Inzego z’ubutasi z’u Burusiya zivuga ko mu ijoro ryakeye umugabo witwa Micheal d’Andrea wari ushinzwe ishami rya CIA rishinzwe Iran akaba ari nawe wayoboye ibikorwa byose byo kwica Gen Qassem Soleimani yaraye apfiriye mu ndege y’ubutasi ya USA yari iri mu kirere cya Afghanistan.
Iriya ndege yahanuriwe mu gace kitwa Ghazni, ikaba ari yo yari ishinzwe kumutwara aho yajyaga hose.
Micheal d’Andrea yari umwe mu bakozi ba CIA ukomeye kandi uzi amayeri mu gutegura ibitero bikoresha indege za drones.
Yashinzwe kuyobora ishami rya CIA rishinzwe Iran muri 2017 nyuma y’uko ayoboye kandi ibikorwa byo kumenya aho Oussama Bin Laden yari yihishe bikaza gufasha ingabo za USA kumwica zimusanze muri Pakistan.
Muri iki gitondo Abatalibani bigambye ko ari bo bahanuye indege d’Andrea yari arimo ariko hakenewe ibimenyetso bibyemeza kurusha kubivuga.
USA yahakanye ibyo bavuga ariko yemeza ko koko hari indege yayo mu bwoko bwa Bombardier E-11A yahanuriwe mu Afghanistan rwagati.
Ku mbuga nkoranyambaga hari kugaragara ibisigazwa byayo.
Michael D’Andrea
Uyu mugabo yarerewe mu Ntara ya Virginia y’Amajyaruguru.
Yari afite umugore bakundaniye hanze ya USA ubwo yari ari mu kazi ka CIA. Icyo gihe Micheal d’Andrea yahisemo kuba Umusilamu kugira ngo abane n’uwo mukunzi we.
Umugore we yitwa Faridah Currimjee d’Andrea akaba ari umukowa w’umwe mu bantu bakize mu miryango y’Abasilamu ituye mu gace ka Gujarati bakomoka mu Buhinde.
D’Andrea yatangiye gukorera CIA muri 1979.
Icyo gihe ariko aho yakoreraga hitwa Camp Peary yaje kuterekana ubuhanga yari yitezweho biba ngombwa ko bamwohereza gukorera hanze ya USA, atangirira Dar es Salaam muri Tanzania akora muri Ambasade.
Yakoreye kandi i Cairo mu Misiri ahava ajya Bagdad muri Iraq.
Muri Iraq yari umwe mu bagize itsinda rigomba guhiga uwitwa Nawaf al-Hazmi CIA yari irimo ihiga kuko hari amakuru yari ifite ko hari ibitero yashakaga kugaba kuri USA.
We na bagenzi be bananiwe kumufata bituma ashobora kugaba ibitero kuri USA byasenye byinshi harimo na World Trade Center taliki 11, Nzeri, 2001.
Muri 2006 yagize umuyobozi wa CIA ushinzwe ibikorwa byo kubirizamo abashaka gutera USA ibyo bita counterterrism. Yari asimbuye Robert Grenier.
Yamaze imyaka ikenda akora ako kazi, akaba yaribanze cyane mu gutegura ibitero bya drones byahitanye abo USA yita abanzi bayo muri Pakistan na Yemen.
Muri 2015 izi nshingano yarazatswe zihabwa uwitwa Chris Wood. Icyo gihe CIA yayoborwaga na John O Brennan.
Ubwo USA yari irimo itegura uburyo bwo kwica Ben Laden, D’Andrea niwe wari ushinzwe kwiga amayeri yose yazakoreshwa kugira ngo bamenye aho ari n’uburyo bamugeraho.
N’ubwo bari bazi ko aherereye ahitwa Abbottabad mu nzu ndende ntibari bazi abandi bantu bari kumwe nawe.
Iki rero nicyo D’Andrea yashyizemo imbaraga kugira ngo hamenyekane abantu bose bakoranaga nawe bityo bamenye niba hari abandi( bataba muri iriya nzu) bagiranaga imishyikirano.
Abakozi b’uyu mugabo kandi nibo bafashe kandi bahata ibibazo abakekwagaho iterabwoba muri USA aribo Abu Zubaydah, Abd-al-Rahim al-Nashiri, na Khalid Shaikh Mohamed.
Raporo ya Sena ya USA yerekanye ko abakoze ba CIA bakoranaga na D’Andrea mu kubaza bariya bakekwagaho iterabwoba babakoreye iyicarubozo rikomeye kugira ngo babakuremo amakuru.
Micheal D’Andrea kandi ngo niwe wayoboye ibitero byo kwica umwe mu bayobozi bakomeye ba Hezbollah( iyi ni umwanzi ukomeye wa Israel) witwaga Imad Mughniyah, akaba yaraguye mu murwa mukuru wa Syria, Damascus.
The MiddleEast Monitor
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Uwicisha inkota nawe niyo azicishwa!
Mwibaze abazimu babo bombi aho bazahurira heheheeeeeeeeee!!!!!
@ Gasongo,Birashoboka cyane yuko ari Iran yayihanuye kugirango ihorere General Qassem Soleimani.Ntabwo Abataliban bagira missiles zihanura indege.Ariko wa mugani wawe,abantu bose bicisha intwaro bazicishwa intwaro ku munsi wa nyuma.
Aba bantu bombi nibahurira mu ikuzimu kuko nta juru ry’abicanyi ribaho ntibazarwanirayo ba Trump bakazasanga nta katsi kakiharangwa harabaye ubutayu.
Ibi nibintu byiza cyane ko uyu mugome nawe yapfuye.