Fri. Sep 20th, 2024

Rutagambwa avuga ko Rayon Sports ari ikipe ya bose, nta we ivangura
Kalinda yabwiye Umuseke ko asaba imbabazi,
*Ngo nta mutima mubi afitiye Rayon Sports n’abafana bayo
*RIB ntirakira ikirego kirega Kalinda bitewe n’ubutumwa yanditse

 

Rutagambwa Martin umwe mu babaye muri Rayon Sports, ubu akaba ayikurikiranira hafi, yamaganye amagambo mabi yakoreshejwe n’uwari Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Emile KALINDA yandikie umwe mu bafana Rayon Sports, Rutagambwa avuga ko Rayon atari ikipe y’ubwoko nk’uko abahengamiye kuri politiki bakunze kubikoresha, asaba inzego za Leta kugira icyo zikora ku magambo nk’ariya. Kalinda uvugwa we, yabwiye Umuseke ko yaciye bugufi asaba imbabazi kubera amagambo yavuze ahubutse.

Martin Rutagambwa umubyeyi we witwa Petero Rubirika yakinnye mu Ikipe yitwaga Amaregure yaje kuvamo Rayon Sports

Rutagambwa Martin umwe mu bamaze igihe bakurikirana Rayon Sports, yavuze ko ubutumwa bwa Emile KALINDA ari “Rutwitsi”

Ati “Message ubwayo ni Rutwitsi, iyo uyisomye ibirimo ntaho bitaniye n’ibyo Radio RTLM yavugaga, ntaho bitaniye, iyo uyisomye harimo ivangura kandi iryo vangura turi gukorerwa ntabwo ritangiye ubu ngubu, Rayon Sports ni ikipe yavutse, abahengamiye kuri politiki bayita iy’Abatutsi, ntangajwe n’uko bivuzwe n’umuntu wabaye hanze, kuko iyo aba uwari mu Rwanda ntibyari kuntangaza kuko n’ubundi byabayeho ku bantu batayisobanukiwe cyangwa bashaka kuyikoresha muri politiki.

Njya mbwira abantu, Rayon Sports ni ikipe y’ubumwe n’ubwiyunge ntawabisabye kuko ahandi habaho inzego za Leta zibishyiramo imbaraga, amafaranga, ubukangurambaga, ariko muri Rayon Sports tubanamo twese, …tubanamo imyaka n’imyaka kandi nta we urahemukira undi tuba duhoberana kubera Rayon Sports. Rayon Sports ni ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe n’Imana atari ukuvuga ngo ni umuntu kanaka wabuhimbye, bubamo bikurikije amahame y’uwayishinze, Umwami Rudahigwa.”

Avuga ko kuba Rayon Sports abayifana bakunda kwiyita rubanda, ngo ni uko Umwami yakundaga kuvuga ko Rubanda ari urw’Umwami.

Kuri Rutagambwa ati “Iyo umuntu aturutse hariya akaza avuga amagambo nk’ariya no kuyasubiramo biteye agahinda, byaba ari uguhubuka kubera ko atazi amateka y’igihugu n’amateka ya Rayon Sports, cyangwa na we ni “Interahamwe mu zindi”…

Yasabye Kalinda guca bugufi akabaza neza amateka ya Rayon Sports, asaba na Leta kugira icyo ikorera uriya mufana hatitawe ku kuba afana APR FC.

Ubu hari Komisiyo yo kwiga ku kibazo cya Kalinda, iyobowe na Songambere wa APR FC na Hemed Minani ndetse na Van Damme wa Police FC, aba ngo bagomba kuganiriza uriya Kalinda akavuga icyo yanditse buriya butumwa agendeyeho.

Aba bashyizweho ngo ntibaratangaza raporo yabo.

 

Emile KALINDA wamaze guhagarikwa n’Ubuyobozi bwa APR FC, yabwiye Umuseke ko ibyo yanditse yabibwiraga umuntu w’inshuti, kandi ngo yasabye imbabazi ku muntu wese byaba byarakomerekeje.

Ati “Narababaye…Nta we udahubuka, nta we udakosa…”

Kalinda avuga ko nta mutima mubi agira, ibyo avuga abiganira n’abafana, kuri we ngo yumva gukina na Rayon Sports bitanga ibyishimo kuruta indi kipe yose yakina na APR FC, bityo akumva ko uko yaciye bugufi asaba imbabazi, abantu bakwiye kumubabarira.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle UMUHOZA yabwiye Umuseke ko nta kirego kiragera muri RIB kirega Emile KALINDA.

Ati “Njye ntabyo nzi, nta kirego ndabona keretse niba cyatanzwe muri RIB wenda nkaba ntarabimenya ariko niba yarezwe ubwo muzabimenya vuba.”

Ubuyobozi bwa APR FC ku Cyumweru tariki 26 Mutarama bwafashe ikemezo cyo guhagarika Emile Kalinda igihe kitazwi no kutazongera kujya kureba irushanwa ry’imikino y’Igikombe k’Intwari.

Jean Paul NKURUNZIZA Uvugira Rayon Sports, yavuze ko ubutumwa bwa Kalinda bwababaje benshi mu bafana ba Rayon Sports, avuga ko bitangaje kuba muri 2020 hari umuntu ugifite “ingengabitekerezo”.

Ati “Twe turi mu rwego rw’umupira w’amagaru, byaratubabaje, ariko sinatinya kugaya uwabivuze ugifite ingengabitekerezo mu 2020.”

Ubutumwa bwa Kalinda Emiliye avuga ko yabwanditse mu masaha akuze y’ijoro aganira n’undi mufana wa Rayon Sports ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

By admin

16 thoughts on “M. RUTAGAMBWA wabaye muri Rayon yamaganye ubutumwa “Rutwitsi” bwa Kalinda”
  1. Na Etincelles na Marines ku Gisenyi niko bimeze. Gusa, ibi biragaragaza uburyo inzego z’ubutabera muby’ukuri zibererekera bamwe zagera ku bandi zigasya zitanzitse. Igisubizo cy’umudamu uvuganira RIB gisobanuye byose keretse abatabyumva. Ngo ntabwo bamukurikirana ari ntawatanz’ikirego, ngo nihagir’utang’ikirego nibwo RIB ihaguruka. Nyamara siko bigenda iyo hagiz’undi ugaragayeho ibitekerezo nk’ibi. Imvugo nk’iyi niba idahember’urwango, ntibazongere kugir’undi babihanira kuko ibi nabyo byaba ari igipimo kigaragazako abanyarwanda batareshya imbere y’amategeko, ndetseko n’ubumwe n’ubwiyunge buvugwa na Leta hari aho ibubangamira kuber’impamvu zitanafitiy’igihug’akamaro.

      1. kuki umuntu yambuka avuye Congo agatabwa muri yombi? Hari uwari yatanze ikirego? Ibyo RIB ivuga byo gutanga ikirengo nta busobanuro buzima bifite. Ubu bazarindira umuntu yice undi ngo ntawagiye gutanga ikirego kandi, yabivuze bamwumva? Ngo ni abantu? ndabyumva ariko icyo badafite ni iki? ibyo yanditse ntibabizi? Cyangwa ni ukwirengagiza nkana?

      2. Kandi RIB bayibwiye ikavugako nta wayiregeye? Yo ishaka ko bayiregera naho kubimenyaho yabimenye. Ubundi se ko abavuz’amagambo y’urwango ibahigish’uruhindu haba ku ikoranabuhanga cyangwa ikabakura mu mazu yabo no mu nama baba bicayemo, kuki uyu itamutambikanye? What are you talking about?

      3. Ese ko numva nawe ibitekerezo byawe biri inyuma y`ibye !!
        Iyo uvuze ngo iyo aba ari undi uba ushaka kuvuga nde mu by`ukuri?
        Ikindi ko wumva utanasobanukiwe n`uko batanga ibirego wakwicecekeyo
        ukigumira muri iryo curaburindi ngo ni ibitekerezo !!

        1. Barack, hagati ya Muheto na Emile Kalinda ni nde uri mu icuraburindi? Nawe ugaragaje uruhande uhengamiyeho. None se ntabantu bagera mu bihumbi bafungiwe imvugo mbi zihembera urwango namacakubiri? Ntabwo urabumva cyangwa uba mu kindi gihugu kitari urwanda?

  2. Hari benshi batazi ko Rayon Sport ikomoka ku Amaregura ikipe y’umwami Rudahigwa, abafana bari bakwiriye kwigishwa amateka. Abavuye hanze basanze Rayon iriho , Kiyovu iriho na Mukura ziriho kandi zikunzwe n’abanyarwanda b’ingeri zose; Kandi hari abafana baba mu rwanda bafana APR kandi benshi. Gufana rero ni amahitamo no gukunda imikinire y’ikipe. Gusa ntekereza ko kalinda biriya yavuze abisangiye n’abandi wasanga babiganira biherereye ntawamenya.. byaba ari akaga mu gihe tugezemo! Nizeye ko azabibazwa kandi akabihanirwa kuko kubabarira ntibibuza guhana.

  3. RIB ,ifite munshingano kuburizamo ibyaha ,kubitahura no kubigenza(kurega cg kubigeza mu nkiko) bi case nyinshi ifata abantu itaregewe bibaho cyane ,no murukiko akenshi usanga umuntuahanganye n’umushinjacyaha kucyaha cyakorewe umuntu uwagikorewe atanaje,,musasanga umuntu ahohotera umwana kuko atareze ngo bazabaregere,mwitonde uhishira umurozi akakumara kubana, abantu barihandagaza bakibasira abandi babarenganya mukarebera ,bwacya umuntu nawe byamurenga yavuga mugafunga,noneho ndabona ahubwo RIB uwajya kurega ariwe yafunga, ok ubanza mutarahabwa uburenganzira bwo kumukurikirana ahari ,uhagarikiwe n’ingwe nako intare sibwo avomye

  4. Abanyarwanda dukunda byacitse!!!ngo n’abambwe n’abambwe!!!hanyuma bibungure iki?ese ko APR yo muyita ikipe y’abavuye hanze bagaceceka byo mubivuga mushingiye ku cyi?bo s’abanyarwanda se?kuko batakuriye cg ngo bavukire muri iki gihugu bitewe n’amateka yaranze igihugu cyacu?nuko we abigaragaje,ubwo iyaba byashoboka ngo umuntu arebe ibiri mu mitima yabantu yasanga mu yanyu muhishe ibingana iki?nta numwe ari ishyashya nuko we yabishyize hanze.My opinion Umuseke!

    1. Njye sinashyigikiye abavuga ko APR ari iy’abaturutse hanze kuko ibyo biba ari ukubiba urwango, nabo niba bahari bakwiye kubiryozwa. Nta macakubiri dukeneye kuko amateka igihugu cyacu cyanyuzemo birahagije, nta bindi dukeneye.

  5. Ubutumwa nka buriya ni ubwo kwamaganwa. Uyu munsi u Rwanda ni Igihugu kiri kwiyubaka gikeneye amaboko y’abana bacyo. Nta wa kwishimira ibyo uriya mugabo yavuze ariko ubwo yemeye amakosa kandi bigatangazwa mu binyamakuru numva yababarirwa. Gusa umuntu wese ufata Rayon Sport cyangwa se izindi kipe akazirebera mundorerwamo yishakiye uwo yarasigaye mu myumvire. Akwiye kugangahurwa akava i buzimu…Sport ibereyeho kudushimisha si urubuga rw’amacakubiri! Peace and Love.

  6. ntawushyigikiye ibyo Emile yavuze,ark nawe ndunva ufite iterabwoba ngo cg “”ninterahamwe ” nawe !!! ubwose yaba abaye I nterahamwe ate kandi yari yarazihunze akavukira mubuhungiro?nawe tugarutse kubyo uriya nawe yavuze (Emile) usibye ibyinzoka yazanye ubundi c aho atavuze ukuri nihe? kubabwirango bene wanyu bari muri Mozambique bafana gasenyi c yarabeshye ntibuzuyeyo gusa uzarebe mujya gukinirayo Isinzi ryaje kubashyigikira njye ndunva nta bikabije birimo ni mwunva muri mukuri muzayoboke RiB mutange ikirego ubundi mureke kwivovota no gukanga iterabwoba ryanyu turarirambiwe abantu banga gukina igikombe cyubutwari mwarangiza ngo amafaranga nimake yewe nzaba ndeba ibyaba.

    1. Ariko noneho ndumiwe peee,
      Uru Rwanda rwacu uziko wagira ngo Hari abo amategeko areba nabo atareba?
      Nkubu Koko umuvugizi was RIB iyo yihandagaza akavuga kuriya publicly we ntakibazo aba afite?Nyamara Umusaza wacu Intore izirusha intabwe akwiye kugira icyo akora hakiri Kare amazi atararenga inkombe bikabera isomo n’abandi bagifite imyumvire nk’iriya.(Nyakubahwa muyobozi,twe nk’abana b’u Rwanda twifuza amahoro n’umutekano mu mpande zose z’igihugu,turasaba ko Emile na FERWAFA ndetse n’abandi nk’abo bagikomeje kwitwikira inshingano bahawe bagakurura uruntu runtu rutari rwiza mu banyarwanda,bafatirwa ibyemezo bikakaye Kandi bigamije guca umuco wo kudahana.
      Naho uwavuze ko Emile yemera ibyo yakoze Kandi akabisabira imbabazi,nge sindi kumwe nawe kuko buri wese yajya ahembera amacakubi n’ingengabitekerezo mbi yarangiza ngo mumbabarire kdi yarangije kwangiza abantu mu mutwe.Ubuse Sankara ko yemera icyaha akanasaba imbabazi, tumureke ngo nuko yabivuze uko?
      Aho yaratugeze se Hari utahazi? Yabikoze se Hari ikibazo cyo mu mutwe afite?
      Ariko mwagiye mumenya ko iki gihugu hari abantu cyavunye kugira ngo tube turiho uku turiho Koko.
      Intore Ni umurinzi w’ibyo yagezeho ntawabisenya irebera.Ndizera ntashidikanya ko APR FC guhagarika Emile bidahagije ahubwo niba RIB ikeneye uyigezaho icyaha, Department y’ubugenzacyaka Muri RIB ifungwe ikurweho kuko ntacyo yaba imariye abanyarwanda ahubwo baba bahemberwa ubusa,kwaba Ari ukurya imitsi y’abana b’urwanda baba biriye bakimara bagatanga iyo misoro.
      Murakoze

  7. Dr Mugesera yaravuze ngo izo mbwa muzohereze muri Ethiopia, yakatiwe burundu ubu araborera muri gereza!!! naho uyu Emile ati izo nzoka muzohereze muri Mozambique, akatiwe kumara iminsi itanu atagera ku kibuga cy’umupira!! Ariko ubwo ntakintu mubonamo mwebwe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *