunda n’abanzi bacu nkuko imana idusaba,ibi byose byavaho burundu: Kwiba,kubeshya,gusambana,intambara,akarenganyo,ruswa,etc…Ariko kubera ko abantu bananiye imana kuva kera,abakora ibyo byose izabakura mu isi kugirango abasigaye bazagire amahoro.
Harya ubundi ku itariki ya 01/02, habaye iki mu mateka y’u Rwanda cya nyacyo?