Sun. Nov 24th, 2024

Ibi yabivugiye mu karere ka Burera ubwo hatangiraga ibikorwa byo kubaka umuyoboro y’amazi yari asanzwe amanuka mu birunga akangiza imirima  y’abaturage ndetse agateza imyuzure.Minisitiri w’ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yasabye abaturage kuzawubungabunga nk’uko umwana uzi ubwenge ‘bamusiga yinogereza.’

Avuga ko umuturage mwiza ari uwo basiga akamenya kwinogereza

Ibikorwa byo gukora uriya muyoboro byabereye mu kagari ka Karangara, umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera. Byatangiranye n’umuganda ngarukakwezi watangijwe na Minisitiri Mujawamariya.

Abakoze uriye muganga  bateye ibiti ku nkengero z’uyu mugezi uva mu Birunga.

Abaturage bavuga ko biriya biti hamwe no kubaka umuyoboro w’ariya mazi ari  igisubizo kirambye.

Ngo byabashimishije kuko batazongera guhangayikishwa n’uko amazi yabasenyera imyaka bateye.

Jean Habyarimana ati:  “Aya mazi amaze igihe kinini aza agatembana imyaka n’abantu, ndetse mu gihe cy’imvura nyinshi yatangiye no kwangiza amashuri. Ubuyobozi bwagiye budufasha ariko imvura yagaruka bikongera. Ubu rero kuba bagiye kuturwanyiriza aya mazi turishimye pe!”

Undi witwa Mureranshuro wo mu kagari ka Gafumba nawe avuga ko biteguye guhinga badafite impungenge zo kuzarumbya.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey, yavuze ko uyu mushinga wari utegerejwe n’abaturage benshi kuko bababazwaga n’ibyo amazi yabakoreraga.

Ati: “Aya ni amazi yagiye yikorera inzira mu mirima y’abaturage aturutse mu birunga. Iki rero cyari ikibazo kibahangayikishije  kuko bahingaga amazi akabitwara ubundi akanatwara n’abantu.”

Avuga ko ariya mazi hari ubwo yamanukaga avuye mu birunga kuko ho akenshi imvura ihagwa.

Avuga ko ibyo kubaka uriya muyoboro bari barabyemerewe na Perezida Paul Kagame  ubwo yiyamazaga muri 2017.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya  yavuze ko abaturage babonye igisubizo bari baremerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame,  abasaba nabo gushyiraho akabo mu gukomeza kubungabunga uriya muyobora.

Ni byo yagereranyije n’umwana uzi ubwenge usiga amavuta we akinogereza.

Kubaka uriya muyoboro bizatwara miliyari 35 Frw ukazubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibikorwa remezo wangizaga birimo amashuri ndetse wigeze kwuzura winjira mu kigo nderabuzima cya Rugarama no mu biro by’Umurenge wa Rugarama muri Burera.

Abaturage bavuga ko bazabungabunga kiriya gikorwa kugira ngo amazi adakomeza kubangiriza
Nyuma y’umuganda baganirijwe nk’uko byagenze n’ahandi mu Rwanda
Kubera ko uyu muyoboro wacaga hafi y’ikigo cy’amashuri hari ubwo amazi yuzuraga agatwara abana

Thierry NDIKUMWENAYO

UMUSEKE.RW/BURERA

By admin

One thought on “Umuturage mwiza ‘umusiga yinogereza’ -Min. Jeanne d’Arc Mujawamariya”
  1. Iki gikorwa ni intagereranywa rwose ! Leta yakoze gutekereza kuri aba baturage.Turabashimiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *