Fri. Sep 20th, 2024

Ikiraro gihuza Umurenge wa Shyogwe na Byimana cyarangiritse, abakinyuraho bavuga ko bakambakamba bashaka kuva cyangwa kujya hakurya no hakuno.

Kugendera kuri iki kiraro biragoye cyane

Bamwe mu batuye Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko babangamiwe n’isenyuka ry’ikiraro banyuraho kuko bagaterwa impungenge no kuba umugezi w’Ururumanza ushobora kubatwara.

Mukansanga Epiphanie umwe mu baturage wo muri aka gace, avuga ko hari abanyeshuri baturuka mu Murenge wa Byimana baza kwiga ari bo bibangamiye cyane, hakiyongeraho abaturage baba bifuza guhahirana n’abatuye muri iyi Mirenge yombi.

Yagize ati: “Tumaze igihe dusaba ko basana iki kiraro, iyo bashyizeho ibiti biratwarwa mu gihe k’imvura, bibaye ngombwa bakoresha Sima n’ibyuma.”

Kamanayo Venant avuga ko usibye ikiraro n’umuhanda bambukaho wangiritse, abinura umucanga bashaka kuwucuruza babura aho bawunyuza kuko bibasaba kuzenguruka bakoresheje urugendo rurerure.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée wifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi, avuga ko yasuye iki kiraro asanga cyarasenyutse akavuga ko bagiye gukorana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kugira ngo gisanwe.

Mukagatana yagize ati: “Umuhanda wo muri Ruhango ntabwo ari nyabagendwa, bagombye kubanza kuwukora tugakurikizaho isanwa ry’ikiraro igikorwa duhuriyeho.”

Muri metero zirenga 600 hubatse ikiraro kinyura mu kirere, Uturere twombi twari twubakiye abanyamaguru, Mukagatana avuga ko ibi bidahagije ko bisaba ko hubakwa ikindi gikoreshwa n’abatwara ibinyabiziga batuye muri iyi Mirenge yombi.

Muri uyu muganda abatuye mu Murenge wa Shyogwe batunganyije Umuhanda ugana mu Mudugudu wa Matsinsi mu Murenge wa Shyogwe wari warasibamye.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Muhanga: Abakoresha Ikiraro kibahuza na Ruhango, barambuka bakambakamba”
    1. Birambabaza nkabura icyo mvuga njyewe.Uziko kera no mu muhanda bourgmestre yanzuzagamo ikipipiki ijya iwe mu giturage wabaga ukoze? Ikindi ni uko imodoka ya komini yagombaga kugera kuri biro ya segiteri hose aho habaga hari mihanda.

  1. Mwe kujya mutubeshya hano ni muri Kongo cyangwa mu Uganda ntabwo hashobora kuba ari mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *