Sun. Nov 24th, 2024

Kuri uyu wa Mbere taliki 27, Mutarama, 2020, amahanga yibutse ku nshuro ya 75 Jenoside yakorewe Abayahudi cyane cyane abiciwe mu nkambi yo muri Pologne ahitwa Auschwitz . Iyi nkambi yabohowe n’ingabo z’Abasoviyete.

Angela Merkel ubwo yari yasubye kiriya kigo

Inkambi ya Auschwitz bivugwa ko yiciwemo Abayahudi bagera kuri miliyoni. Niho hari inkambi nini bakusanyirizwagamo bavanywe mu bice bitandukanye by’u Burayi.

Abantu basura muri iriya nkambi bibonera uko Abanazi bari barahateguranye ubuhanga mu bugome bwo kwica abantu nabi kandi bagapfa bababara igihe kirekire.

Mbere yo gusura urwibutso rwa Auschwitz  abantu baba bagomba guca mu muhanda Abayahudi banyuzwagamo mbere yo kwinjizwa yo, ibi bakabikora babibuka.

Mu muhanda haba hatuje, nta n’inyoni itamba. Mu byumba by’iriya nkambi harimo utumba duto dusa n’imfungwa.

Mu gihe cyo kuryama buri Muyahudi yagombaga kuryama byibura muri sentimetero 30 kugira ngo n’abandi babone aho bakwirwa.

Inzu bari bafungiyemo zari zikikijwe n’inkuta ndende zizengurutswe na senyenge ndetse hari iminara y’abarinzi bacungaga ko ntawahirahira ngo arashaka gutoroka.

Imbere mu bisenge hari ahantu hashyizwe  ibyuka bihumanya byakoreshejwe kenshi mu kubica bahejejwe umwuka.

Iyo ingabo za Hitler zashakaga kugira abo zicisha iriya myuka zarazaga zikayirekura ubundi zikajya ahitaruye zikitegereza uko bapfa.

Uburozi bwabaga buri muri iriya myuka babwitaga Zyklon-B.

Mu minota 20 Abayahudi babaga basutswemo iriya myuka babaga bamaze gupfa. Nyuma abamaze gupfa bakurwagamo bagatwikwa.

Abarokotse ibyabereye Auschwitz n’ubu barabyibuka. Abenshi bafite imyaka igera cyangwa irenga 90 y’amavuko.

Umwe muribo witwa Janina Iwanska avuga ko ibyabereye Auschwitz byabaye afite imyaka 15 y’amavuko.

Avuga ko ubwo bari basohoze muri gari ya moshi bazanywe hariya hantu, bahise bumva umunuko w’imibiri yatwitswe.

Avuga ko umunuko w’imibiri nk’iriya yari asanzwe awumva kuko yari yarabanye na  Nyirakuru ahitwa Treblinka naho hahoze inkambi Abayahudi batwikiwemo.

N’ubwo hashize imyaka 75 ibyabereye Auschwitz bihagaze avuga ko n’ubu akibyibuka kandi ngo bishobora no kuba ahandi niba isi ikomeje mu kerekezo cy’ubuhezanguni irimo.

Avuga kandi ko ibintu bitameze neza muri Pologne kuko ngo ibyabereye Auschwitz hari abanyapolitiki babikoresha mu nyungu za Politiki aho kubikoresha bibuka abahasize ubuzima.

Umuyahudi uyobora abandi bo muri Pologne witwa Rabbi aherutse kuvuga ati: “ Kirazira gufata ibyabereye Auschwitza mu nyungu za politiki. Ibyo mu bimenye. Mushobora gukoresha Politiki mu byo mushaka byose ariko muramenye ibya Auschwitz ntibikinishwa.”

Perezida wa Pologne Andrzej Duda kuri uyu wa Mbere yifatanyije n’Abayahudi ku isi mu kwibuka ibyabereye Auschwitz ahavugira n’ijambo.

Inkambi ya Auschwitz uyirebeye hejuru
Nyuma imibiri y’abapfuye yaratwikwaga

CGTN

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *